skol
fortebet

Igiciro cya Lisansi cyiyongereyeho amafaranga 10 mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 03, Nov 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko guhera ku wa Gatatu tariki 04 Ugushyingo 2020, ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peterori byiyongera aho Lisansi yiyongereyeho 10 FRW.
RURA yavuze ko igiciro cya Lisansi (essence) cyavuye ku mafaranga y’u Rwanda 966 kuri litiro imwe kigera ku mafaranga 976, kikaba kiyongeyeho amafaranga 10.
Gusa ku bijyanye na Mazutu bwo igiciro cyagabanyutse kiva ku mafaranga 943 kuri litiro, kigera ku mafaranga 923.
Ubuyobozi bwa RURA bushimangira ko (...)

Ubuyobozi bwa RURA bushimangira ko iryo hinduka ry’ibiciro rishingiye ku mpinduka zabaye ku biciro by’ibikomoka kuri peterori ku rwego mpuzamahanga.

Mu minsi ishize nibwo ibiciro by’ingendo byateje impagarara mu banyarwanda kubera ko byri ku rwego ruhanitse kandi ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori byari byagabanutse kubera Covid-19.

Kuwa 14 Ukwakira 2020,nibwo RURA yatangaje ibiciro bishya by’ingendo nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, ikanzura ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya kabiri cyabo.

RURA yatangaje ko igiciro gishya cyagabanutseho amafaranga make kuko mu ngendo zihuza intara, cyavuye kuri 30.8 Frw kigera kuri 25.9 Frw ku kilometero kimwe mu gihe mu Mujyi wa Kigali cyavuye kuri 31.9 Frw kigera kuri 28.9 Frw ku kilometero.

Nyuma yo guhuriza hamwe kw’abanyarwanda bakamagana ibi biciro bihanitse by’ingendo,Minisitiri w’Intebe yagiranye inama n’inzego zitandukanye, zirimo na RURA bahagarika ibiciro by’ingendo rusange byari byashyizweho tariki 14/10/2020.

Ibiciro bishya byatangajwe nuko ingendo zihuza intara zabaye amafaranga 21 FRW kuri KM no ku mugenzi naho mu ngendo zo mu mujyi wa Kigali ni amafaranga 22 kuri KM no ku mugenzi.

Kubera kuzamuka kwa Lisansi ku rwego mpuzamahanga,ibiciro by’ingendo bishobora nabyo kwiyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa