skol
fortebet

Leta y’u Rwanda yamaze gutangaza uko inguzanyo yahawe na IMF izakoreshwa

Yanditswe: Saturday 04, Apr 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’imari n’igenamigambi yatangaje ko inguzanyo ya miliyoni 109.4 z’amadorari u Rwanda rwemerewe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari IMF, azafasha igihugu guhangana n’ingaruka za Koronavirusi ku bukungu bw’igihugu.

Sponsored Ad

Mu kiganiro minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yahaye RBA kuri uyu wa Gatanu yasobanuye ko Coronavirus yatumye haba ibyuho mu ngengo y’imari ya Leta y’u Rwanda ndetse umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu bw’igihugu uragabanyuka.

Yagize ati "Ingengo y’imari izagerwaho n’ingaruka z’ubwoko bubiri: Icya mbere ni uko amafaranga yagombaga kwinjira mu isanduku ya Leta ava mu misoro azagabanuka kuko uhereye no ku bucuruzi byagaragaye ko amahooro avuye ku bitumizwa hanze yatangiye kugabanyuka, ariko n’imisoro y’imbere mu gihugu bitewe n’uko ibikorwa byasubiye inyuma na yo izagabanuka. Icyuho cya 2 kijyanye no gukoresha amafaranga menshi ku bintu bitunguranye bitari biteganyijwe. Twasubiye mu mibare yacu ijyanye n’imizamukire y’ubukungu, muzi ko umwaka ushize twari twageze ku muvuduko wa 9.4% muri 2019, ariko muri uyu mwaka kubera iki cyorezo twasubiye mu mibare dufatanyije na IMF, turateganya ko umuvuduko wamanuka ukagera kuri 5.1%.

Kuva icyorezo cya koronavirusi cyagera mu Isi cyahungabanyije imibereho y’abayituye mu nguni zose z’ubuzima, ndetse guhangana nacyo bisaba ingengo y’imari ibihugu birimo n’u Rwanda bitari byarateganyije.

Mu rwego rwo gushyigikira u Rwanda mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya koronavirusi n’ingaruka zacyo, Inama y’Ubutegetsi ya IMF yemereye u Rwanda miliyoni 109.4 z’amadorali, ni ukuvuga asaga miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni amafaranga azifashishwa mu bikorwa binyuranye, birimo no gushakira abaturage ba nyakabyizi ibibatunga.

Minisitiri Dr Ndagijimana ati "Aya mafaranga ntabwo ari amafaranga agenewe umushinga runaka, ni amafaranga aza mu ngengo y’imari akaziba icyuho giterwa n’uko muri iki gihe Leta igomba gukoresha amafaranga menshi cyane cyane nko mu rwego rw’ubuzima kugirango haboneke ibyangombwa byose byo gupima abantu, kuvuza ababonetseho uburwayi no kubona ibikoresho bitandukanye ndetse no gutabara abaturage."

Guverinoma y’u Rwanda ivuga kandi ko nubwo aya mafaranga ari inguzanyo, ku rundi ruhande ari nk’inkunga kuko inyungu yayo ari 0% akazishyurwa mu gihe cy’imyaka 10 uhereye mu myaka 5 iri imbere.

U Rwanda rubaye igihugu cya mbere cya Afurika cyemerewe aya mafaranga, dore ko hari hashize icyumweru kimwe ruyasabye, ibintu Impuguke mu bukungu akaba n’umwarimu muri kaminuza Dr. Kabano Ignace avuga ko bishimangira icyizere ibigo mpuzamahanga by’imari n’ubucuruzi bifitiye u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda kandi iri mu biganiro n’abandi bafatanyabikorwa bayo nka Banki y’Isi na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, mu rwego rwo gushaka amikoro yo kuziba icyuho mu bukungu bwarwo no guhangana n’icyorezo cya koronavirusi.

Minisitiri w’imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana akavuga ko ibyo byose bikorwa hashingiwe ku bushobozi igihugu gifite bityo ko izo nkunga cyangwa inguzanyo zidashobora kubera igihugu umutwaro.

Yagize ati "Ntabwo ari umutwaro kuko umutwaro munini aba ari inyungu ku nguzanyo kandi iyi nkunga nta nyungu zirimo, ikindi kandi yishyurwa mu gihe kirekire kandi agatangira kwishyurwa nyuma y’imyaka 5 n’igice, ntabwo ari vuba. Ni ukuvuga ngo hagati aho ubukungu buba bwarazamutse ku buryo n’ubushobozi bwo kwishyura buba bumaze kwiyongera. Ikindi kandi buri gihugu kiguza gishingiye ku bushobozi bwo kwishyura. Ntabwo igihugu kirimo gufata amafaranga arengeje ubushobozi busanzwe buteganyijwe bwo kuba twakoresha inguzanyo."

IMF kandi yemeye gusonera u Rwanda umwenda wa miliyoni 68 z’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 65 z’amafaranga y’u Rwanda, rwari kuzishyura icyo kigega mu myaka 2 iri imbere.

Kuba umubare w’abanduye Coronavirus warakomeje kwiyongera,byatumye kuwa 01 Mata 2020,Leta y’u Rwanda yongera ikindi gihe cy’iminsi 15 y’ibihe bidasanzwe byo gusaba Abanyarwanda kuguma mu rugo,bagasohoka hanze bagiye gukora ibyangombwa nko kwivuza no guhaha ndetse no gucuruza izi serivisi.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko iki gihe cy’iminsi 15, kizageza tariki 19/04/2020 gusa gishobora kwiyongera igihe haba hakomeje kugaragara cyane ubwandu bwa Coronavirus.

Muri iki gihe amashuri yose mu gihugu, utubari n’imyidagaruro, insengero, ingendo mu gihugu, imipaka n’ibindi bizakomeza gufungwa ariyo mpamvu bimwe mu bigo n’abantu bikorera bakomeje gutaka ibihombo bikomeye.

Ibitekerezo

  • Ngaho se Leta izibuke n’abo ifitiye ibirarane bimaze imyaka n’imyaka nk’abakozi bahoze bakorera EWSA bahagaritswe mu kazi muri 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa