skol
fortebet

IMF yagurije U Rwanda miliyari 102 na miliyoni 372 FRW yo kurufasha guhangana na Coronavirus

Yanditswe: Friday 03, Apr 2020

Sponsored Ad

Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) yemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 109.4 z’amadolari ya Amerika azarufasha guhangana n’icyorezo cya COVIDー19 n’ingaruka zacyo.
Iyi niyo nkunga ya mbere iki kigega gihaye igihugu cya Afurika ndetse ngo kiri gukora cyane kugira ngo gifashe ibindi bihugu byasabye ubufasha nkuko ubutumwa cyashyize kuri Twitter kibitangaza.
Ubuyobozi bw’iki kigo bwavuze ko bwakurikiranye ingamba u Rwanda rwafashe kugira ngo rurinde ko Coronavirus (...)

Sponsored Ad

Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) yemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 109.4 z’amadolari ya Amerika azarufasha guhangana n’icyorezo cya COVIDー19 n’ingaruka zacyo.

Iyi niyo nkunga ya mbere iki kigega gihaye igihugu cya Afurika ndetse ngo kiri gukora cyane kugira ngo gifashe ibindi bihugu byasabye ubufasha nkuko ubutumwa cyashyize kuri Twitter kibitangaza.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwavuze ko bwakurikiranye ingamba u Rwanda rwafashe kugira ngo rurinde ko Coronavirus ikwirakwira mu gihugu ariyo mpamvu tariki 02 Mata 2020 cyemeje inguzanyo yihutirwa igomba guhabwa u Rwanda ingana na miliyoni 109.4 z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 102 na miliyoni 372 mu mafaranga y’u Rwanda) azarufasha guhangana n’icyorezo cya Coronavirus no kugoboka abagizweho ingaruka n’icyo cyorezo.

Ubu bufasha bw’ingenzi IMF yahaye u Rwanda n’ubwo kurufasha kuzamura inzego z’ubukungu zitandukanye zazahaye kubera izi ngamba igihugu cyafashe mu rwego rwo kwirinda ko Coronavirus idakwirakwira.

Izo nzego z’ubukungu zirimo ubucuruzi,ubukerarugendo,n’izindi ndetse iki kigo kiravuga ko iyi nkunga izahabwa u Rwanda izarufasha gukomeza inzego z’ubuzima .

Kuwa Gatandatu Taliki ya 21 Werurwe 2020, Minisitiri w’Intebe,Dr.Edouard Ngirente,yasohoye itangazo rivuga ko Leta y’u Rwanda yiyemeje guhagarika:

1.imipaka yose,gusa yemerewe kunyuraho abataha bava mu mahanga ndetse n’ibicuruzwa n’imiti nkenerwa.

2.Ingendo hagati y’imijyi n’uturere.
3.Ingendo kuri moto zahagaritswe.
4.Utubari twafunzwe.
5.Amasoko n’amaduka bidacuruza ibiribwa byafunzwe
6.Abakozi bose ba Leta n’abikorera bagomba gukorera mu ngo zabo
Yavuze ko nta muntu wemerewe gusohoka mu rugo nta mpamvu uretse ugiye guhaha,kwivuza,gucuruza izi serivisi n’iza banki.

Ibi byemezo byatumye zimwe mu nzego zitandukanye zihomba cyane ndetse ubucuruzi butandukanye burahagarara,ibigo bitwara abantu n’ibintu birafunga.

Hasubitswe inama nyinshi zashoboraga kwinjiza mu bukungu bw’u Rwanda ari hafi miliyoni 8 z’amadolari y’Amerika.

Nelly Mukazayire, umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama yavuze ko uyu mwaka hari intego yo kwakira inama 147 zari kuzana miliyoni $88 ariko inyinshi zarasubitswe n’izindi byitezwe ko zishobora gusubikwa iki cyorezo nikitaganuka.

Amahoteli atandukanye yarahombye bikabije kubera izi ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo mu Rwanda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yabwiye KT Press ko u Rwanda rwishimiye iyo nguzanyo kuko izarufasha gukumira icyorezo cya COVID-19 no gushyigikira ubukungu bw’igihugu kugira ngo budahungabana.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 84 barwaye Coronavirus, benshi muri bo bakaba baratahuweho icyo cyorezo bakiva hanze bataragera mu baturage ngo kibe cyakwirakwira mu bantu benshi.

Covid-19 imaze kugera mu bihugu bigera kuri 50 bya Afurika aho abantu barenga 7,000 bamaze kuyandura.

Hari ubwoba ko iyi ndwara ishobora gukwira vuba kurushaho no kwica benshi mu bihugu byinshi bya Afurika bisanzwe bifite intege nke mu buvuzi.

Gusa abahanga bavuga ko hari n’ikizere kuko ibihugu byinshi bya Afurika byafashe ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo hakiri kare.

Ubwoko bw’inguzanyo yihutirwa yahawe u Rwanda, ni inguzanyo itariho amabwiriza kandi yishyurwa nta nyungu nyuma nibura y’imyaka itanu cyangwa 10 nk’uko IMF ibivuga.

Ihabwa ibihugu bikennye byugarijwe n’ikibazo cyo kubasha kwishyura ibikenewe kubera byaguye mu kaga, ibiza cyangwa ibyorezo.

Ibitekerezo

  • Iyi ntabwo ari inkuga ahubwo ni inguzanyo. Dusabanurire neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa