skol
fortebet

Leta yagabanyije ibiciro by’ amazi n’ iby’ amashyanyarazi

Yanditswe: Tuesday 13, Dec 2016

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyatangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Ukuboza 2017, ibiciro bishya by’amashanyarazi mu gihugu n’iby’amazi mu cyaro, byitaye ku batishoboye no ku nganda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi wa RURA Maj. Patrick Nyirishema, yavuze ko ibiciro bishya byemejwe n’inama ya RURA kuri uyu wa Kabiri bizatangira gukurikizwa kuwa 1 Mutarama 2017.
Ku biciro by’amashanyarazi abaturage badasiba kuvuga ko biri hejuru, RURA (...)

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyatangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Ukuboza 2017, ibiciro bishya by’amashanyarazi mu gihugu n’iby’amazi mu cyaro, byitaye ku batishoboye no ku nganda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi wa RURA Maj. Patrick Nyirishema, yavuze ko ibiciro bishya byemejwe n’inama ya RURA kuri uyu wa Kabiri bizatangira gukurikizwa kuwa 1 Mutarama 2017.

Ku biciro by’amashanyarazi abaturage badasiba kuvuga ko biri hejuru, RURA ivuga ko Leta yatekereje ku b’amikoro make.

Yagize ati “Ku bijyanye n’umuriro icyemezo cyafashwe ahanini gishingiye kuri politiki y’igihugu igamije kugabanya ibiciro ku batishoboye kugira ngo Abanyarwanda batishoboye bashobore kuba nabo babona umuriro.”

Uretse kwita ku batishoboye, yavuze ko ibiciro byanagabanutse mu rwego rwo guteza imbere inganda mu Rwanda.

RURA iravuga ko hashyizweho igiciro cy’amafaranga 89 kuri kilowati (Kwh), ku mufatabuguzi ukoresha hagati ya kwh 0 na kwh 15 ku kwezi. Maj. Nyirisheme ati “Ubundi igiciro cyari gihari cyari amafaranga 182, tujanishije ni ukugabanyaho 51% .”

Ku bafatabuguzi bakoresha hejuru ya Kwh 15, igiciro nticyahindutse.


Umuyobozi wa RURA Maj. Patrick Nyirishema

Yagize ati “ Turateganya ko abantu bakoresha izirenze Kwh 15 ari abantu bafite ubushobozi, bishoboye, igiciro cya Frw 182 ni cyo cyagumyeho.”

Naho ku bafatabuguzi bakoresha kuva kuri Kwh 50, cyongerewe kiva ku mafaranga 182 kijya ku mafaranga 189.

Ku bafatabuguzi bishyura mbere, inite 15 za mbere kuri bose, bazajya bishyura Frw 89 kuri kilowati, ariko urengeje inite 15 system izajya ihita izamura ishyire ku mafaranga 182.

Ku nganda, RURA yavuze ko ibiciro byashyizweho harebwe n’uko mu bihugu byo mu karere ibiciro bihagaze ku buryo byakorohereza abashoramari.

Ibyo biciro na byo biri mu byiciro bitatu, ariko muri rusange Umuyobozi wa RURA yagize ati « Iyo rero ujanishije usanga ku nganda habayeho kugabanyaho hagati ya 28% na 34% bitewe n’icyiciro cy’uruganda rurimo. »

Ku nganda nini, hashyizweho igiciro cy’amafaranga 83 kuri Kwh, kivuye ku mafaranga 126 kuri kilowati ;

Ku nganda zigereranyije, zishyuraga Frw 126, zizajya zishyura amafaranga 90 kuri kilowati.

Inganda ntoya, ubundi zishyuraga ku giciro gisanzwe cya rusange harimo n’ingo cya Frw 182, zizajya zishyura Frw 126 kuri kilowati.

Uretse ibyo biciro bikurikije ingano y’uruganda, RURA yabwiye abanyamakuru ko inganda zihisemo gukora mu masaha ya nijoro (hagati ya saa tanu na saa mbili zo mu gitondo) bazagira uburyo bagabanyirizwamo kugira ngo babyungukiremo.

Ku banyamahoteli na bo baherutse kubwira Perezida wa Repuburika ko na bo bakoresha umuriro mwinshi bakeneye kugabanyirizwa nk’abanyenganda, RURA yavuze ko na bo bitewe n’ingano ya hoteli bazibona mu biciro byashyiriweho inganda.

Ibiciro by’amazi byashyizweho mu cyaro

Bwa mbere RURA yatangaje ibiciro by’amazi mu cyaro. Ku biciro by’amazi mu cyaro RURA, yavuze igiciro ntarengwa ku njerekani kizakurikiza uburyo bukoreshwa mu kuyahageza ku mavomo, kikaba kiva ku mafaranga 7 kikageza kuri 21 mu byiciro bitanu.

Ijerekani y’amazi yashyizwe:

Ku mafaranga 7 ivuye ku 8 ku mazi aboneka amazi amanuwe nta pompe ikoreshejwe. Ubusanzwe igiciro cyo hejuru cyashoboraga kugera ku mafaranga 10.
Ku mafaranga 17 ivuye ku 25 ku mazi aboneka hakoreshejwe amashanyarazi
Ku mafaranga 25 ivuye 42 ku mazi aboneka hakoreshejwe ingufu za mazutu.
Ku mafaranga 16 ivuye 20 ku ku mazi aboneka hakoreshejwe ingufu za turbo.
Ku Frw 14 ivuye ku Frw 17 ku mazi aboneka hifashishijwe izindi ngufu.

Umuyobozi wa RURA yavuze ko ibiciro by’amazi bishobora kujya munsi y’ibitangajwe.

Maj Nyirishema yagzie ati « Byumvikane ko ibiciro byose byashyizweho ari ibiciro ntarengwa, bivuze ko bishobora kujya hasi…Aho bari munsi y’ibiciro tuvuze n’ubundi bakomeza gutanga ibyo biciro, ariko abari hejuru y’ibi bagomba kugabanya guhera kuwa 1 Mutarama 2017.»

Kuri ibi biciro by’amazi, RURA iravuga ko yakoranye n’uturere kandi hagiyeho n’inzego z’ubugenzuzi ku buryo aho abaturage barenganywa na rwiyemezamirimo bahita batabarwa.

Ibiciro by’amazi byatangajwe ni ibyo mu cyaro, ariko RURA yavuze ko n’ibyo mu mujyi biri kwigwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa