skol
fortebet

Kayonza: Abagore bibasaba kwambara amapantalo y’ abagabo babo ngo bahangane n’ ibitera byabamariye imyaka

Yanditswe: Thursday 29, Dec 2016

Sponsored Ad

Abaturiye Pariki y’ Akagera mu karere ka Kayonza bavuga ko bazengerejwe n’ inyamaswa zirimo ingwe, ibitera, impongo n’ ingurube zituruka muri iyi pariki zikabonera imyaka. Abagore bavuga ko bibasaba kwambara amapantalo y’ abagabo kugira ngo babashe guhinda ibitera bibonera.
Ibi biravugwa mu gihe mu minsi ishize iyi pariki yashyizweho uruzitiro kugira ngo inyamaswa zidakomeza guhohotera abaturage. Gusa ngo nubwo uru ruzitiro ruriho ngo hari inyamaswa nk’ ibitera zirwurira zikirara mu myaka y’ (...)

Sponsored Ad


Abaturiye Pariki y’ Akagera mu karere ka Kayonza bavuga ko bazengerejwe n’ inyamaswa zirimo ingwe, ibitera, impongo n’ ingurube zituruka muri iyi pariki zikabonera imyaka. Abagore bavuga ko bibasaba kwambara amapantalo y’ abagabo kugira ngo babashe guhinda ibitera bibonera.

Ibi biravugwa mu gihe mu minsi ishize iyi pariki yashyizweho uruzitiro kugira ngo inyamaswa zidakomeza guhohotera abaturage. Gusa ngo nubwo uru ruzitiro ruriho ngo hari inyamaswa nk’ ibitera zirwurira zikirara mu myaka y’ abaturage zikayona indi zikayangiza. Uretse n’ iki ngo hari n’ inyamaswa zasigaye hanze ya pariki.

Aba baturage bavuga bafite ubwoba ko bashobora kuzahura n’ ikibazo cy’ inzara itewe n’ uko inyamaswa zona zikanangiza imyaka yabo irimo amasaka, ibigori , ubunyobwa, ibijumba, imyumbati n’ ibirayi.

Aba ni bamwe mu baturage bo mu kagari ka Buhabwa, Umurenge wa Murundi ho mu karere ka Kayonza basobanurira Radio Isangostar uburyo babangamiwe n’ inyamaswa zibonera.

“Ibitera impongo n’ ingurube, nibyo usanga bikabije kutwonera imyaka. Ubundi ni ingwe iza ikica nk’ ihene!”

Mugenzi we yongeyeho ati “Ibitera biratwonera n’ ibintu byitwa impongo n’ ingurube. Urebye nta kintu twenda kuzasarura inzara iratumaze, birajya kumwumbati bikawutigisa, ikigori ntabwo bigisiga, ikirayi mu butaka ntigisigara, ubunyobwa, ikitwa amasaka cyo birajyamo bigatemagura bikirira imisigati”


Kayonza: Abagore bisaba kwambara amapantalo y’ abagabo babo ngo bahangane n’ ibitera byabamariye imyaka

Aba baturage bavuga ko iyo bagejeje ikibazo cyabo mu buyobozi bubabwira ko ibitera bitishyurirwa, ubuyobozi bukababwira ko ibyo bitera bazajya babyirukana.

Ibi ngo nibyo bituma biyemeza kwirirwa mu mirima yabo bahinda ibitera, gusa ngo abagabo nibo babihinda bikagenda kuko abana n’ abagore bibasuzungura. Kuba ibi bitera bisuzungura abagore nicyo gituma abagore bambara amapantalo y’ abagabo bakajya kubihinda bayambaye birinda ko byabirukankana.

Uyu ni umwe muri bo bagore “ Ibitera byirukankana abana n’ abagore ngeweho nanabihinzeho ariko najyaga kubihinda nambaye ipantalo y’ umugabo wanjye nkambara n’ ikote n’ ingofero kugira ngo bitabona ko ndi umugore bikansuzugura bikanyirukankana”

Kurundi ruhande, Ubuyobozi bw’ Akarere ka Kayonza buvuga ko ibyo abo baturage babwiwe ko iyo umuntu yonewe n’ ibitera atishyura atari ukuri. Ikindi ubuyobozi bw’ Akarere ntibwemeranya n’ abaturage ku buremere bw’ iki kibazo aho buvuga ko inyamaswa zisohoka atari nyinshi nk’ uko abaturage babivuga.

Uwibambe Consolle, Umuyobozi w’ Akarere ka Kayonza yungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere yagize ati “Pariki yarazitiwe, inyamaswa zisohoka muri pariki ntabwo ari nyinshi, ariko iyo zisohotse dukorana na Pariki y’ Akagera zigasubizwamo. Icya kabiri umuturage wangirijwe akabimenyesha inzego zibanze raporo igakorwa, hari ikigo gishinzwe kwishyura ibyangijwe n’ inyamaswa, icyo gihe biramenyekanishwa bakishyurwa”

Nubwo ubusanzwe umuturage wonewe n’ inyamaswa, hapimwa ubuso bwonwe raporo igashyikirizwa ikigega Special Guaranty fund akishyurwa, abaturage bo mu murenge wa Murundi bavuga ko iyo bonewe n’ ibitera batishyurwa.

Basaba ko Leta yajya ibishyura n’ igihe bonewe n’ ibitera cyangwa iki kibazo kigashyakirwa umuti mu bundi buryo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa