skol
fortebet

Min. Munyeshyaka yagaragaraje inzira yo gusohoka mu bushomeri

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Vincent Munyeshyaka yeretse abafite ikibazo cy’ubushomeri ko hari urwego rwirengangizwa nyamara rushobora gutanga akazi ku bantu benshi.
Uyu muyobozi asanga ibigo biciriritse ari byo bifasha cyane mu guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri kuko ngo n’ubwo biba ari bito ariko ari byo bitanga akazi kenshi ugereranyije n’ibigo binini kuko ari byinshi cyane ugereranyije n’ibinini.
Ibi Ministiri Vincent Munyeshyaka yabitangaje ku wa 13 Ugushyingo 2017, ubwo yatangizaga (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Vincent Munyeshyaka yeretse abafite ikibazo cy’ubushomeri ko hari urwego rwirengangizwa nyamara rushobora gutanga akazi ku bantu benshi.

Uyu muyobozi asanga ibigo biciriritse ari byo bifasha cyane mu guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri kuko ngo n’ubwo biba ari bito ariko ari byo bitanga akazi kenshi ugereranyije n’ibigo binini kuko ari byinshi cyane ugereranyije n’ibinini.

Ibi Ministiri Vincent Munyeshyaka yabitangaje ku wa 13 Ugushyingo 2017, ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga ihuza ba rwiyemezamirimo bato n’abahagarariye ibigo by’imari n’amabanki.

Muri iyi nama minisitiri Vincent Munyeshyaka yavuze ko ibigo biciriritse bifite uruhare mu kugabanya umubare w’abashomeri kuko kubera ari byinshi ari byo bitanga akazi kenshi ugereranyije n’ibigo bikomeye.

Yagize ati “Iyo ugiye kureba imirimo itangwa mu rwego rw’abikorera, 41% yose ikomoka muri ibi bigo biciriritse kuko usanga wenda bidakenera abakozi benshi cyane ariko usanga ari byinshi ku buryo iyo ugiye kureba usanga ari byo bitanga akazi kurusha ibigo binini”

Minisitiri Munyeshyaka kandi avuga ko yizeye ko abafite ibigo biciriritse bitabiriye iyi nama mpuzamahanga n’ibigo by’imari bazashobora kubona amabanki bakorana akabatera inkunga nabo bagakomeza gutanga akazi mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ubushomeri.

Yagize ati “Amabanki ari bugende ahura na ba bantu bafite ibitekerezo bitandukanye by’imishinga kugira ngo barebe niba hari agashya bafite kugira ngo babe babaha amafaranga, turizera rero y’uko rwose abanyarwanda cyangwa n’ibigo biri mu Rwanda bamwe bashobora kuza kugira icyo bumvikanaho n’abatanga amafaranga natwe tukazagira umuntu uhabwa amafaranga, nabyo byadufasha gukomeza guhangana n’ubushomeri”

Iyi nama mpuzamahanga ihuza ba rwiyemezamirimo bato n’ibigo by’imari n’amabanki ibaye ku nshuro ya 4 gusa iyi ikaba ari inshuro ya mbere ibereye mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • Igitekerezo cya Minister ni kiza.Ariko UBUSHOMERI buba ku isi yose.Nta gihugu cyashoboye kunesha ubushomeri.
    Isi yikoreye ibibazo byinshi:Indwara,ubukene,akarengane,ubusumbane,ubusaza,urupfu,etc...Imana yaturemye,yashakaga ko tuba mu isi ya Paradizo.Impamvu imana yasubitse uwo mugambi,byatewe nuko abantu bananiye imana,uhereye kuli ADAMU.Ariko yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izahindura ibintu (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo munsi,imana izamenagura ubutegetsi bw’abantu (Daniel 2:44),kubera ko bananiwe gukemura ibibazo.Izarimbura kandi abantu bose banga kumvira imana,isigaze gusa abantu bake bayumvira (Imigani 2:21,22).Nibwo ibibazo byose bizavaho,harimo n’ubushomeri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa