skol
fortebet

Kigali: imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu mazu yagenewe guturwamo yahawe amezi atatu

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017

Sponsored Ad

Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu mazu yagenewe gurwamo mu Rwanda, Ubuyobozi bw’ Umujyi wa Kigali bwayihaye amezi atatu yo kuba yamaze kwimukira mu mazu yagenewe ubucuruzi.
Ibigaragarira amaso, bikanashimangirwa n’ Umujyi wa Kigali ni uko myinshi mu miryango itegamiye kuri Leta mu Rwanda NGOs ikorera mu mazu yagenewe gutwamo.
Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali wungirijwe ushinzwe ubukungu n’ iterambere, Parfait Busabizwa kuri uyu wa 4 Mutarama 2017 yabwiye TNT ko izi NGOs zasabwe kwimuka (...)

Sponsored Ad

Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu mazu yagenewe gurwamo mu Rwanda, Ubuyobozi bw’ Umujyi wa Kigali bwayihaye amezi atatu yo kuba yamaze kwimukira mu mazu yagenewe ubucuruzi.

Ibigaragarira amaso, bikanashimangirwa n’ Umujyi wa Kigali ni uko myinshi mu miryango itegamiye kuri Leta mu Rwanda NGOs ikorera mu mazu yagenewe gutwamo.

Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali wungirijwe ushinzwe ubukungu n’ iterambere, Parfait Busabizwa kuri uyu wa 4 Mutarama 2017 yabwiye TNT ko izi NGOs zasabwe kwimuka bitarenze Werurwe 2017.

Yagize ati “Twabandikiye tubasaba ko bagomba kwimuka mu mazu yagenewe guturwamo bakagenda bakumvikana na ba nyir’ amazu y’ ubucuruzi bakabagabanyiriza amafaranga y’ ubukode”

Busabizwa ashimangira ko mu mujyi wa Kigali huzuye amazu menshi yagenewe ubucuruzi na servisi ku buryo abasabwa kwimukwa batakwitwaza ko babuze aho bimukira.

Ibi biratangazwa mu gihe mu mujyi wa Kigali mu minsi ishize hatashywe imitururirwa igenewe ubucuruzi na serivisi. Irimo CHIC, Kigali Heights na M Peace Plazza.

Kuri ruhande mu basabwa kwimuka harimo abavuga ko iki cyemezo kibabangamiye, bagatanga impamvu zirimo kuba amazu basabwa kujya gukoreramo ari amazu ahenze.

Donatile Kanimba, Umuyobozi w’ ishyirahamwe ry’ abatabona mu Rwanda yavuze ko basanze amafaranga y’ ubukode bwa buri kwezi ari menshi, avuga ko bari batangiye gushaka uburyo bakwigurira inzu yabo none ngo iki cyemezo kije kubakoma mu nkokora.

Yagize ati “ Turimo kwishyura ubudode buhenze, hejuru y’ ibihumbi 550 ku kwezi, twasanze ari amafaranga mu menshi tutazishyura iteka. Turimo gushaka uburyo twakusanya inkunga tukigurira inzu yacu. Kwimuka ni inkuru mbi kuri twe”

Urwego rw’ ubushabitsi buteganya ko ubukode bw’ aho gukorera bugomba kuba buri hagati y’ amadorari 15 na 20 kuri buri metero kare. Kigali Heights umwe mu miturirwa iherutse gutahwa metero kare ikodeshwa amadorali 17.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa