skol
fortebet

Miliyari zirenga 32 zo mu Gaciro Devolopment Fund zagurijwe amabanki

Yanditswe: Tuesday 23, Jan 2018

Sponsored Ad

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’Ikigega Agaciro bwatangaje aravuga ko 70% bya miliyari 47 Frw ni ukuvuga miliyari 32, 9 zimaze kugera muri iki kigega zagurijwe amabanki arimo kungukira iki kigega.
Nubwo inyungu ya Agaciro Development Fund itagaragaje aya mafaranga yagurijwe amabanki amaze kungukira Ikigega Agaciro, buvuga ko ari kungukira igihugu, bugakangurira Abanyarwanda kurushaho kwitabira gutanga umusanzu muri iki kigega.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 23 Mutarama 2018, ubwo umuryango (...)

Sponsored Ad

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’Ikigega Agaciro bwatangaje aravuga ko 70% bya miliyari 47 Frw ni ukuvuga miliyari 32, 9 zimaze kugera muri iki kigega zagurijwe amabanki arimo kungukira iki kigega.

Nubwo inyungu ya Agaciro Development Fund itagaragaje aya mafaranga yagurijwe amabanki amaze kungukira Ikigega Agaciro, buvuga ko ari kungukira igihugu, bugakangurira Abanyarwanda kurushaho kwitabira gutanga umusanzu muri iki kigega.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 23 Mutarama 2018, ubwo umuryango BUFMAR umenyerewe mu bucuruzi bw’imiti, wahaye Ikigega Agaciro miliyoni 10Frw mu rwego rwo kugishyigikira.
Umuyobozi w’uwo muryango, Ernest Rwagasana, yavuze ko ibi babikoze bagamije kugaragaza uruhare rwabo mu gushyigikira gahunda z’igihugu.
Ati "Ni inshingano zacu nk’Abanyarwanda gushyigikira gahunda z’igihugu zigifasha kwigira. Ntabwo tugomba guhora dutegereje ibiva hanze kandi natwe hari icyo twashobora kwikorera".

BUFMAR yaherukaga gutanga amafaranga mu kigega Agaciro muri 2014, aho yatanze miliyoni 3.5Frw.

Umuyobozi w’Agaciro Fund, Jack Kayonga, yavuze ko uyu muryango ukoze igikorwa cy’ingenzi.

Ati "Turashimira BUFMAR kuri iki gikorwa ikoze cyo gushyigikira iki kigega. Turakangurira n’ibindi bigo n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza gutera inkunga iki kigega kuko gifitiye akamaro igihugu cyose".

BUFMAR ni cyo kigo kibanjirije ibindi gutanga inkunga muri icyo kigega kuva uyu mwaka wa 2018 watangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa