skol
fortebet

Kigali: Abatuye ‘Bannyahe’ bagiye kuhimurwa bahabwe umudugudu wa miliyari 10

Yanditswe: Sunday 01, Apr 2018

Sponsored Ad

Abatuye mu kajagari kari mu tugari twa Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro I, agace kazwi nka Bannyahe i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo bagiye kuhimurwa bajyanywe gutuzwa mu mudugudu ugiye kubakwa mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Busanza.
Uyu mudugudu byitezwe ko uzuzura utwaye miliyari 10 uzaba urimo ibikorwa by’ amajyambere nk’ amashuri n’ isoko ndetse n’ ikibuga cyo kwidagaduriramo.
Kuri uyu wa 31 Werurwe 2018 nibwo ubuyobozi bw’ umugi wa Kigali bwashyize ibuye ry’ ifatizo ahagiye (...)

Sponsored Ad

Abatuye mu kajagari kari mu tugari twa Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro I, agace kazwi nka Bannyahe i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo bagiye kuhimurwa bajyanywe gutuzwa mu mudugudu ugiye kubakwa mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Busanza.

Uyu mudugudu byitezwe ko uzuzura utwaye miliyari 10 uzaba urimo ibikorwa by’ amajyambere nk’ amashuri n’ isoko ndetse n’ ikibuga cyo kwidagaduriramo.

Kuri uyu wa 31 Werurwe 2018 nibwo ubuyobozi bw’ umugi wa Kigali bwashyize ibuye ry’ ifatizo ahagiye kubakwa uyu mudugudu uzaba ugizwe n’ amazu 1024.

Uzubakwa na sosiyete Savannah Creek Development Company mu Busanza mu Karere ka Kicukiro. Bannyahe hazubakwa inzu zo guturwamo zigezweho zizatwara miliyari 47.6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umushoramari Denis Karera yasabye abatuye mu Busanza ubufatanye kugira ngo igikorwa cyo kubaka izo nzu kizagende neza.
Ati “Icyo tubakeneyeho ni ubufatanye kugira ngo imirimo yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga izagende neza.”

Bannyahe aho abatuye mu kajagari abazimurwa, biteganyijwe ko hazatunganywa hakubakwa inzu zigezweho zijyanye n’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali.
Ubwo yatangizaga imirimo yo kubaka izo nzu, Meya w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal, yavuze ko uwo mushinga ari uburyo bwiza bwo gushyira mu bikorwa igishushanyombonera.

Ati “Uyu mushinga uzihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali, ahubwo abaturage bakwiye kubyishimira.”

Kuva uyu mushinga wo kwimura abatuye Bannyahe watangira, benshi mu baturage ntibishimiye icyemezo cyo kubaha inzu nk’ingurane, basabye ko bahabwa amafaranga bakajya kwiyubakira.

Bagaragazaga ko ikibanza cy’i Nyarutarama kitahwanya agaciro n’ikiri mu Busanza ndetse bamwe bakavuga ko bari batunzwe n’inzu bakodesha muri ako gace, bityo ko nibahabwa inzu imwe nta mibereho yindi bazabona.
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa yabwiye The Newtimes dukesha iyi nkuru ko 10 % by’abafite inzu muri Bannyahe aribo bemeye guhabwa ingurane n’inzu na ho abandi 90 % ngo barashaka amafaranga.

Umushoramari Karera yavuze ko gutanga ingurane y’amafaranga bidaca akajagari ahubwo bituma kimukira ahandi ari yo mpamvu akomeje gufatanya n’ubuyobozi ngo bumvishe abaturage inyungu zo gufata inzu bagiye kubakirwa mu Busanza.

Biteganyijwe ko izi nzu ziri kubakwa mu Busanza zizaba zuzuye bitarenze Ukuboza 2018.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal (ibumoso); Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe hamwe n’umushoramari Denis Karera bashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakirwa abazimurwa muri Bannyahe

Ibitekerezo

  • Ariko muge mugerageza mukore inkuru muburyo bwa kinyamwuga.ubu nkawe Erneste iyo wandika ngo mukagali ka kibiraro,kangondo 1&2 ikindi umurenge wa Busanza, wari wakoze icukumbura,ubu wataye inkuru koko?Dore uko bimeze:abatuye mumidugudu ya Kangondo1,Kangondo 2na Kibiraro 1mu kagali ka Nyarutarama.Bagiye gutuzwa mu murenge wa Kanombe akagali ka Busanza.Murakoze

    Mwigeze mubona aho urugi metarike rurimo ibirahure rukinze baruhaye 36000 naho idirishya metarike barihaye 16000 hari nibyo birengagije guha amafranga kandi babibaze nimba ari mabwirizabahawe tuzemera batugire uko bashaka

    Mwigeze mubona aho urugi metarike rurimo ibirahure rukinze baruhaye 36000 naho idirishya metarike barihaye 16000 hari nibyo birengagije guha amafranga kandi babibaze nimba ari mabwirizabahawe tuzemera batugire uko bashaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa