skol
fortebet

Kigali Investment Company niyo yaguze mu cyamunara UTC ya Rujugiro

Yanditswe: Monday 25, Sep 2017

Sponsored Ad

Kigali Investment Company iyoborwa na Karangwa Gashabana Paul niyo yaguze umuturirwa wa Rujugiro muri cyamunara kuri miliyari 6.877.150 (Miliyari esheshatu, miliyoni 877 n’ibihumbi 150 z’amafaranga y’u Rwanda); ikaba yagurishijwe mu cyamunara n’Umuhesha w’Inkiko, Me Nsabimana Vedatse.
Igiciro fatizo cya miliyari esheshatu na miliyoni 639, ibihumbi 636 n’amafaranga 336 y’u Rwanda.
Kuri wa Mbere tariki 25 Nzeli 2017 ahagana saa munani z’amanywa nibwo hatangiye igikorwa cyo kugurisha mu cyamunara (...)

Sponsored Ad

Kigali Investment Company iyoborwa na Karangwa Gashabana Paul niyo yaguze umuturirwa wa Rujugiro muri cyamunara kuri miliyari 6.877.150 (Miliyari esheshatu, miliyoni 877 n’ibihumbi 150 z’amafaranga y’u Rwanda); ikaba yagurishijwe mu cyamunara n’Umuhesha w’Inkiko, Me Nsabimana Vedatse.

Igiciro fatizo cya miliyari esheshatu na miliyoni 639, ibihumbi 636 n’amafaranga 336 y’u Rwanda.

Kuri wa Mbere tariki 25 Nzeli 2017 ahagana saa munani z’amanywa nibwo hatangiye igikorwa cyo kugurisha mu cyamunara inzu ya Rujugiro Ayabatwa Tribert bikaba byatangijwe n’Ikigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’amahoro.

Tariki 11 Nzeli uyu mwaka nibwo RRA yamanitse amatangazo avuga ko iyi nzu y’ ubucuruzi iherereye mu mugi wa Kigali hagati itezwa cyamura none. Ni umuturirwa wa Rujugiro uzwi ku izina rya Union Trade Center.

Iki gikorwa cyabereye ahahoze hakorera ikompanyi y’indege Ethiopian Airlines, aho bari kuvuga ibiciro bifuza kugura iyi nyubako.

Umuhesha w’Inkiko, Me Nsabimana Vedatse, wagurishije mu cyamunara inyubako ya UTC (Union Trade Center) y’umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert

Abantu benshi bari baje muri iyi cyamunara ariko abiyandikishije bashaka kugura bari 11 barimo sosiyete z’ubucuruzi n’abantu ku giti cyabo.

Abitabiriye Cyamunara ya UTC ni benshi (Ifoto/Izubarirashe.rw)

Iyi ni inyubako ya UTC iri mu mujyi wa Kigali rwagati

Kigali Investment Company Ltd yaguze UTC ihuriweho n’abacuruzi batandukanye bo mu mugi wa Kigali ari nayo yubatse isoko rya Nyarugenge.

Muri Gicurasi uyu mwaka RRA yari yasohoye itangazo ririho sosiyete z’ubucuruzi ziyibereyemo imyenda ndetse iziha igihe ntarengwa cyo kuba bishyuye byabananira imitungo yabo igatezwa cyamunara, kuri uru rutonde hagaragaragaho na UTC ya Ayabatwa Tribert Rujugiro.

Mu mpera za 2013, imitungo ya Rujugiro yaragijwe komisiyo yo gucunga imitungo yasizwe na beneyo bityo imigabane 90% Rujugiro yari afite UTC iragizwa iyi komisiyo mu Karere ka Nyarugenge yubatsemo.

Rujugiro yigeze kuba akomeye cyane muri Politiki y’u Rwanda kuko yigeze no kuba umwe mu bajyanama ba Perezida Kagame.

Iyi nyubako ya UTC yafunguye imiryango mu mwaka wa 2006; ni inyubako nini ikorerwamo ubucuruzi butandukanye, ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga 16.500.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

Amategeko aha uburenganzira busesuye RRA bwo kuba yateza cyamunara imitungo y’uwo yishyuza ibirarane by’imisoro mu gihe bananirwa kumvikana ubundi buryo bwo kubyishyura, ibi ikabikora nta rundi rwego igombye kwiyambaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa