skol
fortebet

Kigali: Yafashwe yiba batiri z’iminara y’ikigo cy’itumanaho cya TIGO

Yanditswe: Wednesday 07, Feb 2018

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 4 Gashyantare nibwo irondo ry’umwuga rikorera mu murenge wa Kimisagara ryataye muri yombi Niwenshuti Jean Nepomscene w’imyaka 35 ariko mugenzi we ntarafatwa, bateshejwe bamazekwiba udusanduku dutanga umuriro (batiri) 8 z’iminara y’ikigo cy’itumanaho cya Tigo, izi batiri zikaba zifite agaciro kabarirwa hejuru ya Miliyoni enye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police(SSP) Emmanuel Hitayezu avuga ko kugira ngo aba bajura (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 4 Gashyantare nibwo irondo ry’umwuga rikorera mu murenge wa Kimisagara ryataye muri yombi Niwenshuti Jean Nepomscene w’imyaka 35 ariko mugenzi we ntarafatwa, bateshejwe bamazekwiba udusanduku dutanga umuriro (batiri) 8 z’iminara y’ikigo cy’itumanaho cya Tigo, izi batiri zikaba zifite agaciro kabarirwa hejuru ya Miliyoni enye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police(SSP) Emmanuel Hitayezu avuga ko kugira ngo aba bajura bafatwe, irondo ry’umwuga ryabigizemo uruhare rukomeye, kuko ryabafashe mu gicuku ubwo ryarimo ricunga umutekano.

Yagize ati: ”Nibyo koko irondo ry’umwuga ubwo ryari mu kazi karyo gasanzwe, ryafashe Niwenshuti afite batiri 4 ariko bari bamaze kwiba 8. Bamufashe aje gutwara ziriya 4 zari zisigaye,ndetse aje no gufungura zimwe mu nsinga zari kuri uwo munara wa Tigo”.

SSP Hitayezu akomeza avuga ko kugeza ubu mugenzi wa Niwenshuti akirimo gushakishwa, uwafashwe akaba ariwe wavuze ko mu munani bari bamaze kwiba, hari hasigaye enye ari nazo yafashwe aje gutwara.

Aba bajura bakaba bazibaga ku minara ya Tigo iba mu murenge wa Kimisagara.
Umwe mu bakozi b’ikigo cya Tigo yibwe izo batiri yavuze ko zose zifite agaciro ka miliyoni zirenga enye mu mafaranga y’u Rwanda.

SSP Hitayezu yaboneyeho gushimira irondo ry’umwuga ku ruhare rigira mu gukumira no kurwanya ibyaha mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati:”Ntawabura gushima irondo ry’umwuga ku ruhare rigira mu gukumira, kurwanya no kuburizamo ibyaha, ibi ni bimwe muby’ibanze rishinzwe kandi rikomereze muri uyu murongo, rifatanye n’abaturage n’izindi nzego , umutekano twifuza uzagerwaho.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa byabo bituruka ku mahugurwa bahabwa n’inzobere mu by’umutekano umunsi ku wundi aho yagize ati:” Ni umusaruro wo guhugurwa kenshi, guhanahana amakuru ku banyabyaha ndetse n’ubufatanye n’izindi nzego zishinzwe umutekano .”

Yasabye abaturage gukomeza gutera ingabo mu bitugu irondo ry’umwuga ndetse bakanarigirira icyizere.

Aha yagize ati:”Turasaba abaturage kugirira icyizere irondo ry’umwuga,babahe amakuru, bakorane neza kuko ubufatanye bigaragara ko ari ingenzi; turabasaba no gutanga amakuru aho rishobora guteshuka ku nshingano zaryo, kuko hari bamwe mu barigize bashobora kugaragara mu makosa atandukanye, aha dufatanya kubahwitura”.

SSP Hitayezu yanasabye abantu kureka ubujura no gushaka kuronkera mu bitemewe n’amategeko ahubwo bagashyira amaboko hasi bagakora, bagakoresha ,ubwenge bwabo n’amaboko yabo kuko ubujura ntacyo buzabagezaho uretse gufungwa bagasubira inyuma bo n’imiryango yabo.

Kugeza ubu Niwenshuti wafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi mu murenge wa Kimisagara mu gihe mugenzi we bari kumwe akirimo gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Aba bombi icyaha nikibahama bashobora kuzahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka ibiri nk’uko bikubiye mu ngingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha cya Repubulika y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police(SSP) Emmanuel Hitayezu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa