skol
fortebet

Ingengo y’Imari y’u Rwanda 2020-2021 yiyongereyeho miliyari 228.6 FRW

Yanditswe: Monday 22, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri Dr Ndagijimana Uzziel yavuze ko Ingengo y’imari ya 2020-2021 ingana na miliyari 3,245.7. Hakaba hiyongereyeho miliyari 228.6 ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka ugana ku musozo kuko yo yari miliyari 3,017.1.

Sponsored Ad

Ibi bisobanuye ko ingengo y’imari y’umwaka utaha yiyongereyeho yiyongereyeho 7.5% ugereranyije n’ingengo y’imari ya 2019/2020.

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kamena 2020, nibwo Minisitiri Ndagijimana yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ibikubiye mu mushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari ya leta ya 2020/2021 ndetse n’ingamba z’ubukungu z’igihe giciriritse.

Insanganyamatsiko y’iyi ngengo y’imari ni “Ukuzahura ubukungu hagamijwe gusigasira imibereho myiza imirimo, ubucuruzi n’inganda”.

Mu ngengo y’imari hateganyijwe kongera umusaruro w’inzego zose z’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage na gahunda zigamije guhanga imirimo.

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu habariwemo n’inguzanyo z’imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 1962.8Frw, bingana na 60.5% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2020/21.

Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 492.5Frw bingana na 15.2% by’ingengo y’imari yose, naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 783.4Frw bingana na 24.1% by’ingengo y’imari yose.

Yagize ati “Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rungana na 84.6% mu ngengo y’imari yose y’umwaka utaha, ibi bikaba bigaragaza aho tugeze muri ya gahunda twihaye yo kwigira”.

Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 1,583 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 48.8% by’ingengo y’imari yose.

Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere azagera kuri Miliyari 1,298.5 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 40% by’ingengo y’imari yose.

Amafaranga y’imishinga y’iterambere ava imbere mu gihugu angana na miliyari 703.4Frw, naho amafaranga y’imishinga y’iterambere aturuka hanze ni miliyari 595.1Frw bingana na 18.3% by’ingengo y’imari yose.

Miliyari 306.5 Frw angana na 9.4% azakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari rya Leta. Hari amafaranga yo gushyigikira ibikorwa by’abikorera, gushyigikira ibikorwa bya RwandAir, kongerera ubushobozi BRD. Gahunda ya Made in Rwanda yagenewe miliyari 7Frw.

Iyi ngengo y’imari yateguwe hitawe ku ngamba za leta zo kuzahura ubukungu bugasubira ku muvuduko bwariho no gushyira mu bikorwa gahunda na NST1. Kubaka ibikorwa remezo by’ubuzima, ibikoresho n’abakozi benshi kandi bashoboye.

Guteza imbere ubuhinzi, kwita ku batishoboye guhanga imirimo, kubaka ibikorwa remezo, amazi, amashanyarazi, gufasha abikorera binyuze mu kigega cyashyizweho.

Guteza imbere Made in Rwanda, guteza imbere ibikorwa by’ikoranabuhanga mu itumanaho kugira ngo bigere kuri bose kandi bifashe mu gutanga serivisi zitandukanye. Kubaka ibyumba by’amashuri mu kugabanya ubucucike n’ingendo, kwigisha neza abarimu n’ibindi.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko umwaka wa 2019 waranzwe n’umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu, aho umusaruro mbumbe wazamutse 9.4% ugereranyije na 2018. Bikaba byaratewe n’umusaruro w’ubuhinzi, inganda na serivisi.

Muri uyu musaruro mbumbe, ubuhinzi bwagize uruhare rwa 24% inganda zigira uruhare rwa 18%, Serivisi zingana 49% mu gihe ibindi bisigaye byagize uruhare ku kigero cya 9%.

Yakomeje avuga ko mu 2020 uyu muvuduko wakomwe mu nkokora n’ingaruka za Coronavirus ku Isi yose, byatumye n’ikigereranyo cy’umusaruro mbumbe w’Isi kimanuka. Muri uku kwezi Banki y’Isi yerekanye ko GDP y’Isi izagabanuka -5.2%, ibihugu byateye imbere ni -7%, naho munsi y’ubutayu bwa Sahara umusaruro mbumbe uzagabanuka -5%.

Muri rusange, mu 2020 ubukungu buzazamuka ku gipimo cya 2%, naho mu gihe giciriritse buzamuke kuri 6.3% mu 2021, na 8% mu 2022, aho buzaba bugarutse aho bwari mbere ya Coronavirus.

Mu 2020 ubuhinzi buzazamuka 2.8% kubera ibiza by’imvura, igabanuka ry’amasoko n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, inganda zizazamuka 4%, urwego rwa serivisi ruziyongera kuri 1% kuko rwibasiwe by’umwihariko na coronavirus cyane cyane ubukerarugendo no kwakira inama mpuzamahanga. Izamuka ry’ibiciro ku masoko rizagera kuri 6.9%.

Amafaranga ava mu bukerarugendo yagabanyutse ku kigero cya 35%. Mu 2020 amafaranga y’ibyoherezwa mu mahanga azagabanukaho 19%.Umusaruro ku ngendo zo mu kirere uzagabanukaho 70%, ishoramari ry’abanyamahanga rigabanukeho 62%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa