skol
fortebet

Imodoka zikoresha gaz Methane zishobora kwinjira mu Rwanda mu minsi iri imbere

Yanditswe: Monday 05, Nov 2018

Sponsored Ad

U Rwanda ruri kuganira na Kampani yo mu Burusiya ikora ikanacuruza bisi zikoresha Gaz Methane ngo bumvikane uko iyi kampani yakwagurira ibikorwa byayo mu Rwanda.

Sponsored Ad

Abahanga bavuga ko u Rwanda aricyo gihugu gifite gaz Methane nyinshi mu Isi, iyi gaz ikaba iri mu kiyaga cya Kivu. Inzobere zivuga ko itabyajwe umusaruro ishobora kugira ingaruka kubaturiye ikiyaga cya Kivu, igahitana abarenga miliyoni 2.

Inkuru nziza ku Banyarwarwanda ni uko Leta y’ u Rwanda irimo kuganira na Kampani yitwa IPS (Integrated Project Solutions) ikora ikanacuruza bisi zikoresha Gaz Methane aho gukoresha essence.

Ibi ambasaderi w’ u Rwanda mu Burusiya Jeanne d’ Arc Mujawamariya yabitangaje mu kiganiro yahaye Radiyo Rwanda.

Yavuze ko icyo u Rwanda ruri gukora ari ugushaka uko rwahuza ba rwiyemezamirimo bakora mu byo gutwara abantu n’ ibintu mu Rwanda bakaba bagura izo bisi zigakoreshwa mu Rwanda.

Yagize ati “Ubwo ni ukuzabahuza n’ abacuruzi bo mu Rwanda, ngira ngo murabizi ko ibyo gutwara abantu n’ ibintu biri mu bikorera ku giti cyabo, bidusaba rero kugira kubahuza ngo bazabone abo bakorana. Nagira ngo nibutse ko nubwo abo bantu bakora izi bisi nabo baba bakeneye ko ibyo bakoze bigira ababigura”

Amb. Mujawamariya yavuze ko abakora izi bisi nibamara kubona uko isoko ryo mu Rwanda rihagaze bashobora no kwagurira ibikorwa byabo mu karere no muri Afurika.

Kugeza ubu mu Rwanda hari hari sitasiyo ebyiri zivoma gaz methane mu Kivu, imwe iri mu karere ka Rubavu, indi mu karere ka Karongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa