skol
fortebet

Leta y’ u Rwanda ngo yahagaritse gutumiza lisansi muri Kenya

Yanditswe: Thursday 04, Oct 2018

Sponsored Ad

Igihugu cy’ u Rwanda ngo cyahagaritse lisansi cyatumizaga muri Kenya biturutse kukuba itacyujuje ubuziranenge nka mbere.

Sponsored Ad

Byatangajwe n’ uwahoze ari visi Perezida mu ishyaka mpuzamashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kenya (NASA), Kalonzo Musyoka akaba ari umwe mu bantu bane bayikomeyemo.

Yabitangaje ubwo yari mu kiganiro mpaka cyaciye kuri Televiziyo ya Citizen TV, aho yavuze ko kongera imisoro y’ibyinjira mu gihugu byagize ingaruka zo kuba lisansi isigaye ivangwamo na mazutu.

Yagize ati “Uribaza ko nk’urugero rw’u Rwanda, kugeza ubu rutakigurira lisansi muri Kenya. Impamvu ni uko isigaye ivangwamo diesel na kerosene. Urumva ko iryo ari isoko twahomye kuko u Rwanda rusigaye ruhahira ahandi.”

Yari mu kiganiro cyajyaga impaka ku mpinduka z’imisoro y’ibyinjira mu gihugu Perezida Uhuru Kenyatta yashyizeho, zigamije kuzahura ubukungu bw’iki gihugu butari bwifashe neza muri iki gihe.

Kigalitoday yatangaje ko lisansi ivanzemo mazutu ituma imodoka zirekura umwuka mwinshi wangiza ikirere mbere y’uko moteri y’imodoka yaka.

Gusa Musyoka ntiyigeze atangaza ingano ya lisansi u Rwanda rwari rusanzwe rutumiza muri kenya.

Abacuruzi bavanga lisansi na diesel na kerosene muri Kenya, bahombya leta y’icyo gihugu miliyoni 340m z’amadolari ya Amerika buri mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa