skol
fortebet

Minisitiri Gatete asanga gufunga amazu y’ ubucuruzi aribyo byasigaje inyuma Umujyi wa Huye

Yanditswe: Wednesday 26, Sep 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente n’ abandi ba Minisitiri barimo na Minisitiri w’ Ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete basuye akarere ka Huye ngo barebe icyakorwa ngo uyu mujyi ntukomeze gusigara inyuma.

Sponsored Ad

Umujyi wa Huye uri mu cyahoze kitwa Butare wafatwaga nk’umujyi wa kabiri nyuma ya Kigali ,umurwa mukuru w’u Rwanda ,kuri ubu uko ugaragara mu maso y’abahabaye ,abahazi ,abahakoreye n’abahakorera ubu ndetse n’abahatuye,bavuga ko wasigaye inyuma mu buryo bugaragara .

Uku gusigara inyuma bamwe bavuga ko biterwa n’uko zimwe mu nyubako z’ubucuruzi zafunzwe ,basabwa kuvugurura,nyamara ba nyir’inzu z’ubucuruzi bakagaragaza ko nta bushobozi bwo kubaka inzu z’amagorofa (Etage) basabwa.

Aha bavugaga ko byabateye igihombo cyo kubona imyaka irenze 6 inzu z’ubucuruzi zarafunzwe,nyamara barabuze uko bavugurura kubera amabwiriza yo kubaka ama gorofa ,bigatuma bidakorwa ngo kubera ubushobozi buke. Icyifuzo cy’abakorera muri uyu mujyi wa Huye magingo aya,ni ukuvugurura aho bakorera,nyuma babona ubushobozi bakubaka ariko umujyi udafunzwe.

Iki cyemezo cyo gusabwa kuvugurura cyatanze indi sura y’umujyi uhinduka nk’ushaje,kuko magingo aya bigaragara ko kuvugurura bisa n’ibyananiranye,ahubwo uyu mujyi ukaba ugaragaramo inzu zimaze igihe zifunze,izindi zasenyutse ,izindi zigaragaza ubushake bwo kubaka zigahera iyo.

Mu ruzinduko rwe Minisitiri w’intebe Dr Edouard NGIRENTE ari kumwe na bamwe mu baminisitiri ,batembereye ibice bitandukanye by’uyu mujyi wa Huye ,bareba ibikorwa biwugize,harimo n’izi nyubako zimaze igihe zifunze.

Minisitiri w’ibikorwa Remezo Amb. Gatete Claver wari kumwe na Ministri w’intebe ,nyuma y’uru ruzinduko yatangaje ko kuba uyu mujyi umeze uko umeze ubu bigaragara ko habayeho amakosa yo gufunga inzu z’ubucuruzi mu buryo butari buzwi,ku buryo ngo uyu mujyi wasubiye inyuma kandi wari umujyi wa Kabiri kuri Kigali.

Ati “Icyo twabonye ni uko hari amakosa yakozwe mu gufunga aya mazu, kandi turi buganire uko yakosorwa. Hari ayafunzwe ku ruhande rw’iburyo, igice kinini cyane, aho abantu bakabaye bakorera, tutazi n’uburyo byanakozwe niba byarakurikije amategeko.”

Cyakora Uyu mu minisitiri avuga ko ubuyobozi bugiye kwicara bukareba icyakorwa kugira ngo uyu mujyi wa Huye wongere usubirane ubuzima bujyanye n’igihe u Rwanda rugezemo rwiyubaka.

Nk’uko aba baminisitiri basuye n’ibindi bigo harebwa imikorere yabyo harimo n’icyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda n’ikigo cy’ubushakashatsi NIRDA yahoze ari IRST,kimwe mu byo ubuyobozi buri kwigaho ngo ni uburyo uyu mujyi wagarurwamo bimwe mu bigo byimukiye I Kigali bikongera kuza gukorera muri uyu mujyi mu rwego rwo kuwuteza imbere .

Ibitekerezo

  • abayafunze barahubutse! niba hatarimo ubugome! ubuse umuturage mwafungiye inzu mubona abayeho gute? niba yarafite ideni muri bank ibyemezo byanyu ntibyatumye agwa mubibazo! Erega muge mubanza mutekereze kunyungu zumuturage! niwe boss wanyu!

    Yego no kwemera ko wibeshye ni byiza, ariko se ibihombo abaturage batewe n’iki cyemezo bizarebwa nande? Ubu se uwahurutuye faculties zose zari i Ruhande ngo azizanye i Kigali harya havuyemo irihe reme ry’uburezi? Uretse kuburabuza abanyeshuri n’imiryango y’abarimu babo inyungu twakuyemo ni iyihe? Amazu ya UNR na labos zuzuye ibikoresho byamezemo ibyatsi hatikira za miliyari kubera gusa ubwibone bwa bamwe. Ni akumiro!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa