skol
fortebet

Intambara y’ Ubucuruzi Amerika yashoje ku Rwanda, u Rwanda rumaze iminsi rwitegura kuyirwana

Yanditswe: Wednesday 01, Aug 2018

Sponsored Ad

Leta zunze ubumwe za Amerika yashyize mu bikorwa icyemezo yarafashe cyuko bimwe mu bicuruzwa u Rwanda rwohereza muri Amerika bitazongera kuvanirwaho amahoro binyuze mu masezerano y’ubucuruzi hagati ya Afurika na Amerika azwi nka AGOA.

Sponsored Ad

U Rwanda rurasa n’ aho rwiteguye guhangana n’ ingaruka zo kuba Amerika itazongera kuvanaho amahoro ku bicuruzwa mu Rwanda bijya muri Amerika kuko rumaze igihe rushaka isoko mu bihugu byo mu burasirazuba bw’ Isi. Ibyo bihugu birimo Israel, Ubushinwa, Ubuhinde n’ Ubuyapani. Abakuru b’ ibi bihugu bamaze iminsi bagenderarana n’ ab’ u Rwanda arinako u Rwanda n’ ibi bihugu basinyana amasezerano arimo n’ agamije koroherezanya gukorana ubucuruzi.

Perezida Donald Trump niwe wategetse ko hatangira gukurikiza icyemezo kivanaho inyungu u Rwanda rwari rufite mu kohereza bimwe mu bicuruzwa muri Amerika nyuma y’amezi atandatu ahuye na Perezida Paul Kagame akavuga ko ari inshuti ye.

Iki cyemezo kikaba cyarafashwe nyuma yaho Rwanda ruzamuye cyane imisoro rwaka ku myenda n’inkweto byambawe biva mu mahanga bizwi cyane ku izina rya caguwa.

Imwe muri iyo myenda n’inkweto bikaba biva muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Leta ya Amerika ivuga ko u Rwanda rwananiwe gukurikiza ibisabwa n’amasezerano ya AGOA yashyizweho umukono mu myaka 18 ishize.


Ubushinwa iyo buje ngo mukorane ubushabitsi ntibwivanga mu miyoborere y’ igihugu cyacu

Yari amasezerano atuma Afurika ishobora kohereza ibicuruzwa byinshi muri Amerika. Muri 2016, ibihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba birimo Kenya, Tanzania n’ u Rwanda byiyemeje kugabanya imyenda n’inkweto bya caguwa biva mu mahanga muri gahunda yo kurinda inganda zikora imyenda zo muri ibyo bihugu.

Kenya na Tanzania byaje kwisubiraho nyuma yaho Amerika ivuze ko ishobora guhagarika bimwe mu bicuruzwa byoherezayo.

Rwanda rwoherezaga muri Amerika ibicuruzwa bitakwagaho amahoro bikoze mu myenda, iby’ubukorikori bitandukanye bikoze mu mpu, inkweto ndetse n’uduseke.

U Rwanda ruvuga ko muri rusange rwungukiraga muri AGOA amafaranga hafi na miliyoni imwe y’amadolari ku mwaka.

Perezida Trump na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame baganiriye ku byerekeranye n’ubucuruzi igihe bahuriraga mu Busuwisi mu mpera z’ukwezi kwa mbere.

Ariko ntabwo bigeze bavuga ku kibazo cya caguwa.
Amerika ivuga ko Afurika ihagaritse kugura imyenda ya caguwa bishobora kugira ingaruka ku kazi k’abanyamerika bagera ku bihumbi mirongo ine.

Abasesengura ibya Politiki y’ubukungu bavuga ko mu ntambara y’ubukungu Perezida Trump yatangije bitangaje kuba ari no kuyirwana kandi n’igihugu gito cyane mu bukungu ugereranyije na Amerika.

Amerika niyo yungukira cyane mu bucuruzi muri aka karere, raporo y’ibiro bishinzwe uburuzi bwayo igaragaza ko mu 2016, u Rwanda, Tanzania, na Uganda binyuze mu masezerano ya AGOA byohereje muri US ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni $43, mu gihe US yo yohereje muri ibi bihugu bitatu ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni $281.

Ibyo Amerika yakoze birasa no kwihimura ku Rwanda kuko rurimo guteza imbere imyenda n’ inkweto bikorerwa mu Rwanda rukagabanya ibya caguwa byinjira mu gihugu. Iyi ntambara y’ ubucuruzi Amerika yashoje u Rwanda rurasa n’ urwayiteguye kuko rwatangiye kwiyegereza Ubushinwa n’ ibihugu bituranye nabwo ngo aribyo bakorana ubucuruzi cyane.

Ibitekerezo

  • Ariko tudakoresheje ijambo intambara mu Rwanda ntabwo twakwishima. Ese intambara niwo mwihariko wacu. Kuki mudakoresha ihigana. Mu bucuruzi ntibarwana barahiganwa.

    Kuki igihugu cyacu mukomeza kucyambika isura y’abarwanyi. Niba ushaka n’inyito ireshya, wari kwandika uti: AHO BUCEYRA URWANDA RURAHIGA AMERIKA MU IHIGANWA RY’UBUCURUZI. Biruta guhora muharabika igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa