Kigali

Umuyobozi wa TV1 yasabye abiga itangazamakuru gushirika ubwoba bubabuza kwihangira imirimo

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 24 November 2017 Yasuwe: 1126

Umuyobozi wa Radio One na TV1 Kakooza Nkuriza Charles(KNC) yasuye abanyeshuri biga mu ishuri ry’itangazamakuru rya Kaminuza y’ u Rwanda (UR),abasaba gutinyuka bakihangira imirimo kuko igishoro atariyo ntambwe iherwaho.

Mu kiganiro yagiranye n’aba banyeshuri kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2017,yavuze ko yiga mu mashuri yisumbuye yari afite inzozi zo kuzashinga igitangazamakuru nubwo atari nubwo atari abayeho mu buzima buhambaye.

Ngo yiga mu mashuri yisumbuye yateguye igitaramo atumiramo abahanzi amafaranga akuyemo ayaheraho agura ibikoresho byamufashije gushinga Radiyo.

KNC yavuze ko kugira ngo ukomere ndetse ube ikitegerezo muri ba rwiyemezamirimo ubanza gushora ubwenge n’ibitekerezo ibindi biza ari inyongera.

Yagize ati ‟Mbere na mbere kugirango muzabe ba rwiyemezamirimo beza b’ikitegerezo, mubanze mukoreshe intekerezo zanyu mwagure ubwenge ntimwite ku hantu muzakura igishoro kuko ibitekerezo aribyo bihesha igishoro. Muharanire kandi kwandika izina ryiza muri sosiyete mutuyemo kuko aribyo bizabahesha kugirirwa ikizere aho mutuye.”

KNC arimo gushishikariza abanyeshuri kwikorera

KNC yakomeje kugaragariza abanyeshuri ko bagomba guhanga udushya ntibagume ku bintu bimwe aho yabahaye urugero rwo mu itangazamakuru nk’umwuga bakurikiye, ko umunyamakuru mwiza aba afite umuzingo w’ubutumwa ari byo bita ‟content” bwumvikana kandi bufitiye umumaro ababwumva.Yababwiye ko kandi umwanzi wabo wa mbere utuma batagera ku byo bashaka kugeraho ari ubwoba kandi ko mugihe batekereza gukora ikintu ubwoba bukaba imbogamizi bagatangira gutekereza ibihombo bakwiye kubwirukana rugikubita kandi bakigirira ikizere kuko ngo utigiriye ikizere nta nuwakikugirira.

Aba banyeshuri bababije KNC imbogamizi ba rwiyemezamirimo bahura nazo n’ icyo bakora kugira ngo babashe kuzigobotora . Kakooza yasubije abanyeshuri ko rwiyemezamirimo agomba kwegera abakozi be igihe hari ikibazo cyavutse mu kazi kugira ngo ibitekerezo by’ abakozi abishingireho ashakira umuti icyo kibazo.

Aha abanyeshuri babazaga ibibazo uyu KNC

KNC yabwiye abanyeshuri ko badakwiye guhera mu rujijo ahubwo ko bagomba kuruvamo kuko ngo ikintu gitoya kivamo ikinini. Ababwira ko bagomba gukora cyane bakanigirira ikizere hanyuma kuko ngo imbaraga iyo zishyizwe hamwe zibyara ikintu gikomeye.

Ingabire Marie Grace

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abashoferi 30 bakekwaho guha ruswa abapolisi batawe muri yombi

Mu ijoro ryo kuwa gatatu rishyira kuwa kane tariki ya 7 Ukuboza, ishami rya...
7 December 2017 Yasuwe: 1284 0

Umuyobozi wa BRD yirukanywe ahita asimbuzwa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 07 Ukuboza 2017 Alex Kanyankole...
7 December 2017 Yasuwe: 1804 0

Minisitiri Kaboneka ategetse ko Perezida w’ amakusanyirizo y’ ibirayi atabwa...

Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu umwe mu ba minisitiri batatu bateraniye...
6 December 2017 Yasuwe: 9479 4

Itegeko rirengera umuhanzi n’ igihangano cye ryateje impaka umwe ati ‘izo...

Abahanzi na bamwe mu bakoreshwa ibihangano byabo ntibavuga rumwe ku...
5 December 2017 Yasuwe: 830 4

Rwanda: Ubucukuzi butunze abantu 80 000

Urwego rw’ igihugu rushinze ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro bwagaragaje ko...
4 December 2017 Yasuwe: 183 0

Umudepite yasabye ko u Rwanda rwajya ruhinga hejuru y’ amazu

Umwe mu badepite umunani bagize komisiyo y’ ubuhinzi n’ ubworozi Hon. Hindura...
1 December 2017 Yasuwe: 3092 6