skol
fortebet

MININFRA yasinye imihigo yo kwagura no kubungabunga ibikorwa remezo

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2017

Sponsored Ad

Minisiteri y’ibikorwa remezo n’ibigo biyishamimiyeho basinye amasezerano y’imihigo aho ngo hashyizweho ingamba zizatuma hubahirizwa ireme n’agaciro k’ibikorwa biba byitezwe byumwihariko ngo hirindwa kurya ubugari cyangwa uburebure bw’imihanda.
Imwe mu miyoboro migari y’amashanyarazi ihuza u Rwanda n’ ibihugu byo muri aka karere yamaze kubakwa. Mu ntangiriro iyi miyoboro yagaragazwaga nk’ibereyeho kuzakira amashyanyarazi aturuka mu bihugu bya Kenya na Ethiopia mu rwego rwo gufasha u Rwanda (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’ibikorwa remezo n’ibigo biyishamimiyeho basinye amasezerano y’imihigo aho ngo hashyizweho ingamba zizatuma hubahirizwa ireme n’agaciro k’ibikorwa biba byitezwe byumwihariko ngo hirindwa kurya ubugari cyangwa uburebure bw’imihanda.

Imwe mu miyoboro migari y’amashanyarazi ihuza u Rwanda n’ ibihugu byo muri aka karere yamaze kubakwa. Mu ntangiriro iyi miyoboro yagaragazwaga nk’ibereyeho kuzakira amashyanyarazi aturuka mu bihugu bya Kenya na Ethiopia mu rwego rwo gufasha u Rwanda kwikungahazaho ingufu z’amashanyarazi ariko ubu igitekerezo cyamaze kwaguka.

Imihigo ya Minisiteri y’ ibikorwa remezo muri uyu mwaka igaragaza ko ingo zisaga ibihumbi 190 zizagezwaho amashanyarazi aturuka ku murongo mugari naho zisaga ibihumbi 90 zikabona aturuka ku zindi ngufu nk’imirasire y’ izuba mu gihe muri ruasnge abagerwaho n’zingufu bamaze kugera kuri 40.7%.

Ibijyanye no gutwara abantu n’ ibintu Rwandair izava ku bantu basaga ibihumbi 700 itwara ku mwaka igere ku barenga miliyoni kandi ngo uyu mwaka uzasiga imirimo yo kubaka ikibuga cy’ ingege cya Bugesesra igeze kuri 20% ivuye kuri 5%.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa