skol
fortebet

MINALOC yashyize hanze uburyo ibyiciro bishya by’ubudehe bizashyirwa mu bikorwa

Yanditswe: Tuesday 13, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu yahinduye ibyiciro by’Ubudehe byari bisanzwe aho byavuye mu kureberwa kucyo umuntu atunze n’uko abayeho,harebwa icyo winjiza, umukire ni ubasha kwinjiza Frw 600,000 ku kwezi ashobora no kurenga.

Sponsored Ad

Ibyiciro by’Ubudehe byahindutse biva ku cya 1,2,3 n’icya 4 aho ubu byabaye 5 kandi bibarwa hakoreshwa inyuguti A,B,C,D na E.

Abakize cyane bari mu kiciro cya A. Ni ababasha kwinjiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atandatu (Frw 600,000) haba ku mushahara bahembwa, umutungo winjira uva mu bindi bikorwa, umuntu ufite ubutaka mu Mugi bungana na Ha 1 no kuzamura cyangwa afite ubutaka mu cyaro bungana na Ha 10 no kuzamura, cyangwa akaba abasha kwinjiza ariya mafaranga mu bikorwa by’ubworozi.

Ikiciro B kirimo abinjiza kuva ku Frw 65,000 kugera ku Frw 600,000 muri bwa buryo twavuze haruguru. Gusa bibazwe mu butaka, umuntu agomba kuba afite Ha 1 kugera kuri Ha 10 mu cyaro cyangwa afite Metero kare 300-kugera kuri Ha 1 mu Mugi.

Ikiciro C ukirimo agomba kuba yinjiza hagati ya Frw 45,000 na Frw 65,000 byabarwa mu butaka akaba afite ½ cya Ha 1 kugeza kuri Ha 1 mu cyaro cyangwa akaba afite Metero kare 100 kugeza kuri Metero kare 300 mu Mugi.

Ikiciro D kirimo uwinjiza Frw 45 000 no gusubiza hasi ku mwezi. Byabarwa mu butaka akaba afite ubuso buri munsi ya ½ cya Ha 1 mu cyaro n’ubuso buri munsi ya metero kare 100 mu Mugi.

Ikiciro E ni cyo kirimo abafashwa

Abasobanuye ibi byiciro by’Ubudehe bishya bavuga ko ari ikiciro kihariye kirimo ingo z’abantu badafite ubushobozi bwo gukora kubera imyaka bafite, ubumuga bukabije cyangwa indwara zidakira kandi nta mitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakeneye mu mibereho yabo.

Muri iki kiciro harimo Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite imyaka 65 cyangwa ayirengeje kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango.

Harimo Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubumuga bukabije kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango.

Urugo ruyobowe n’umwana uri munsi y’imyaka 18 kandi akaba adafite ikindi akuraho ibitunga abagize umuryango.

Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye cyangwa undi uba muri urwo rugo afite uburwayi bwo mu mutwe kandi badafite ikindi bakuraho ikibatunga.

Urugo ruyobowe n’umuntu ukiri mu ishuri kandi urwo rugo rukaba nta bandi barurimo bashoboye gukora nta n’ikindi kintu rukuraho ikirutunga.


Ibitekerezo

  • ntabwo byumvikana ukuntu ikinyuranyo cya A na B harimo ibihumbi birenga 500 mugihe hagati ya B na C harimo ibihumbi 20 ibi ni ukurunda abantu mu bifashije ku ngugu ikindi ntibyumvikana ukuntu umucuruzi bazajya bahera ku nyumgu abona mu gihe abakozi b’umushahara bazajya bareba ayo ahembwa aho kureba ayo asagura ku kwezi amaze gukuraho ibyo akenera kandi biroroshye kubibara kuko ku mushahara biba bisobanutse INGENDO ICUMBI,...rero ntibisobanutse

    Umwarimu wa primary uhembwa 44 acungira kumushaha gusa akwiye ikiciro cya d

    Muraho neza, mwadufasha tukabona contact zanyu tukabaha amakuru yaho bitarimo kugenda neza mugushyira abantu mu byiciro hanyuma bagakorerwa ubuvugizi

    Rulindo -Cyungo ho bihimbiye ibishingirwaho mu gushyira abantu mu byiciro binyuranye n’amabwiriza ya LODA Mutabare abaturage. Ni nko mu Kagari Ka Marembo Gitifu avuga ko mwarimu agomba kujya muri B kandi adahembwa 65,000frw,Mutubarize aho bakuye ayo mabwiriza, tumenye niba baba bafite andi atanditse bakurikiza.

    Murigatsibo mumurenge warugarama twashyize abantu mubyiciro abaturage twese turihamwe dukurikije ibyobinjiza nibyo batunze none bongeye kudusubizamo ubu n’umumotari uroba bamushyize muri B bababanga kugaragaza ko dukennye kandi abakene duhari

    uwarenganye ya barizahe ? ndi igatsibo umurenge wa gatsibo akagarikanyabicwamba umudugu wa agakomeye twebwe ni sedo wakegari kacu wabikoze kungufu mufashe narararenganye mpe number za minister wa minaroke cg ukora kurwego rwafasha.

    uwarenganye yabarizahe? igatsibo, gatsibo ,nyabicwamba, umudugudu wa agakomeye sedo yaduteye ubwoba yazanye amabwirizaye mashya adayuye naya atwi shyiriramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa