skol
Kigali
startimes

Isoko ryo kwa Mutangana rigiye kongera gufungurwa mu ngamba zikomeye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 September 2020 Yasuwe: 841

Umujyi wa Kigali watangaje ko Isoko rya Nyabugogo rizwi nko kwa Mutangana rizafungura imiryango ku wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020 ariko hafashwe ingamba z’uko amaseta yongeweho atari mu nyubako zaryo agomba gufungwa kugira ngo bigabanye umubyigano.


Kuwa Mbere tariki 17 Kanama 2020,nibwo Umujyi wa Kigali watangaje ko amasoko abiri yo mu Mujyi wa Kigali arimo irizwi nko kwa Mutangana na Kigali City Market yafunzwe mu gihe cy’iminsi 7 kubera kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Iyi minsi yariyongereye ariko isoko rya Nyarugenge ziza gufungurwa nyuma yo kuriteramo umuti no gushyiraho ingamba nshya zo kwirinda iki cyorezo.

Nyuma y’igenzura ry’inzego z’ubuzima n’imyiteguro y’abasanzwe bakorera mu isoko ryo kwa Mutangana mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus,Umujyi wa Kigali wahisemo kurifungura ariko ushyiraho ingamba zo kwirinda ko bitaba intandaro yo kwiyongera kwa Covid-19.

Ku wa 16 Kanama nibwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe icyemezo cyo gufunga isoko ryo kwa Mutangana nyuma y’uko hari hamaze iminsi hagaragara abantu benshi banduye COVID-19.

Iki cyemezo cyahise gitangira gushyirwa mu bikorwa, abari bafitemo ibintu byangirika basabwa kubikuramo, abandi basabwa kubika ibyabo neza, isoko rirafungwa.

Nyuma y’ukwezi rifunze, ku wa 13 Nzeri 2020, Umujyi wa Kigali watangaje ko mu minsi ibiri rizafungura ndetse ibikorerwamo bigakorwa hirindwa COVID-19.

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wawo, Rubingisa Pudence, kuri uyu wa 13 Nzeri 2020 rivuga ko isoko ryo kwa Mutangana n’amaduka arikikije bigiye gufungurwa.

Mu rwego rwo kugabanya ubucucike bwo muri iri soko,umujyi wa Kigali wagize uti “Kugira ngo ubucucike bugabanuke mu isoko rizwi nko kwa Mutangana, amaseta yongerewemo atari asanzwe mu myubakire yaryo agomba kuvanwaho ndetse n’abacururizaga mu nzira ku buryo umuntu yinjira bimugoye bakahava.’’

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko iri fungura ritareba abacuruzi b’imboga n’imbuto kuko bo bazakomeza gukorera aho bimuriwe.

Riti “Ni muri urwo rwego abari basanzwe bacuruza imboga n’imbuto n’abaziranguza bo bazakomeza gukorera ku Giti cy’Inyoni. Naho abaranguzaga ibirayi na bo bazakomeza gukorera mu Nzove.’’

Abacuruzi bakorera mu masoko babwiwe ko bagomba kujya basimburana hagakora abangana na kimwe cya kabiri cy’abo ku munsi,mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Abacuruzi n’abagana mu isoko basabwa gukaza ingamba zo kwirinda zirimo kwambara udupfukamunwa n’amazuru, gukaraba neza intoki n’amazi meza n’isabune no guhana intera n’abandi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Igiciro cya Lisansi cyiyongereyeho amafaranga 10 mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko guhera ku wa Gatatu...
3 November 2020 Yasuwe: 565 0

U Rwanda na RDC bemeranyije korohereza ubuhahirane ku mipaka

Ku munsi w’ejo tariki ya 02 Ugushyingo 2020, Guverineri w’Intara...
3 November 2020 Yasuwe: 1392 0

DGPR irifuza ko hakurwaho amananiza ari mu itangwa ry’inguzanyo yagenewe...

Uyu munsi nibwo abarwanashya b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera...
31 October 2020 Yasuwe: 963 0

RURA yashyize hanze ibiciro bishya by’ingendo bisimbura ibyinubiwe...

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwaraye rushyize hanze ibiciro bivuguruye...
23 October 2020 Yasuwe: 2104 0

RURA yanze kuva ku izima yemeza ko itari bugabanye ibiciro by’ingendo

Umuyobozi wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema yavuze ko barakomeza gukora...
18 October 2020 Yasuwe: 5542 10

Depite Dr Habineza Frank yasabye RURA kugabanya ibiciro by’ingendo mu...

Umudepite akaba n’umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera...
18 October 2020 Yasuwe: 1985 3