skol
fortebet

Koperative Umwarimu SACCO yaciyemo kabiri inguzanyo yatangaga

Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2016

Sponsored Ad

Koperative yo kubitsa no kugurizanya Umwarimu SACCO yafashe icyemezo cyo kugabanya inguzanyo abanyamuryango bayo bemererwa kuguza.
Ni mu gihe ubusanzwe iyi koperative yagurizaga abanyamuryango bayo Miliyoni 70 Rwf, kuri ubu ntabwo izongera kurenza miliyoni 35 Rwf.Koperative umwarimu SACCO yashyizweho na Leta y’ u Rwanda igamije guhindura imibereho ya mwarimu.
Umuyobozi w’ iyi koperative Laurence Uwambaje mu cyumweru gishize nibwo yatangarije abanyamuryango iki cyemezo. Avuga ko cyafashwe (...)

Sponsored Ad

Koperative yo kubitsa no kugurizanya Umwarimu SACCO yafashe icyemezo cyo kugabanya inguzanyo abanyamuryango bayo bemererwa kuguza.

Ni mu gihe ubusanzwe iyi koperative yagurizaga abanyamuryango bayo Miliyoni 70 Rwf, kuri ubu ntabwo izongera kurenza miliyoni 35 Rwf.Koperative umwarimu SACCO yashyizweho na Leta y’ u Rwanda igamije guhindura imibereho ya mwarimu.

Umuyobozi w’ iyi koperative Laurence Uwambaje mu cyumweru gishize nibwo yatangarije abanyamuryango iki cyemezo. Avuga ko cyafashwe bitewe n’uko Abarimu n’Abarezi iyi koperative yagurije batitabira kwishyura.

Uyu muyobozi avuga ko iyi koperative yashyizweho ngo ihindure ubuzima bwa mwarimu gusa ngo ntabwo yakwihanganira gukorera mu gihombo. Laurence Uwambaje, afite impungenge z’ ukuntu iyi koperative yabona amafaranga yagurije umwarimu igihe uyu mwarimu yaba ahagaritswe ku kazi.

Yagize ati “Amafaranga y’ inguzanyo ari mu bibazo. Ntabwo twizeye ko ayo twagurije abanyamuryango azagaruka. Tugomba mbere na mbere gutekereza uko twagaruza ayo twatanze mbere kabone n’ iyo umwarimu yaba yarirukanywe cyangwa yarasezeye mu kazi”

Uretse kuba inguzanyo iyi koperative yatangaga yaragabanyutseho 50% n’ imyaka ntarengwa yo kwishyura inguzanyo yavuye kuri 15 igirwa 10.

Ubuyobozi bw’ iyi koperative kandi buraburira abarimu kugira amakenga mbere yo kwishingira umwarimu mugenzi wabo ugiye gufata inguzanyo mu rwego rwo kwirinda ko bamwishyurira igihe yaba yananiwe kwishyura inguzanyo.

Raporo yashyizwe ahagaragara mu nama y’ inteko rusange ya 16 koperative Umwarimu SACCO yagaragaje ko imaze gutanga inguzanyo ingana na miliyari 150. Muri aya miliyari 46 nizo zonyine zimaze kugaruzwa.

Icyo abanyamuryango bavuga ku cyemezo cyo kugabanya inguzanyo no kugabanya igihe ntarengwa cyo kuyishyura.

Mporembizi Florent yagize ati “ Ariya mafaranga agomba kugaruzwa mu buryo bwose bushoboka, kugira ngo abanyamuryango bizere umutekano w’ amafaranga yabo. Ikindi dosiye y’ usaba inguzanyo ikwiye kujya yiganwa ubushishozi hakarebwa ubushobozi afite”

Mu ngengo y’ imari ya 2017 , Koperative umwarimu SACCO irateganya kuzakoresha miliyari 40,1 mu gihe 2016 yakoresheje miliyari 52,9. Nubwo bimeze gutya ariko iyi koperative irateganya ko izinjiza inyungu ingana na miliyari 2,9 zivuye kuri 2,5 muri 2016.

Koperative umwarimu ifite abanyamuryango ibihumbi 73,553 barimo abarimu n’ abandi bakora mu burezi.

Ibitekerezo

  • Ese abemerewe inguzanyo ya moto ni bande? Ese numaze igihe kingana gute mukazi?

    Ese abemerewe inguzanyo ya moto ni bande? Ese numaze igihe kingana gute mukazi?

    Ese abemerewe inguzanyo ya moto ni bande? Ese numaze igihe kingana gute mukazi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa