Kigali

Inama mpuzamahanga 6 zari kwinjiriza u Rwanda akayabo k’amafaranga zimaze gusubikwa kubera Coronavirus

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 16 March 2020 Yasuwe: 2658

Kuva icyorezo cya coronavirus cyadutse ku isi, inama mpuzamahanga 6 zagombaga kubera i Kigali mu kwa 3 n’ukwa 4 zimaze gusubikwa.



Ni inama zari kuzinjiriza igihugu miliyoni 5 z’amadorali ya Amerika, ni amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari 4.5. U Rwanda ruvuga ko rwizeye rwizeye ko ruzayagaruza mu gihe izo nama zizaba zisubukuwe.

Bamwe mu bikorera bafite amahoteli yakira inama mpuzamahanga ndetse n’abatanga zo gutwara abaje muri izo nama kimwe n’abasemuzi, bose bemeza ko icyorezo cya coronavirus kirimo kubateza igihombo.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amahoteli mu Rwanda, Barakabuye Nsengiyumva avuga ko isubikwa ry’inama kubera icyorezo cya Coronavirus rikomeje kubateza igihombo gikomeye.



Ati “Henshi mu mahoteli dukoresha amafaranga ya banki urumva ko icyo gihe kwishyura banki ntabwo bizaba bigishobotse iyo bidashobotse bank yo iba yarashyizeho system yo gukomeza kubara inyungu ariko n’ubukererwe ku nyungu niba rero abantu badashoboye kwishyura urumva ko bizatea ikibazo.”

Umusemuzi Rurangwa JMV we yagize ati “Ariko ubu ngubu nta hantu ushobora kubona hari inama mpuzamahanga mu murimo wacu rero wo gusemura ni ukuvuga ko tudafite akazi muri make ubu turicaye turakora ibindi yenda ntidusemura mu nama ariko dushobora kuba dusemura ibyandikwa ni byo turimo gukora nabwo niba bibonetse naho ubundi akazi gasa n’akahagaze.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye avuga ko izo nama zasubitswe atari igihombo ku Rwanda, aho ngo igihe nikigera zizasubukurwa.



Ati “Inama twasubitse muri iki gihe zigera kuri 6 niba ntibeshye ariko ni ukuzisubika kuko ni inama mpuzamahanga hari kuzamo abantu baturuka mu bihugu bifite icyorezo ku rwego rwo hejuru akaba ari amabwiriza yuko izo nama zasubikwa ariko tunafasha n’abagombaga kwakira izo nama kureba uburyo batagira igihombo kinini cyane muri aya mezi nk’ukwezi kwa 3 ndetse n’ukwa 4 aho inama mpuzamhanga atari mu Rwanda gusa kuko no ku isi hose mwabonye ko zasubitswe cyangwa se zikanahagarikwa, igihombo twabonaga ko gishobora kugera kuri miliyoni 5 z’amadorali ariko ntabwo ari igihombo kuko ni amafaranga tuzabona igihe izo nama zizongera zikaba.”

Ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura inama zikomeye ICCA muri 2019 ryashyize u Rwanda ku mwanya wa 2 muri Afurika nk’ahantu habereye kwakira inama zikomeye.

Muri uwo mwaka, urwego rw’amahoteli mu Rwanda rwinjije 20% by’ibyo urwego rwa serivise rwinjije byose.

Ku rwego rw’isi, iki cyorezo ngo gishobora guhombya urwego rw’ubukerarugendo ku kigero cya 25% cy’ibyo uru rwego rwinjizaga ndetse n’abakozi bagera kuri miliyoni 50 bakaba bahagarikwa ku kazi.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyarugenge: Gare ya Nyabugogo itagikoreshwa yahinduwe isoko ry’ibiribwa

Kubera umubyigano no guhurira hamwe kw’abantu bajyaga kugurira imboga...
1 April 2020 Yasuwe: 4089 0

U Burundi bwanze ko amakamyo atwara ibicuruzwa aturutse mu Rwanda yinjira...

Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje ibihugu bya Uganda na Kenya ko u Burundi...
1 April 2020 Yasuwe: 5407 0

MINICOM yashyizeho ingano y’ibiribwa umuntu atagomba kurenza ku munsi kubera...

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM),yongeye gutangaza ibiciro...
22 March 2020 Yasuwe: 4093 3

RDB yahagaritse by’agateganyo ubukerarugendo muri pariki 3 z’igihugu kubera...

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubukerarugendo [RDB] cyahagaritse by’agateganyo...
20 March 2020 Yasuwe: 858 0

MINICOM yaciye amande abazamuye ibiciro kubera Coronavirus

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda [MINICOM] yatangaje ko imaze gufatira...
20 March 2020 Yasuwe: 578 1

BNR yafashe ingamba zikomeye mu rwego rwo kurengera abazahungabanywa na...

Banki nkuru y’u Rwanda [BNR] yasohoye itangazo rikubiyemo amabwiriza yo...
19 March 2020 Yasuwe: 1943 0