skol
fortebet

Ni ryari u Rwanda ruzaba rudakeneye inkunga z’ amahanga?

Yanditswe: Monday 27, Aug 2018

Sponsored Ad

U Rwanda ni igihugu gito kiri mu nzira y’amajyambere ariko kirimo kwihuta mu iterambere kibikesha ubuyobozi bwiza. ‘Kwigira no kwihesha agaciro’ ni imvugo buri Munyarwanda amaze kumva inshuro nyinshi kuko ari kenshi zigaruka mu mbwirwaruhame z’ abayobozi bakuru b’ iki gihugu.

Ese igihe ntarengwa Perezida w’ u Rwanda yavuze ko kizagera iki gihugu cyaramaze kwihaza mu ngengo y’ imari kizagera byaragezweho?

Sponsored Ad

Iki gihugu muri iyi minsi gishishikajwe guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda Made in Rwanda no guteza imbere urwego rw’ ubukerarugendo. Mu minsi mike ishize imwe mu makipe akomeye muri Shampiyona y’ Ubwongereza Arsenal yatangiye kwamamaza ubukerarugendo bw’ u Rwanda yambara imyambaro yanditseho ngo ‘Sura u Rwanda’, Visit Rwanda.

Ikidashidikanywaho ni uko imbaraga zose u Rwanda rurimo gukoresha gukoresha muri iyi myaka zerekana ko rushaka kuva mu bihugu bikennye biterwa inkunga n’ amahanga.

Muri 2012 Umunyamakuru w’ ikinyamakuru mpuzamahanga cyandika inkuru zibanda ku z’ ubukungu ‘Time’ yabajije Perezida Kagame ati “ Ni ryari utekereza ko u Rwanda ruzaba rwishoboye ku buryo rureka kubeshwaho n’inkunga rukiteza imbere ari nako kwibohora nyako”?

Perezida Kagame icyo gihe yamusubije ko ari mu myaka 10, bivuze ko ari muri 2022 uvuye muri 2012.

Imibare itangwa na Minisiteri y’imari n’igenamigambi igaragaza ko kugeza ubu ingengo y’imari ingana na miliyari zirenga 400Frw, agizwe n’inkunga ituruka hanze ingana na 16% gusa.

Umwaka ushize wa 2017 inkunga, impano n’inguzanyo by’amahanga byabarirwa ku kigero kiri hejuru ya 40% mu ngengo y’imari. Bivuze ko ingengo y’ imari y’ uyu mwaka 2018/19 uyigereranyije n’ iya 2017/208 usanga inkunga y’ amahanga yaragabanyutseho 24%. Uku kugabanyuka kw’ inkunga z’ amahanga biterwa ahanini n’ uko amafaranga ava mu misoro agenda yiyongera umunsi ku munsi dore ko Ikigo cy’ Igihugu cy’ imisoro n’ amahoro intego kihaye kiyigeraho hejuru 100%.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) kigaragaza ko kinjije miliyari 1,252.6 ku ntego ingana na miliyari 1, 215.2 cyari kihaye. Iyi ntego yagezweho 103.1%, bivuga ko harenzeho miliyari 37.4 Frw.

2017, intego RRA yari yihaye mu kwinjiza amafaranga avuye mu misoro yayigezeho ku kigero cy’ 105%.

Ikoranabuhanga mu kwinjiza imisoro, kurwanya magendu, ibikorwa remezo by’ubucuruzi, ubuhahirane n’amahanga ni bimwe mu byatumye imisoro ikomeza kuboneka n’ubwo byose bitarajya ku murongo neza.

Minisitiri w’ Imari n’ Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana kuri uyu wa 27 Kanama 2018 yavuze ko n’ubwo nta wahita yemeza igihe u Rwanda ruzigenga ku ngengo y’imari 100%, ariko ngo kurushaho kunoza imikorere byatuma iyo ntego igerwaho bidatinze.

Agira ati “Ntitwavuga ko umwaka uyu n’uyu twaba twamaze kwihaza ku ngengo y’imari 100%. Ariko niba dusigaye dukoresha gusa 16% by’inkunga urumva ko dukoze neza twayivaho vuba”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa