skol
fortebet

Igiciro cya essence kiyongereyeho 13 icya mazutu kiyongeraho 32

Yanditswe: Saturday 03, Mar 2018

Sponsored Ad

Ikigo Ngenzuramikorere(RURA) cyatangaje ko igiciro cya lisansi mu Mujyi wa Kigali cyiyongereyeho amafaranga 13 y’u Rwanda naho iya mazutu yiyongeraho 32.
Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda cyaherukaga kuzamuka muri Mutarama aho litiro ya lisansi yageze ku mafaranga 1042 na ho mazutu ikagera ku 1005.
RURA yatangaje ko uhereye ku itariki 3 Werurwe 2018, litiro ya lisansi itagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 1055 i Kigali naho mazutu ntirenze 1037.
Mu itangazo RURA yashyize (...)

Mu itangazo RURA yashyize ahagaragara, yasobanuye ko uku kuzamuka kw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda gushingiye ku izamuka ry’ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga.

Mu mpera z’umwaka wa 2017, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyaherukaga kuzamuka mu Ugushyingo 2017, aho litiro ya lisansi yageze ku mafaranga y’u Rwanda 1031 ivuye kuri 993 ni ukuvuga ko yinyongereyeho 3.8% naho mazutu ikaba yaraguraga 994 ivuye kuri 954 kuri litiro, yiyongeraho 4%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa