skol
fortebet

Inzego zitandukanye zatangiye kubahiriza ubusabe bwa Perezida Kagame ku gufata neza ibishanga

Yanditswe: Wednesday 13, Sep 2017

Sponsored Ad

Iyi foto ya Village Urugwiro yafotowe tariki 24 Kamena 2017, Kagame yifatanyije n’ abaturage mu muganda rusange wabereye mu gishanya cya Nyandungu
Inzego zitandukanye kuri uyu wa gatatu tariki 13 Nzeri zatangiye igikorwa cyo guhagarika burundu imirimo yakorerwaga mu gishanga no gusaba bene byo gushaka aho bimurira ibikorwa byabo
Ibi bibaye mu gihe tariki 24 Kamena 2017, Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yakoreye Umuganda rusange mu gishanga cya Nyandugu, mu karere ka Kicukiro agasaba ko (...)

Sponsored Ad

Iyi foto ya Village Urugwiro yafotowe tariki 24 Kamena 2017, Kagame yifatanyije n’ abaturage mu muganda rusange wabereye mu gishanya cya Nyandungu

Inzego zitandukanye kuri uyu wa gatatu tariki 13 Nzeri zatangiye igikorwa cyo guhagarika burundu imirimo yakorerwaga mu gishanga no gusaba bene byo gushaka aho bimurira ibikorwa byabo

Ibi bibaye mu gihe tariki 24 Kamena 2017, Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yakoreye Umuganda rusange mu gishanga cya Nyandugu, mu karere ka Kicukiro agasaba ko abafite ibikorwa mu gishanga babyimurira aho byagenewe.

Icyo gihe yagize ati "Nagira ngo nibutse ko hari n’ahandi ibishanga nk’ibi bikwiye gutunganywa cyangwa se bikarekwa uko biteye ariko ni henshi ubona abantu babishotsemo barabihinga, babikoramo amafamu y’inka, babyubakamo. Abo bose babikoze banyuranyije n’amategeko y’ukuntu dukwiriye gufata ibyo bishanga.”

Yongeyeho ati "Ndibutsa ko mu minsi mike iri imbere bigomba gukosorwa, ubwo ndaburira abazi ko bari aho hantu aho ariho hose, waba ufitemo ishuri, waba ufitemo inzu wubatsemo ubamo, waba ufitemo ifamu y’inka, biraza gushakirwa ubundi buryo, ibyo bijye aho bikwiriye kujya bive aho bidakwiriye.”

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA bwatangaje ko gufungira abafite ibikorwa mu gishanga bigamije kubibungabunga.

Mu bikorwa byafunzwe harimo ububiko bw’ibikoresho by’ubwubatsi, amagaraji, inganda zisya ibinyampeke, urusengero n’ibindi.

Inzego zitabiriye iki gikorwa harimo Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, iy’ibidukikije, ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA, umujyi wa Kigali, ingabo na polisi n’izindi.

Mbere yo kugira uwo bafungira ibikorwa babanzaga kumuganiriza, kugira ngo yumve iyi gahunda. Gusa hari bamwe bagaragaje ko bari bagikeneye umwanya wo kwitegura kwimuka:

Gaspard Nsimiyimana, ukuriye uruganda Shekina Super yagize ati, "Kudufungira ntabwo tuba tubyanze kuko ni gahunda iba yarateguwe n’igihugu kandi ari ngombwa. Ikibazo kiba kirimo ni uko baba badutunguye kandi twarashoyemo amafaranga ya banki, kandi iyo badutunguye bakadufungira ibintu bipfiramo igihombo kigatangira kuza. Icyifuzo numva nkatwe tuba dukodesha aha twahabwa igihe tukamaramo ibintu dufite mu bubiko.’’

Umuyobozi wa REMA, Eng. Coletha Ruhamya, avuga ko mu guhagarika ibikorwa bitemewe n’amategeko birimo gukoranwa ubushishozi.

Ati ’’Ibi ni ukugira ngo dutange ubutumwa, abantu bamenye ko ibyo tuvuga atari umukino, kubaka mu bishanga gukora ibikorwa bitemewe mu bishanga ntabwo byemewe kandi nta muntu uri hejuru y’amategeko. Abafite ibikorwa byose nta byangombwa barafungirwa, ubwo nyuma y’aho bazatubwira uburyo bwo kubikuraho, nibatabikora, ubwo Leta izashaka uburyo bwo kubikuraho. Abafite ibyangombwa nabo bazavamo, ariko tugomba guhana gahunda y’uko bazimurwa, niba ari ingurane ikazashakwa, ariko abo dufitanye ibibazo ni abagiyemo nta byangombwa cyangwa bakaba barihaye igishanga uko babyumva.’’


Ifoto yerekana kimwe mu bikorwa byafunzwe/ ifoto y’ Umuseke

Nta gihe ntarengwa ikigo REMA gitanga cyo kuba iyi gahunda yo kwimura abakorera mu gishanga yaba yarangiye. Gusa hazabanza abo bigaragara ko ibikorwa byabo byangiza ibishanga kandi nta n’ibyangombwa bahawe, nyuma hazarebwe ukuntu n’abandi bakwimurwa.

Gahunda yo kwimura abafite ibikorwa bitemewe mu bishanga, igamije kubungabunga ibidukikije no gushyira mu ngiro igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali. Iyi gahunda izanakomereza hirya no hino mu gihugu.

Ibitekerezo

  • Ariko haricyo njye mbona umujyi wa kigali ukwiye gukora kuko ntabwo nyabugogoari igishanga ahubwo nibyondo kandi mu byukuri ntabwo muzaryoshya umugi urimo gishanga hagati ahubwo mwagakwiye kuhakora canal uko njye mbibona hagati ya gastata na muhima gisozi kugera igikondo mugatenga hakorwa canal nziza iruta canal rideau ihuza Ottawa national capital ya Canada na ville de Gatineau bifatanye hanyuma muhazi igakomeza kuba source kuko rwose banyamunahwa nta gishanga kigomba kuba mu mugi muzabaze nabandi murebe nindi migi
    Nukuvuga ngo uvuye ku rwesro vanamo ibyatsi ubundi muhakore ahantu ho kuruhu,ira mushyireho imbago nakoushaka kubireba ushake canl rideau urebe uko yubatse byashimisha ba mukera kandi baba benshi cyane basira canal njye nayise muhazi

    Hello there! This post couldn’t be written any better!
    Reading through this post reminds me of my old room mate!
    He always kept chatting about this. I will forward this article to him.
    Fairly certain thoat vi dia dem co quan he duoc khong  will have a good read.
    Thank you for sharing!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa