skol
fortebet

Inyubako UTC ya Rujugiro si ukugurishwa gusa ahubwo ishobora no gusenywa

Yanditswe: Friday 12, May 2017

Sponsored Ad

Inyubako ya Union Trade Center/ Foto:Mahoro Luqman
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasohoye itangazo rigaragaza urutonde rw’imitungo cyafatiriye kubera ba nyirayo barimo iki kigo ibirarane by’imisoro ndetse iki kigo kikaba cyasabye buri wese kuba atagura iyi mitungo cyangwa ngo ayikodeshe kuko ifatiriwe.
Mu mitungo yasohotse kuri uru rutonde harimo n’inyubako Union Trade Center (UTC) iri tangazo rivuga ko ari iy’umunyemali Ayabatwa Tribert Rujugiro.
Ba nyiri imitungo igaragara (...)

Sponsored Ad

Inyubako ya Union Trade Center/ Foto:Mahoro Luqman

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasohoye itangazo rigaragaza urutonde rw’imitungo cyafatiriye kubera ba nyirayo barimo iki kigo ibirarane by’imisoro ndetse iki kigo kikaba cyasabye buri wese kuba atagura iyi mitungo cyangwa ngo ayikodeshe kuko ifatiriwe.

Mu mitungo yasohotse kuri uru rutonde harimo n’inyubako Union Trade Center (UTC)
iri tangazo rivuga ko ari iy’umunyemali Ayabatwa Tribert Rujugiro.

Ba nyiri imitungo igaragara kuri uru rutonde bose bahawe igihe cy’iminsi 15 ngo babe bakemuye iki kibazo cy’imisoro RRA ibishyuza bitaba ibyo imitungo yabo igatezwa cyamunara.

Uyu Rujugiro yigeze kuba akomeye cyane mu gihugu ari umwe mu bavuga rikijyana ndetse ari no bajyanama ba Perezida Kagame ariko nyuma yaje kugirana ibibazo bikomeye na Leta ndetse arahunga.

Ubwo Rujugiro yari akizewe cyane yashoye imali mu bikorwa binyuranye birimo kubaka amazu, inganda ndetse na UTC. Iyi ikaba ari imwe mu nzu zikomeye zihuriza hamwe ubucuruzi na serivisi binyuranye ahantu hamwe.

Leta yanshinjaga Rujugiro gutera inkunga abayirwanya, bigeza n’aho muri 2013 imitungo ye yari mu gihugu Leta iyifatira nk’imitungo yasinzwe na beneyo (yari yaramaze guhunga). Mu mitungo yafatiriwe icyo gihe hakaba harimo n’imigabane yari afite mu nyubako ya UTC.

Nyuma yo gufatirwa kw’imitungo ye, Rujugiro yiyambaje urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ngo rumurenganure ariko Leta y’u Rwanda yari yareze iramutsinda nyuma yo kugaragaza ko imitungo ye yafatiriwe hisunzwe itegeko rigena uko imitungo yasinzwe cyangwa se itagira beneyo icungwa.

Inzu ya UTC irimo ubucuruzi bw’amasosiyete asanzwe akomeye hano mu Rwanda arimo amabanki, sosiyete z’itumanaho, sosiyete z’ubwishingizi, sosiyete z’ubucuruzi n’abandi.

Mu masosiyete asanzwe akorera ubucuruzi muri iyi nyubako harimo MTN, Airtel, Tigo, Nakumatt, Access Bank, Britam, Burbon Coffee, Camelia restaurant n’abandi.

Iri tangazo ry’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ribuza uwo ari we wese washaka gukodesha cyangwa kugura iyi mitungo kuko ifatiriwe kuva italiki itangazo ryasohokeyeho.

Ntacyo iri tangazo rivuga ku bantu bari basanzwe bakodesha iyi mitungo niba nyuma yo gufatirwa na RRA bayigumamo cyangwa se bashaka ahandi berekeza.

UTC ishobora gusenywa

Muri 2015 havuzwe amakuru ko iyi nyubako ya UTC ishobora gusenywa hakubakwa umuturirwa muremure ariko Umujyi wa Kigali warayahakanye.

Icyo gihe umukozi ushinzwe itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali, Bruno Rangira yatangarije Umuryango ko nta gahunda Umujyi wa Kigali wari uzi yo gusenya inyubako ya UTC kuko ngo idatandukanye n’ibyo igishushanyo mbonera gisaba mu gace iyi nyubako irimo.

Yagize ati:” iyo gahunda ntayo. N’iriya nyubako (UTC) iri kuri master plan( igishushanyo mbonera) kuko aho yubatse ukurikije igishushanyo mbonera nta kibazo ifite kuko niyo nyubako yahagenewe”.

Gusa n’ubwo yavuze gutya, iyo urebye inyubako zagiye zizamuka nyuma ya UTC impande n’impande mu gace iyi nyubako irimo, ubona ko n’ubundi ikibanza irimo isaha n’isaha cyakenerwa ngo kizamurwemo umuturirwa muremure ujyanye n’izindi zazamutse impande zayo.

UTC yubatswe inyubako ndende cyane hafi yayo zitaraba nyinshi.

Mu gihe UTC yagurishwa, birashoboka cyane ko uwayigura ashobora guhita ayisenya yose cyangwa se igice kimwe cyayo akubakamo inyubako ndende yabasha guhangana mu bwiza n’izindi zakomeje kuyizamuka iruhande.

Kugeza ubu amasanganiro y’umuhanda ari munsi y’iyi nyubako ntawe uzi uko azaba asa nyuma y’aho umuhanda uzamuka mu Muhima uva Nyabugogo ubu uri kwagurwa uzaba urangiye.

Hepfo ya UTC hirya gato yayo ni ikibanza cy’ahahoze Ikigo Ndangamuco Abafaransa bari bahuriyeho n’abanyarwanda hashobora kuzamuka indi nyubako ndetse n’imbere yayo ahahoze Akagera ntawe uzi uko hazasa mu minsi iri imbere kuko hazituye nk’ahagiye kubakwa. Inyuma ya UTC hakaba hari Hotel des Milles Collines.

UTC rero akaba atariyo izasigara igaragara uko iri ubu ari nayo mpamvu nemeza ko uretse kuba ishobora gutezwa cyamunara ishobora no kuzasenywa mu gihe kiri imbere!

Itangazo rya RRA

Urutonde rw’imitungo yafatiriwe na ba nyirayo

Izindi nkuru wasoma

Ibitekerezo

  • Ukunyaga imitungo y’abantu witwaje igitugu,umenyeko atamyaka ijana uzomara kubutegetsi,nawe harigihe bazokugira uko nyene.

    Ukunyaga imitungo y’abantu witwaje igitugu,umenyeko atamyaka ijana uzomara kubutegetsi,nawe harigihe bazokugira uko nyene.

    RRA iragaragaza ubuswa bukabise mu gucunga umutungo w’igihugu. Iyo mitugo yafatiriwe kugirango iboreshwe gusa c. Kuki abanyarwanda bamwe nta kugaragaza ubwenge bafite babyaza umusaruro ahari inyungu zose aho guhima urwabibarutse ngo ntibazakodesha ngo amafaranga yinjire mu gihugu.

    Ibi bintu mukora byo gusenya no gutwika birakungura.Byaba bibabaje iyi nyubako isenywe kubera amanyanga yuko nyirayo atagishyigikiye icyama

    none se ko leta ariyo iyicunga kuki idatanga imisoro.iyo ubaye umwanzi wigihugu bakwangana n’ibyawe byose.twitonde

    Nonnese amafranga Leta ivanamo iyashyirahe ?kuki utishyuramo iyo misoro!!ko wumva ko imitungo yasizwe nabanyirayo icungwa na Leta,RRA ushobora gusanga hari indi leta ikorera itali iyacu!!hahaaa!!ibi sibyenda gusetsa?

    ese evaliste ko mbona ushinze kuri president wacu wagiye ukurikirana iby’iwanyu mu burundi wa gicucu we!

    EGO KOOOOOOOOO
    NZABA NDORA NUMWANA WUMUNYARWANDA

    TUREKE IBYUWO MUNYAPOLITIKE WUMUCURUZI.KUKO IBYABO NIBIREBIRE. CYAMUNARA ZIKORWA MU RWANDA NA KARENGANE GUSA.AMA BANKI ABESHYA ABATURAGE BABAHA AMAFARANGA BATAZASHOBORA KUGARURA, BYAGARAGARAGAYEKO INGUZANYO IBA IHENZE,HARINABATANGA AKANTU KUBAKOZI BAMABAKI NGO DOSIYE YIHUTE,BAKAMBARA IKIZIRIKO.NONEHO HARI NIMANZA ZAMAHUGU ZATEYE BAKAKUNYAGA UTWAWE,BAKORESHE INKIKO NA BAHESHA BINKIKO,NONE UMVA KO NA RRA IJEMO.UBUSE ITERAMBERE RYARAMBA MUKARENGANE NKAKO.NABA NYIRAMAZU TUBONA NA BANYABIBAZO. NIHABEHO UN DEBAT CONTRADUCTOIRE. DEBATE RADIO.MAZE ABANTU BUNGURANE IBITEKERO MUBIBAZO BYA BANYARWANDA, TUREKE DIPLOMATIE ABABISHINZWE BAYIKORE,TWE TUREBE IBITUREBA. CYAMUNARA MU RWANDA,UMUHESHA WINKIKO WIGENGA BITEYE ISESEMI.NUBUNDI BURYO BUSHYA BWO KUNYAGA IBYABATURAGE NKI NGOMA YA CYAMI.

    None barashaka ko Rujugiro atanga imisoro kandi inzu yarayinyazwe? kuki leta yayifashe itiha iyo misoro igakura mubayikodesha?? ibi nibyo bita en francais "republique bananière"!!

    Ibibazo byose byaba byarabaye, igisubizo si ugusenya ibyubakishijwe imbaraga z’Igihugu. Ahubwo twakubaka new Kigali

    Nikibazo byo nkuko Bosco abivuga Leta ikwiye kujyira icyo ikora kukarengane nihohoterwa namanyanga biri munyiko aho abashinzwe kurenganura aribo bafata iyambere barenganya abo bakabaye bavugira, ruswa munyiko, guhuguza imitungo bene yo muburyo budasonabutse ugasigara usiragira munyiko uregera abo urega! !sinzi niba bizakunda ko ibibazo byose bizajya bikemurwa na Nyakubahwa président.

    abakira ubukode bwiyo mitungo. ntibazi ko habaho imisoro kumitungo no kubukode!!! cyangwa bacunga,amafranga gusa babihe rra ijye ivanaho a yayo ihe abayicunga asigaye!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa