skol
fortebet

Kuba amakuru menshi abitse mu mahanga bihombya Abanyarwanda

Yanditswe: Monday 08, May 2017

Sponsored Ad

Amakuru menshi yo mu Rwanda abitswe mu buryo bukorwa hifashishijwe murandasi abitse mu bihungu by’ amahanga aho amenshi abitse muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika.
Ibi ngo biterwa ni uko mu Rwanda ababika amakuru kuri murandasi bakiri bake, ikindi ngo ni uko kubika amakuru hanze bihendutse kurusha mu Rwanda.
Ibi bigira ingaruka ku Banyarwanda bakenera gusoma aya makuru kuko bayabona bibahenze.
Ibi Minisitiri w’ urubyiruko n’ ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yabitangarije abanyamakuru (...)

Sponsored Ad

Amakuru menshi yo mu Rwanda abitswe mu buryo bukorwa hifashishijwe murandasi abitse mu bihungu by’ amahanga aho amenshi abitse muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Ibi ngo biterwa ni uko mu Rwanda ababika amakuru kuri murandasi bakiri bake, ikindi ngo ni uko kubika amakuru hanze bihendutse kurusha mu Rwanda.

Ibi bigira ingaruka ku Banyarwanda bakenera gusoma aya makuru kuko bayabona bibahenze.

Ibi Minisitiri w’ urubyiruko n’ ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Gicurasi amaze gutangiza inama iteraniye I Kigali yiga ku ikoranabuhanga.

Yagize ati “ Biba ikibazo (kubika amakuru mumahanga) kuko bihendukira ujya kubika amakuru, ariko bigahenda uyakoresha. Ugasanga igihugu muri rusange biraduhenze.”

Nsengimana yasabye Abanyarwanda kubika kubika amakuru yabo ku bwinshi kandi bakayabika mu Rwanda, ari amasomo, indirimbo, filimi n’ ibindi. Ibi ngo bizatuma igiciro cyo kubika amakuru gihenduka.

Ati “Nitwandika turi benshi, abafite indirimbo nyinshi bakazishyira hariya, abafite film bakazishyira hariya, abafite amasomo bakayashyira hariya kugira ngo yigwe n’isi yose […], kandi bikabikwa mu Rwanda, ibyo ni byo bizatuma igiciro cyo kubika amakuru kimanuka, ahubwo natwe tugatangira kubikira abandi.”

Yavuze kandi ko kuba Leta yaragabanyije igiciro cy’ amashyanyarazi mubigamijwe harimo kugabanya igiciro cyo kubika amakuru mu Rwanda.

Minisitiri Nsengimana yasabye abandika amakuru kuyandika mu Kinyarwanda

Impuguke yitabiriye iyi nama ihagarariye Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku burezi n’umuco “UNESCO” muri iyi nama witwa Indrajit Benerjee yavuze ko iriya shami bazakomeza gukorana n’u Rwanda kugira ngo inkingi y’uburezi itere imbere binyuze mu ikoranabuhanga.

Yagize ati “Kuba ubuyobozi bwanyu buharanira kugera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs) ni ikintu tuzakomeza gushyigikira kandi bizagerwaho kubera ubushake bwa Politike mufite.”

Iyi nama izasozwa kuri uyu wa kabiri, yitabiriwe n’abahanga bagera kuri 200 baturutse hirya no hino ku Isi.

Abayitabiriye barigira hamwe kandi uko Internet yakomeza gufasha urubyirukko guhanga imirimo mu nzego zitandukanye harimo ikoranabuhanga mu itumanaho, mu burezi, mu buzima n’ahandi.

Ibitekerezo

  • NONESE LETA IYABIKAHE AYAYO?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa