Kigali

Kagame n’umuherwe Haward batashye inyubako z’umupaka uhuriweho n’u Rwanda na Congo-AMAFOTO

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 1 September 2017 Yasuwe: 1641

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tarimi ya 1 nzeri 2017 Perezida Kagame ari kumwe n’umuherwe Haward Buffet batashye ku mugaragaro umushinga ‘One Border Post La Corniche’ wuzuye mu karere ka Rubavu; u Rwanda ruhuriyeho na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Mushikiwabo Louise yabwiye RBA ko ari ibyishimo bikomeye ku mpande z’Ibihugu byombi kuba barabashije kubaka uyu mushinga uzazamura ubuhahirane, yavuze ko ari inyungu ikomeye ku baturage b’Ibihugu byombi.

Mushikiwabo yagize ati “Itandukanyirizo ry’uyu mupaka n’indi ni ubwiza bw’izi nyubako; ni inyubako zijyanye n’igihe ndetse zirenze igihe ugereranije n’ahandi henshi, harimo ibikorwa byinshi by’ikoranabuhanga turifuza ko ubwo tubonye inyubako imeze gutya twarushaho kongera traffic (urujya n’uruza) hagati y’ibihugu byacu byombi.”

Madame Louise yakomeje avuga ko nubwo u Rwanda rubashije kuzuza iyi nyubako mbere ya Congo bizeye ko na Congo nayo mu minsi ya vuba iba yamuritse inyubako yabo izakorerwamo.

Banki Nkuru y’igihugu igaragaza ko inyungu ikomoka mu bucuruzi bwambukiranya imipaka igenda izamuka.

Ni inyubako zuzuye zitwaye miliyoni 9 z’amadolari y’Amerika angana na 7,566, 742,800 Frw yatanzwe n’umuherwe Howard G Buffet mu Kuboza 2014 igomba kuzura mu mezi 18.


Amafaranga yatanzwe na Leta y’u Rwanda ni ay’umusoro ku nyongera gaciro(TVA) n’ayakoreshejwe mu gutanga ingurane z’ibikorwa byangijwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’uriya mushinga.

La Corniche one stop border post yatashywe, ikoreshwa ku munsi n’abantu babarirwa mu bihumbi 4 na 5.

Mu ma saha y’umugoroba, nibwo Perezida Kagame ari kumwe na Haward buffet bafunguye ku mugaragaro uyu mushinga.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kigali: Afungiye kwiba moto akoresheje urufunguzo rw’urucurano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali ifunze uwitwa Nubahumpatse Jean...
16 February 2018 Yasuwe: 473 0

Ruhango: Yatawe muri yombi aha ibihumbi 200 Rwf umupolisi ngo amufashe mu...

Umusore w’imyaka 23 ukomoka mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza,...
15 February 2018 Yasuwe: 1147 1

Ibiciro by’amata byazamuwe mu gihugu hose

Guhera tariki ya 13 Gashyantare, 2018 Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu...
14 February 2018 Yasuwe: 2045 1

Rwamagana: Polisi ifunze uwashakaga kwiba amafaranga muri Banki akoresheje...

Polisi y’’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yaburijemo ubujura...
11 February 2018 Yasuwe: 1697 0

Mu myaka itanu ingengo y’ imari y’ u Rwanda imaze kwiyongeraho arenga...

U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’ Afurika birimo gutera imbere cyane. Iyo...
9 February 2018 Yasuwe: 583 1

Kigali: Yafashwe yiba batiri z’iminara y’ikigo cy’itumanaho cya...

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 4 Gashyantare nibwo irondo ry’umwuga rikorera mu...
7 February 2018 Yasuwe: 1465 0