skol
fortebet

Kigali: Babiri bafungiwe uburiganya mu gushaka ibyangombwa by’ubuziranenge bw’imodoka

Yanditswe: Thursday 11, Jan 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 8 Mutarama 2018 Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabuziga(Contorl Technique) cyataye muri yombi Dusabimana Anastase w’imyaka 38 na Havugimana Eric w’imyaka 25.
Aba bombi bakurikiranyweho gukodesha icyuma gishya kugira ngo bagishyire mu modoka nimara gukorerwa isuzuma baze kongera kugikuramo basubizemo icyari gisanzwemo gishaje; ni cyuma gifasha imodoka guhindukira neza mu mpande zose kizwi nka Biellette.
Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 8 Mutarama 2018 Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabuziga(Contorl Technique) cyataye muri yombi Dusabimana Anastase w’imyaka 38 na Havugimana Eric w’imyaka 25.

Aba bombi bakurikiranyweho gukodesha icyuma gishya kugira ngo bagishyire mu modoka nimara gukorerwa isuzuma baze kongera kugikuramo basubizemo icyari gisanzwemo gishaje; ni cyuma gifasha imodoka guhindukira neza mu mpande zose kizwi nka Biellette.

Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police(CIP) Emmanuel Kabanda avuga ko aba basore bafashwe mbere y’uko bajya gukoresha isuzuma, biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati: “Ubundi nyir’imodoka yahaye amafaranga umushoferi we Dusabimana Anastase ngo ajye kugura kiriya cyuma cyari gishaje, umushoferi aho kukigura yagiye kwa Havugimana Eric usanzwe acuruza ibyumba bumvikana ko akimukodesha ku

mafaranga ibihumbi 10 akaza kukimusubiza nyuma yo gusuzuma imodoka basubizemo icyari gisanzwemo gishaje”.

CIP Kabanda avuga ko ibi byose babikoze hari umuturage urimo gukurikirana ibyo barimo gukora, ahita ahamagara ku kigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ibinyabiziga, avuga ubwoko bw’imodoka ndetse n’imibare iyiranga (Plaque). Imodoka ikimara kugera mu kigo, yahise ifatwa ndetse na Havugimana ariwe mushoferi amaze kubona ko batahuwe yahise yemera ko bakoze ubwo buriganya.

Ubu buriganya si ubwa mbere bugaragara muri iki kigo, CIP Kabanda akaba yaboneyeho gusaba abatunze ibinyabiziga kujya bafata akanya bakaza kwikoreshereza ubugenzuzi aho kwizera abashoferi babo.

Aha yagize ati:”Ibi bintu tumaze iminsi tubibona, turasaba abatunze imodoka kujya bafata akanya bakaza kwikoreshereza isuzuma ry’imodoka zabo kuko bimaze kugaragara ko abashoferi benshi bahabwa amafaranga ngo bajye kugura ibyuma bishya ahubwo bakajya kubikodesha”.

Yakomeje asaba abaturage gukomeza kujya batanga amakuru ku gihe kuko baba bafashije mu kurinda impanuka zo mu muhanda.

Yaboneyeho kubwira abagifite umuco mubi wo kujijisha ikigo cy’ubugenzuzi bw’ibinyabiziga, avuga ko uko byagenda kose Polisi y’u Rwanda itazahwema kubakurikirana kandi bazajya bafatwa bakabihaanirwa.

Nyuma y’iki gikorwa, ubu ari Dusabimana na mugenzi we Havugimana bafashwe, bashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Remera.

Aba bagabo bahamwe n’icyaha bashobora guhanwa hisunzwe ingingo ya 612 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ihana ibikorwa byo Guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabigenewe,igateganya ibihano birimo igifungo kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi Magana atatu (Frw300 000) kugera kuri miliyoni eshatu (Frw 3 000 000).

Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police(CIP) Emmanuel Kabanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa