skol
fortebet

Ikipe ya PSG nayo yasinyanye amasezerano n’u Rwanda yo kwamamaza VISIT RWANDA

Yanditswe: Wednesday 04, Dec 2019

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda iratangaza ko yamaze gusinyana amasezerano y’imyaka 3 y’ubufatanye n’ikipe ya Paris Saint Germain [ PSG] yo mu Bufaransa.Aya masezerano agamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda by’umwihariko ibikorerwa mu Rwanda.

Sponsored Ad

Nyuma yo kugirana amasezerano y’Ubufatanye na Arsenal muri Gicurasi 2018,Leta y’u Rwanda yamaze kumvikana na PSG nayo ngo iyifashe kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda muri gahunda yiswe “VISIT RWANDA”.

Muri iyi myaka 3 y’ubufatanye,isi yose by’umwihariko umuryango wa PSG uzabasha kumenya ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda,umuco,n’ibintu byinshi bikorerwa mu Rwanda.Ubu bufatanye kandi buzafasha u Rwanda kubona abafatanyabikorwa benshi baturutse mu gihugu cy’Ubufaransa.

Icyo u Rwanda ruzungukira mu gukorana na PSG

Abakinnyi b’ibyamamare b’ikipe ya PSG bazajya basura u Rwanda ndetse ibihe bahagiriye bisangizwe abafana bayo ku isi yose basaga miliyoni 70.Aba bafana nabo bazakangurirwa gusura u Rwanda igihugu kiri ku mwanya wa kabiri muri Africa mu kugira umutekano usesuye.

Gahunda ya VISIT RWANDA izajya yamamazwa kuri stade ya Parc des Princes,hanyuma nanone VISIT RWANDA yamamazwe ku kuboko kw’imipira y’ikipe y’abagore ya PSG no ku mugongo w’imyenda bakorana imyitozo.Mu bagabo VISIT RWANDA,izaba igaragara ku myenda bazajya bambara bishyushya mbere y’umukino ndetse n’iyo bitozanya..

Abafana ba PSG bazajya bahabwa amahirwe yo kuba batsindira ibihembo birimo icyayi cy’u Rwanda n’ikawa bizatangira gucuruzwa ku kibuga Parc des Princes guhera mu mwaka w’imikino utaha.Iki cyayi n’ikawa nibyo byonyine bigiye kuzajya bicuruzwa ku kibuga Parc des Princes.

Hagiye kuzajya habaho icyumweru cyahariwe u Rwanda I Paris [Semaine du Rwanda à Paris” /Rwanda Week in Paris] kizajya kiberamo kwamamaza ibikorerwa mu Rwanda.

Paris Saint-Germain izafasha u Rwanda kuzamura impano z’abakiri bato b’abanyarwanda mu mupira w’amaguru hanyuma n’abatoza b’abanyarwanda bajye bahabwa amahugurwa n’iyi kipe iri mu zihagaze neza ku isi. Biravugwa ko PSG izubaka ishuli ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ushinzwe ubufatanye muri PSG, Marc Armstrong,yagize ati “Twishimiye kwakira u Rwanda mu muryango mugari wa PSG.Binyuze muri ubu bufatanye tuzabasha kugera ku bafana bacu muri Africa.Ubu bufatanye buzatuma u Rwanda rurushaho gutera imbere.Nyuma y’igihe tugerageza kumenya byinshi ku Rwanda n’abaturage barwo,twishimiye aya mahirwe tubonye yo gushyiraho ubufatanye hagati y’u Rwanda,Ubufaransa n’isi yose.”

Umuyobozi wa RDB,Clare Akamanzi,yabwiye Le Figaro ko u Rwanda rwahisemo gukorana na PSG kubera ko ari ikipe ikomeye ifite icyerekezo cyiza mu ruhando rw’umupira w’amaguru ku isi ndetse n’u Rwanda ruzungukira mu kugaragariza amahanga ibikorerwa mu Rwanda [Made in Rwanda].

Perezida Kagame aherutse kubwira ikinyamakuru NTV cyo muri Kenya ko ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal bwarenze urwunguko kuko u Rwanda rwakuyemo amamiliyari y’amadolari ariyo mpamvu biyemeje no gushora mu ikipe ya PSG ikundwa na benshi.

Umujyi wa Paris niwe ukundwa na benshi I Burayi ndetse ukurura ba mukerarugendo ariyo mpamvu benshi bazabasha kumenya VISIT RWANDA.

Ntabwo impande zombi zatangaje igiciro cy’aya masezerano y’imyaka itatu.

Ikipe ya Paris Saint-Germain yagaragaje videwo abakinnyi bayo nka Neymar, Kylian Mbappé, Marco Veratti n’abandi, bamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.


PSG ya Neymar Jr na Kylian Mbappe igiye kujya yamamaza VISIT RWANDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa