skol
fortebet

Kagame n’ umuherwe wo muri Nigeria bazayobora inama ya ba rwiyemezamirimo bakiri bato muri Afurika

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame n’ umuherwe wo mu gihugu cya Nigeria Tony Elumelu nibo bazayobora inama izahuriramo ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakomeye muri Afurika.
Iyo nama izabera mu gihugu cya Misiri mu kwezi gutaha kwa 12. Perezida Kagame ni umuyobozi wa Smart Africa naho Tuny Elumelu ni umuyobozi wa United Bank for Africa.
Iyi nama yiswe “Young Entrepreneurship Day” yatumiwemo ba rwiyemezamirimo bakiri bato ariko batanga icyizere ku mugabane wa Afurika. Izaba yanatumiwemo (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame n’ umuherwe wo mu gihugu cya Nigeria Tony Elumelu nibo bazayobora inama izahuriramo ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakomeye muri Afurika.

Iyo nama izabera mu gihugu cya Misiri mu kwezi gutaha kwa 12. Perezida Kagame ni umuyobozi wa Smart Africa naho Tuny Elumelu ni umuyobozi wa United Bank for Africa.

Iyi nama yiswe “Young Entrepreneurship Day” yatumiwemo ba rwiyemezamirimo bakiri bato ariko batanga icyizere ku mugabane wa Afurika. Izaba yanatumiwemo abashoramari n’abafatanyabikorwa babafasha kwagura ibyo bakora.

Iyi nama niyo izabanziriza uhuriro rikomeye naryo ryiswe Africa 2017 riteganyijwe tariki 7 Ukuboza 2017.

Perezida Kagame na Tony Elumelu batoranyijwe kubera kudahwema gukorera ubuvugizi urubyiruko no gushyiraho urubuga rufasha urubyiruko ku mugabane wa Afurika.

Iyi nama kandi izitabirwa n’abakuru b’ibihugu batandukanye, abaherwe ku mugabane wa Afurika. Ibigo bikomeye na za guverinoma 30 nabyo biri mu byamaze kwemeza kuzitabira iyi nama.

U Rwanda rwiyaye intego yo guhanga imirimo mishya 1, 500 000 mu myaka irindwi iri imbere nk’ KT Press yabitangaje. Muri 11 zituye u Rwanda 75% bafite munsi y’ imyaka 35 y’ amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa