skol
fortebet

Ikibazo cy’imbuto y’ibirayi gishobora kuba kigiye gukemuka burundu

Yanditswe: Friday 03, Nov 2017

Sponsored Ad

Abatubuzi b’ imbuto y’ ibirayi baratanga icyizere ko ikibazo cy’ ibura ry’ imbuto y’ ibirayi gituma u Rwanda ruyitumiza mu mahanga mu minsi iri imbere gishobora guemuka burundu
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Nsengiyumva Fulgence aravuga ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye ari ngombwa mu gukemura ikibazo cy’imbuto y’ibirayi mu turere bihingwamo.
Ibi yabisabye abahinzi nyuma yo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ikigega cyo guhunikamo imbuto y’ibirayi mu murenge (...)

Sponsored Ad

Abatubuzi b’ imbuto y’ ibirayi baratanga icyizere ko ikibazo cy’ ibura ry’ imbuto y’ ibirayi gituma u Rwanda ruyitumiza mu mahanga mu minsi iri imbere gishobora guemuka burundu

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Nsengiyumva Fulgence aravuga ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye ari ngombwa mu gukemura ikibazo cy’imbuto y’ibirayi mu turere bihingwamo.

Ibi yabisabye abahinzi nyuma yo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ikigega cyo guhunikamo imbuto y’ibirayi mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze.

Mu bibazo byatumaga imbuto y’ibirayi itaboneka ihagije ngo umusaruro w’ibirayi wiyongere harimo ikibazo cy’abatubuzi bake nabo batari bakabigize umwuga. Ikindi ni uko umutubuzi yamaraga amezi 8 ategereje amafaranga bikamuca intege .

Ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’imishinga iyishamikiyeho ngo iki kibazo kiragenda gikemuka nk’uko bamwe mu batubuzi babigize umwuga babivuga.


Karegeya Appolinaire

Karegeya Apollinaire aragira ati ‘’Ugereranije imbuto yari ntayo kuko twajyaga kuzikura hanze ariko ubu imbuto itangiye kuboneka kuko ujanishije , tugeze kuri 20 na 30 % , bikomeje gutya ikibazo cy’imbuto y’ibirayi cyakemuka burundu’’.
Ni mugihe mugenzi we Uyizigiye Emmanuel avuga ko nta kibazo cyo kutabona isoko bagihura nacyo

Yagize ati ‘’Iyi kampani ya SPF yatubereye igisubizo kuko ntawutubura imbuto y’ibirayi atazi iyo azajyana za mbuto kuko tuzitubura tuzi ko kampani izazishakira amasoko , twe nk’abatubuzi tugakora ibyo gutubura kampani ikadushakira amasoko. ’’

SPF ( Seed potato fund ltd ) ni ikigega cy’umwe mu mishinga igamije gukemura ikibazo cyo kubura imbuto nziza y’ibirayi mu bahinzi.

Umuyobozi mukuru w’iki kigega Mbarushimana Salomon avuga ko hari ibimaze gukorwa ,aho agira ati “Dufite abagoronome bagera kuri 52 mu turere icumi tw’u Rwanda tweramo ibirayi. Abo bagoronome bagenda bakorana n’abatubuzi umunsi ku wundi , ibyo bikaba byaratumye muri iki gihembwe gishize cy’ihinga babasha gukurikirana toni zigera hafi ku bihumbi 12 z’umusaruro w’imbuto z’ibirayi.’’

Nyuma yo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigega cyo guhunikamo imbuto y’ibirayi isaga toni 500. Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Nsengiyumva Fulgence yashimye intambwe igenda iterwa mu gushakira igisubizo ikibazo cy’imbuto y’ibirayi, akomeza asaba ubufatanye bw’inzego hagashyirwaho ihuriro rishinzwe gukemura ikibazo cy’imbuto y’ibirayi.
Aragira ati ‘’ Ibyo tubasaba ni ubufatanye , ari Minisiteri , ari RAB, SPF , Sopyrwa na bariya batubuzi , buri wese akagira icyo akora kugira ngo ya mbuto iboneke kandi ishyikirizwe wa muhinzi ukeneye kuyihinga. ’’

Biteganijwe ko mu turere 10 umushinga SPF- ikigega ukoreramo hazubakwa ibigega 20 hamwe n’amazu atuburirwamo imbuto y’ibirayi bikazatwara miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda.


Ibitekerezo

  • Iyi foto si iya Karegeya Appolinaire, kuko ndamuzi neza. Plz.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa