skol
fortebet

Kigali: Hagiye kubakwa ruhurura nini izatwara imyanda abaturage ntibongere gucukura imisarane n’ ibyobo bifata amazi

Yanditswe: Monday 19, Mar 2018

Sponsored Ad

Mu minsi iri imbere benshi mu baturage bo mu mugi wa Kigali ntibazongera gucukura imisarane cyangwa ibyobo bifata amazi yanduye kuko iyi myanda izajya itwarwa na ruhurura nini izajya ijyana iyo myanda yose ku Giticyinyoni ahazaba hari uruganda rutunganya iyo myanda.
Mu mpereza z’ icyumweru gishize nibwo abaminisitiri bemeje umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda na Luxembourg ku wa 28 Ukuboza 2017, hagati ya Repubulika y’u (...)

Sponsored Ad

Mu minsi iri imbere benshi mu baturage bo mu mugi wa Kigali ntibazongera gucukura imisarane cyangwa ibyobo bifata amazi yanduye kuko iyi myanda izajya itwarwa na ruhurura nini izajya ijyana iyo myanda yose ku Giticyinyoni ahazaba hari uruganda rutunganya iyo myanda.

Mu mpereza z’ icyumweru gishize nibwo abaminisitiri bemeje umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda na Luxembourg ku wa 28 Ukuboza 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo ine n’eshanu z’Amayero (45.000.000 EUR) agenewe umushinga wo kubaka ruhurura rusange yo mu Mujyi wa Kigali.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ibikorwaremezo Germaine Kamayirese yabwiye itangazamakuru ibice iyo ruhurura izacamo anasaba abaturage batuye aho iyo ruhurura izacamo koherezamo imyanda aho gukomeza gucukura imisarane n’ ibyobo bifata amazi yanduye.

Yagize ati “Ni ruhura nini izaca kuri Plato, Gitega, Muhima na Gisozi ikanyura na hano turi (kuri Serena). Turashishikariza abaturage kuyicomekaho, ntabwo buri wese azongera gucukura umusarane cyangwa icyobo gifata amazi.”

Kamayirese yakomeje avuga ko iyi ruhurura nini itazasimbura ruhurura zisanzwe mu mugi wa Kigali kuko nazo Leta ifite gahunda yo gukomeza kuzipfundira. Izi ruhurura zisanzwe Kamayirese avuga zifite uruhare rukomeye mugutuma isuri idatwara ubutaka bw’ abaturage nk’ uko byahoze mbere y’ uko zubakirwa.

Ntabwo hatangajwe igihe uyu mushinga uzatangirira gushyirwa mu bikorwa, gusa ikizwi ni uko uzakorwa na miliyoni 90 z’ amayero kandi yose Leta y’ u Rwanda ikaba yaramaze kubona aho azaturuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa