skol
fortebet

Karongi: Abashakaga gufunguza uwibye abaturage batawe muri yombi

Yanditswe: Saturday 25, Nov 2017

Sponsored Ad

Kuwa kane tariki ya 23 Ugushyingo 2017, mu murenge wa Bwishyura akarere ka Karongi abagabo 2 aribo Niyizubuhungiro Joel w’imyaka 35 na Ntawuyirusha Emmanuel w’imyaka 47 bafatiwe mu cyuho batanga ruswa kugirango bafunguze ukekwaho kugurisha inyongeramusaruro zagenewe abaturage.
Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere yatangaje ko ku itariki 18 Ugushyingo yataye muri yombi uwitwa Nzarora Malachie w’imyaka 34 wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Kaburunga Umurenge wa Bwishyura (...)

Sponsored Ad

Kuwa kane tariki ya 23 Ugushyingo 2017, mu murenge wa Bwishyura akarere ka Karongi abagabo 2 aribo Niyizubuhungiro Joel w’imyaka 35 na Ntawuyirusha Emmanuel w’imyaka 47 bafatiwe mu cyuho batanga ruswa kugirango bafunguze ukekwaho kugurisha inyongeramusaruro zagenewe abaturage.

Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere yatangaje ko ku itariki 18 Ugushyingo yataye muri yombi uwitwa Nzarora Malachie w’imyaka 34 wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Kaburunga Umurenge wa Bwishyura akekwaho kugurisha inyongeramusaruro zagenewe abaturage, nyuma y’aho aba bagabo 2 bakajya mu muryango we bakbaka amafaranga ngo babafungurize Nzarora, nibwo babahaye amafaranga y’u Rwanda 150.000.

Kugirango bafatwe rero bashatse umuturage wo kubageza ku mupolisi bakekaga ko ashobora kubafunguriza uyu Nzarora, uyu muturage abimenyesha Polisi ari nabwo Polisi yaje ibata muri yombi bafite ayo mafaranga, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Paolisi ya Bwishyura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba Inspector of Police (IP) Eulade Gakwaya, yashimiye uyu muturage watanze amakuru yatumye aba bagabo bafatwa, anagira inama abaturage kudatanga no kutakira ruswa, kandi abibutsa ko iki cyaha nta mwanya gifite muri Polisi y’u Rwanda ndetse no mu gihugu muri rusange.

Yagize ati:"Polisi y’u Rwanda ntitanga serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko itanga serivisi ku buntu, irwanya ndetse igakumira bene ibyo bikorwa bibi bya ruswa n’ibindi."

IP Gakwaya yagiriye inama abavandimwe n’inshuti b’umuntu ukurikiranyweho icyaha cyangwa ikosa runaka kujya bategereza imyanzuro y’inzego zibishinzwe aho gutanga ruswa kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko.

Yakanguriye kandi abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha muri rusange kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, undi muntu impano cyangwa indonke iyo ari yo yose kugirango amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Ibitekerezo

  • Abaturarwanda bose bakwiye kumenya ko Ruswa nta ntebe igifite mu Rwanda,biratangaje kuba hari abagitekereza ko bazajya baha ruswa abapolisi bo mu Rwanda, baribeshya cyane. Abanyarwanda nabo bagira uruhare mu gutanga amakuru ku batanga ruswa ni abo gushimirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa