Kigali

Karongi: Umusore washakaga guha ruswa umupolisi yatawe muri yombi

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 22 January 2018 Yasuwe: 318

Kuri uyu wa 20 Mutarama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi yataye muri yombi umusore witwa Mugisha Aman Sedric w’imyaka 26 akekwaho gushaka guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi 150.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Eulade Gakwaya , yavuze ko ubwo abapolisi bakoresha ibizamini byo gutwara imodoka bari mu kazi kaboMugisha akaza agashaka guha amafaranga umwe mu baplisi bakoreshakaga ibizamini kugira ngo aze korohereza uwari ugiye gukora ikizamini.

CIP Gakwaya yagize ati:”Nibyo koko uwo musore ari mu maboko ya Polisi, akaba akurikiranyweho ibyaha bya ruswa kuko yashatse guha umupolisi wakoreshaga ibizamini ibihumbi 150, uwo yari agiye kuyaha akaba ariwe wamfashe.”

CIP Gakwaya yakomeje avuga ko uyu musore wafashwe ubundi we atari yaje gukora ibizamini kuko n’ubundi asanzwe ari umushoferi,ahubwo ngo hari umuntu w’inshuti ye yari agiye gutangira ruswa kugira ngo abapolisi baze kumworohereza mu bizamini.

CIP Gakwaya yagiriye inama abagifite imyumvire yo gutanga ruswa kugira ngo bahabwe serivisi gucika kuri iyo ngeso mbi.

Yagize ati”Ubundi nta kiza cya ruswa, ruswa imunga ubukungu bw’igihugu,kandi uyitanze iyo afashwe arahanwa bikomeye harimo n’igifungo.Byongeye iyo bigeze muri iyi serivisi yo gutwara ibinyabiziga biba ari ibibazo bikomeye cyane kuko ushobora guhabwa uruhushya rwo gutwara utabikoreye ukazateza impanuka”.

Yakomeje yibutsa abagitekereza guha ruswa abapolisi kubicikaho kuko bitazabahira.

Yagize ati”Uwibwira ko abapolisi bahabwa ruswa baribeshya, ubu byarahindutse, Umupolisi uzajya umuha ruswa abe ariwe uhita agufata”.

Uyu Mugisha afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubengera, icyaha nikimuhama azahanwa n’ ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ikibazo cy’imirire mibi cyaragabanutse mu nkambi z’impunzi

Impunzi z’ Abanyekongo zicumbikiwe mu Nkambi ya Kigeme n’ iya Mugombwa mu...
6 December 2018 Yasuwe: 652 0

Mu Rwanda hari ubukerarugendo bushingiye ku muco,amateka,ubuhinzi,iyobokamana

Icyiswe Wilson Tours,bateguye amahugurwa y’ukwezi kumwe ku bantu b’ibyiciro...
6 December 2018 Yasuwe: 904 0

Imihanda yo mu Rwanda ngo mwiza ku kigero cya 97% [AMAFOTO]

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente yatangaje ko ikigero cy’...
4 December 2018 Yasuwe: 775 1

Leta y’ u Rwanda igiye kubaka imihanda mishya ya kaburimbo irimo uwa km...

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Dr Ngirente yatangaje gahunda zitandukanye u...
4 December 2018 Yasuwe: 3865 1

’Ibibazo by’ ibirayi ntibikeneye abaterankunga ’ Minisitiri Shyaka

Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ Igihugu Prof Shyaka Anastase yizeje abatuye...
25 November 2018 Yasuwe: 999 2

Ngoma: Inzu yubakiwe abatishoboye iri gusenyuka itaramara amezi abiri...

Inzu yo mu bwoko bwa ‘Four in One’ yatujwemo imiryango ine (4) y’abarokotse...
22 November 2018 Yasuwe: 1360 1