skol
fortebet

Leta yumvise amarira y’ abagenzi bibwa n’ abashyira amafaranga ku ikarita y’ urugendo Tap&Go

Yanditswe: Saturday 07, Jul 2018

Sponsored Ad

Abagenzi batangiye kwinubura uburyo bukoreshwa mu kwishyura mu modoka rusange zikorera muri Kigali buzwi nka Tap&Go, bavuga ko basigaye bibwa kubera serivisi zitanoze, gusa ikigo ngenzura mikorere RURA kivuga ko ingeso yo kwiba abagenzi ikwiye gucika

Sponsored Ad

Ubusanzwe umugenzi agura ikarita akajya ayishyiraho amafaranga, noneho yagera ku modoka agakoza ku kamashini kabugenewe,gakuraho amafaranga ahwanye n’urugendo agiye gukora.

Ubwo buryo bwaje mu Rwanda hagamijwe guca ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki,mu gihe cyo kwishyura imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange

Marie Louise Mukanoheri, utuye mu Murenge wa Kinyinya ukorera ubucuruzi mu isoko rya Nyabugogo. Ni umwe mu bakoresha imodoka mu ngendo ze za buri munsi, ku buryo ikarita ye ya Tap&Go imuhora hafi.

Avuga ko bijya gutangira, umunsi umwe yinjiye mu modoka nk’uko bisanzwe, agakoza ku kumashini gakuraho amafaranga,nyuma kakamwereka ko asigaranyeho 250Frw.

Ku mugoroba arangije akazi agiye kwinjira mu yindi modoka ngo atahe, yongeye ku ikarita ye andi 250Frw yiyongera kuri 250Frw yari asigaranye kuri konti. Impamvu yabikoze ni ukugira ngo yuzuze ay’urugendo rumusubiza i Kinyinya.

Agira ati “Nagira ngo mbone uko nuzuza ay’urugendo rujya i Kinyinya kuko ubusanzwe nishyura 275Frw, ariko icyantangaje ni uko imashini yahise inyereka ko ntafite amafaranga ahagije. Ndebye nsanga nta faranga na rimwe ririho.”

Avuga ko yari asanzwe yumva abantu bibaho ko babura amafaranga ku makarita yabo kandi bari bayafite ariko ntabyiteho.

Mukanoheri avuga ko ubusanzwe i Kinyinya iyo umugenzi yongereye amafaranga ku ikarita,kuri telefone ye bahita bamwereka ayo afiteho,ariko ibyo aba Nyabugogo ntibabikora, kuko bavuga ko bafite umurongo muremure.

Undi mugore witwa Mama Hirwa na we byamubayeho, aho avuga ko yari aturutse i Kibagabaga yerekeza i Nyabugogo,agashyira amafaranga 1.000Frw ku ikarita ye kugira ngo yongere kuri 200Frw yari afite, ariko ageze aho yishyurira imodoka imashini imwereka ko afitemo 1.000Frw gusa, ubwo 200Frw aba arazimiye.
Iki kibazo kimaze iminsi ariko cyarirengagijwe

Munyaneza Bonfils,umwe mu Bashoferi batwara imodoka muri sosiyete ya RFTC, ku murongo wa Nyabugogo-Nyacyonga, avuga ko hahora impaka hagati y’abagenzi n’abafosheri b’imodoka zitwara abagenzi.

Ati “Duhorana ibibazo n’abagenzi kuko hari igihe bakoza ku mashini bagasanga nta mafaranga ariho kandi bavuga ko bari bashyizeho amafaranga.”

Munyaneza asaba ko inzego zibishinzwe zikwiye gukurikirana icyo kibazo kuko kibangamira abagenzi kandi kikanica n’imitangire ya serivisi zijyanye n’ingendo muri Kigali.

Teta Sharon , umuvugizi wa AC Group, ikigo cyazanye uburyo bwa Tap&Go, yabwiye Kigali Today ko basanzwe bakurikirana uburyo abakozi bacuruza ayo makarita bakora kandi bakanabasaba raporo.

Ati “Buri mukozi asabwa guha umugenzi inyemezabwishyu nyuma y’uko ashyizeho amafaranga kugira ngo yirinde amakosa.”

Gusa abagenzi bo bavuga ko abakozi ba Tap&Go bazwi nka ba “Agents” batagitanga izo nyemezabwishyu kugira ngo badakurikirana amafaranga yabo yazimiye.

Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) ruvuga ko batari bazi icyo kibazo ariko ngo na bo bagiye bakira ibirego.

Kuramba Anthony, umuvugizi wa RURA asaba abagenzi kujya bageza ibyo birego kuri RURA kugira ngo ibikurikirane.

Ati “Twifuza ko buri wese wibwe muri ubwo buryo yatugezaho icyo kibazo na twe tukagikurikirana.Ingeso yo kwiba abagenzi ikwiye gucika.”

Kuramba yasezeranije ko RURA izaganira na AC Group kugira ngo abo ba “agents’ babo bajye bibuka guha abagenzi inyemezabwishyu, kandi ngo abatazabikurikiza bakazajya birukanwa burundu kuri ako kazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa