skol
fortebet

Leta igiye gushyiraho ibigo bifasha urubyiruko kubona akazi

Yanditswe: Tuesday 02, May 2017

Sponsored Ad

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo irateganya gushinga ibigo bifasha urubyiruko kubona akazi (Employment Services Center) mu mijyi yose yunganira Kigali uko ari itandatu mu rwego kugabanya ubushomeri.
Ikibazo cy’ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye na kaminuza kigenda gifata indi ntera uko imyaka igenda ishira.
Abarangiza amashuri ya kaminuza ntibabone akazi bageze ku kigero cya 13.5% , mu gihe abarangije amashuri yisumbuye badafite akazi bagera ku 9%, iyi (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo irateganya gushinga ibigo bifasha urubyiruko kubona akazi (Employment Services Center) mu mijyi yose yunganira Kigali uko ari itandatu mu rwego kugabanya ubushomeri.

Ikibazo cy’ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye na kaminuza kigenda gifata indi ntera uko imyaka igenda ishira.

Abarangiza amashuri ya kaminuza ntibabone akazi bageze ku kigero cya 13.5% , mu gihe abarangije amashuri yisumbuye badafite akazi bagera ku 9%, iyi mibare ikaba itanga umukoro ku nzego zishinzwe kwita ku rubyiruko ngo na rwo ruve mu bushomeri.

Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Musonera Gaspard yabwiye Imvaho nshya ko bumwe mu buryo bwo kugabanya abashomeri ari ugushyiraho ibigo bifasha urubyiruko kubona akazi (Employment Services Center) kuko bifasha abatanga akazi kubona abakozi bitabahenze.

Ati “Ibi bigo bihuza abakoresha n’abakeneye akazi byoroshya mu mitangire y’akazi kuko abakeneye abakozi bababona bitabasabye gutanga amafaranga y’amatangazo no gukoresha ibizami, kandi n’abakeneye akazi bakakabona bitabagoye cyane.”

Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo Musonera Gaspard, yongeyeho ko hari gahunda yo gushinga ibigo bifasha urubyiruko kubona akazi mu mijyi yose yungirije umujyi wa Kigali.

Yagize ati “Ubu dufite gahunda yo gutangiza ibi bigo mu mijyi yose yungirije Kigali uko ari itandatu, bikazaha amahirwe n’urundi rubyiruko rwo mu ntara kubona akazi.”

Nta gihe nyacyo Umunyabanga Uhoraho muri Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagaraje ko ibi bigo bizaba byubatswe ariko yumvikanisha ko ari mu gihe cya vuba.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugera ibigo bibiri bifasha urubyiruko kubona akazi, aho kimwe kiri mu mujyi wa Kigali ikindi kikaba mu karere Musanze.

Urubyiruko rugana ibi bigo ruhabwa inyigisho zirimo kwandika amabaruwa asaba akazi, gukora raporo z’akazi no kwihangira imirimo ku buryo abatabonye akazi babasha no kwihangira imirimo.

Ikigo gifasha urubyiruko kubona akazi cya Kigali kimaze kuganwa n’abagera ku bihumbi bibiri, aho 841 babonye akazi harimo 99 bihangiye imirimo.

Leta y’U Rwanda yashyizeho uburyo bwo gufasha urubyiruko nkwihangira imirimo binyuze mu kigega gitangira ingwate abatayifite, BDF, hagamijwe guhanga nibura imirimo mishya 2 000 idashingiye ku buhinzi buri mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa