skol
fortebet

Meya Nambaje arashinjwa ko yanze guhemba umushoferi we amezi 9 amwishyuje aramukubita

Yanditswe: Tuesday 10, Jul 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Aphrodis Nambaje aravugwaho ko yanze kwishyura umushoferi bamaranye imyaka ine bagatandukana amukubise kuko ashatse kumwishyuza amezi 9 amurimo.

Sponsored Ad

Tariki 30 Kamena nibwo batandukanye, umwe mu bari hafi wababonye ubwo yamwirukanaga utifuje gutangazwa avuga ko yabonye umushoferi wa Meya asohotse huti huti mu modoka amubaza uko bigenze.

Bari hafi y’urugo rwa Meya mu mugi wa Kibungo, uyu mushoferi yari abyimbye ku jisho nyuma y’uko Meya amukubise akuma bita ‘mucako’ kaba mu modoka ye.

Umuseke wamenye ko uyu mushoferi wa Meya witwa Rutsindintwarane umukoresha we bamaranye imyaka ine (4) amaze amezi icyenda (9) atamuhemba, kumukubita cyangwa kubigerageza no kumwirukana bikaba byaravuye ku kumwishyuza.

Mu minsi 10 ishize uyu mushoferi ahagaze mu kazi amakuru atugeraho ni uko ikibazo cye yakigejeje ku buyobozi bw’Akarere, nubwo ngo impungenge zihari ari uko yari umukozi udafite amasezerano.

Uwabonye aba bombi ku munsi yamwirukaniyeho akagerageza no kumukubita avuga ko byari bibabaje kubona umuyobozi wo ku rwego rwe ashwana n’umukozi we aka kageni kuko amusabye ibyo amugomba.

Uyu mushoferi ntiyifuje gutangaza byinshi kuri iyi nkuru kubwo gutinya ko Aphrodis Nambaje yamwihimuraho kuko ari umunyembaraga.

Kuva kuri uyu wa mbere Umuseke wagerageje kuvugisha Meya wa Ngoma kuri iki kibazo ntiyitaba, ubutumwa bugufi kuri telephone na WhatsApp (yerekana ko yabubonye) ntiyabusubije.

Mu Rwanda, Itegeko Ngenga N° 61/2008 rya muri Nzeri 2008 rigena imyitwarire y’abayobozi mu nzego za Leta Umutwe wa III Ingingo ya 6 ivuga ku Imyitwarire myiza igomba kuranga umuyobozi, agace ka 8° kavuga ko umuyobozi agomba “kuba intangarugero mu mvugo no mu bikorwa.”

Iyubahirizwa ry’aya mategeko rirebwa n’ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi ba Leta mu rwego rw’Umuvunyi.

Ibitekerezo

  • Nsanzimana uzakurikirane numugabo witwa Gakuba ufite amasitasiyo uganda mbarara, kayonza, kagitumba wambura abamukoereye yanagiye uganda guhanaguhana yubakayo ashorayo imali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa