skol
fortebet

Ibyiciro by’ubudehe mu Rwanda byahinduriwe umubare, inyito n’imikoreshereze

Yanditswe: Friday 26, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Prof.Shyaka Anastase yavuze ko guhera mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2021, Abanyarwanda bazatangira kubarizwa mu byiciro by’ubudehe bishya bizaba bifite akamaro gatandukanye n’ako ibyari bihari byari bifite.

Sponsored Ad

Yavuze ko imikoreshereze y’ibi byiciro bishya,yavuye ku kuba igipimo cy’abatishoboye n’abishoboye, bigirwa ibishingirwaho mu ikusanyamakuru, ibarurishamibare n’igenamigambi rya Leta y’u Rwanda rigamije iterambere rusange.

Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Anastase Shyaka, yabitangaje mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa 25 Kamena 2020.

Icyiciro cya A: Kirimo abantu bishoboye, bafite ubushobozi bugaragara, mbese abo mu kinyarwanda bita ‘abakire’, bashobora no guhanga imirimo.

Icyiciro cya B: Kirimo abantu na none bafite uko babayeho, badakeneye ubasunika kuko babasha kwibonera ibyo bakenera mu ngo zabo n’ubwo baba nta modoka bafite cyangwa inzu zigerekeranye (étage), babayeho neza.

Icyiciro cya C: Kirimo abantu Abanyarwanda bavuga ko ari abakene ariko umuntu wo muri iki cyiciro ni wa wundi uramutse umuhaye akantu gato yahita azamuka. Ni umuntu udakambakamba kuko ashobora gukora, akaba yatera imbere akajya mu cyiciro cya B.

Icyiciro cya D:Kirimo abantu bakennye badafite imbaraga zihagije zo gukora. Uyu akeneye ubufasha bwisumbuye kugira ngo abashe kubaho no kuzamuka.

Icyiciro cya E : Iki nicyo cyiciro cya nyuma, iki ni icyiciro cyihariye kuko kirimo imiryango irimo abantu batabasha gukora na gato, bakennye cyane, harimo abantu bashaje cyane cyangwa bafite ubumuga bukabije ku buryo bigaragara ko uwo muntu ari uwa Leta n’abaturage bamufasha kubaho.

Abo muri iki cyiciro cya E, ngo nta n’imihigo basabwa yo kugira ngo babe bazamuka mu cyiciro gikurikiraho, mu gihe abo muri D na C bazajya basinya imihigo ivuga ko mu myaka ibiri bazaba bazamutse mu cyiciro.

Ibyiciro by’ubudehe byatangiye bifite amazina y’Ikinyarwanda ariko aza gukurwaho kuko ngo hari abo ataheshaga agaciro, nyuma asimbuzwa imibare (icyiciro cya mbere, icya kabiri,…) ariko nabwo ngo ntibyishimirwa na bose ndetse ntibinakoreshwe uko bikwiye, ari yo mpamvu byavuguruwe.

Minisitiri Shyaka yanagarutse ku mpamvu eshatu zashingiweho kugira ngo ibyo byiciro by’ubudehe bivugururwe.

Agira ati “Icya mbere ni uko mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo hagaragaragamo ibibazo, uko Abanyarwanda bashyirwaga mu byiciro ugasanga harimo ba rusahurira mu nduru, uwishoboye ati sinishoboye, cyari ikibazo. Icya kabiri ni uko umusaruro twari dutegereje w’uko abantu bakwihuta mu kwigira wabuze, ahubwo bakomezaga kuvuga ngo Leta itugire”.

“Icyo kintu cyo gutega amaboko, cyo kumva ko Leta ari yo igomba gukora byose, iyo yari imyumvire ihabanye n’icyerekezo turimo cy’abaturage bigira, cy’igihugu cyigira, cy’iterambere ryihuse. Icya gatatu ni uko hari haraje umuco w’uko nufashijwe atashyiragamo agatege ngo azamuke, ikindi ni uko ibyiciro by’ubudehe byari bigiye kuba nk’aho umuturage atabifitemo uruhare, bigaharirwa Leta”.

Ibyo ngo byatumaga umuturage yumva ko byose bireba Leta n’inzego zayo, yo igahinduka nk’inka bakama buri gihe, idahumuza ndetse idateka, bigatuma abaturage bigira ntibindeba ku buryo abantu bibazaga ngo ese ubundi Leta irafasha kugeza ryari! Ni yo mpamvu rero ngo byagombaga kuvugururwa.

Minisitiri Shyaka yavuze kandi ko ibyiciro by’ubudehe bitazongera guhekeshwa izindi serivisi kuko ngo ari byo bikunze kuvamo amakosa.

Ati “Ibintu byo guhekesha serivisi zindi ubudehe nta gihe Abanyarwanda batabyamaganye kuko ari byo bikurura amarangamutima, bamwe bati abantu basumbanyijwe, hakazamo na twa ruswa. Nko kwishyurira umwana muri kaminuza, ntaho byagombye guhurira n’ubudehe, bizajya bishingira ku manota ye”.

Mu mezi atandatu abanza uhereye muri Kamena uyu mwaka, ibyo byiciro by’ubudehe bizaba birimo gusobanurirwa abaturage, bikazatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’icyo gihe.

Source:Kigali Today

Ibitekerezo

  • Turashimye, gisigaye nukugera mubaturage mukabibamenyesha. Bakamenya impinsuka. Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa