skol
fortebet

Minisitiri Munyeshyaka agiye gukurikirana ubutaka Kenya yahaye u Rwanda ikiyoborwa na Arap Moi

Yanditswe: Friday 08, Sep 2017

Sponsored Ad

Vincent Munyeshyaka wagizwe Minisitiri w’ ubucuruzi n’ inganda yatangaje ko agiye gusoma neza iby’ ubutaka u Rwanda rwahawe na Kenya Umunyakenya akabizamo ubu bukaba buri mu manza.
Mu myaka wa 1986 ubwo Kenya yayoborwaga na Daniel Arap Moi, Kenya yahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 12 ku cyambu cya Mombasa.
Ubu butaka bwaje kujya mu manza ubwo Umunyakenya Salad Awale ukorera i Mombasa yatangazaga ko ari ubwe, ndetse ko afite ibyangombwa bibumwemerera kubukoresha mu gihe cy’imyaka 99 (...)

Sponsored Ad

Vincent Munyeshyaka wagizwe Minisitiri w’ ubucuruzi n’ inganda yatangaje ko agiye gusoma neza iby’ ubutaka u Rwanda rwahawe na Kenya Umunyakenya akabizamo ubu bukaba buri mu manza.

Mu myaka wa 1986 ubwo Kenya yayoborwaga na Daniel Arap Moi, Kenya yahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 12 ku cyambu cya Mombasa.

Ubu butaka bwaje kujya mu manza ubwo Umunyakenya Salad Awale ukorera i Mombasa yatangazaga ko ari ubwe, ndetse ko afite ibyangombwa bibumwemerera kubukoresha mu gihe cy’imyaka 99 yahawe na leta ya Kenya mu 1986.

U Rwanda rwaregeye urukiko rukuru rwa Kenya muri 2016, umucamanza Anyara Emukule ategeka ko ubwo butaka busubizwa u Rwanda kuko ibyangombwa uwo munyakenya yerekanye ari ibihimbano.

Uyu munyakenya ntiyanyuzwe n’ umwanzuro w’ urukiko rukuru rwa Kenya, ajuririra icyemezo cy’ urukiko ubwo butaka busubira mu manza.

Igihe dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Minisitiri mushya w’ ubucuruzi n’ inganda Vincent Munyeshyaka avuga ko agiye gukurikirana ubu butaka, kugira ngo impano Kenya yahaye u Rwanda itazahera.

Yagize ati “ Kuri ruriya rubanza icyo naruvuga ho, nkeneye gusoma uko bimeze nkamenye uko bihagaze hanyuma icyo nzakora cyihutirwa kuko ari igikorwa gihuza minisiteri zitandukanye, tuzakeneramo n’ubujyanama mu by’amategeko, ubwo icyo nzakora ni ukwihutisha ku buryo twakorana n’inzego za guverinoma, tukareba neza uko ikibazo gihagaze ku buryo tuzagikurikirana ndetse tukagiha ibanze mu byo tuzakora.”

Gusa François Kanimba wayoboraga iyo Minisiteri avuga ko muri urwo rubanza Guverinoma ya Kenya ikwiye kurugiramo uruhare ikareba uruhare rw’abaturage muri ubwo butaka, ikibazo kikava mu nzira.

Yagize ati “ Ubwo butaka abaturage ba Kenya baje kugaragaza ko babufiteho uburenganzira, aha ntekereza ko icyo kibazo kireba cyane Guverinoma ya Kenya kugira ngo izadufashe kugira ngo niba hari ibyo abaturage basaba by’uburenganzira kuri ubwo butaka bive mu nzira.”

Ubutaka u Rwanda rufite muri Kenya ruramutse rubutsindiye, bwaba bwiyongereye kuri hegitari rufite hanze kuko mu 2013 Djibouti yaruhaye hegitari 20 z’ubutaka ku cyambu cya Djibouti muri Djibouti , ubwo Perezida Paul Kagame aheruka muri iki gihugu nabwo u Rwanda rwongeye guhabwa izindi 40, ziba 60.

Guverinoma ya Tanzania kandi nayo iherutse guha u Rwanda ubundi butaka; ibi byanya byombi guverinoma y’u Rwanda ikaba iteganya kubikoreraho ubucuruzi bwayo, hakazanubakwa ibikorwa byafasha ubucuruzi mpuzamahanga burufitiye inyungu.

Ibitekerezo

  • Ese ko mbona mu nkuru yanyu muvuga uwayoboraga Kenya ariko mugatsinda uwayoboraga u Rwanda? Muratinya iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa