skol
Kigali
startimes

Miriyari 8.6 Frw za Leta zaranyerejwe zinasohoka mu buriganya

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 May 2020 Yasuwe: 1165

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta, Biraro R. Obadiah, kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2020 yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ubugenzuzi y’umwaka wa 2019 , ishyikirizwa imitwe yombi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 166 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.


Raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta, igaragaza ko mu 2019 amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko ziyasobanura, ayasesaguwe, ayasohotse nta burenganzira n’ayanyerejwe yiyongereye agera kuri miliyari zirenga 8,6 mu gihe mu 2018 yari miliyari 5,6.

Igenzura ryibanze ku nzego zigira uruhare runini mu buzima bw’igihugu. Harimo ibigo bya Leta bikora ubucuruzi 5 GBEs (ari byo RSSB, WASAC, BDF, SGF na RPC Ltd.); n’ibigo binini 10 ‘Boards’. Izindi nzego zagenzuwe ni Uturere 28 n’Umujyi wa Kigali, imishinga 69 Minisiteri 11, Izindi nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta 19 n’ibitaro by’uturere 26. OAG kandi yagize uruhare mu bugenzuzi bwa EAC nkuko bisanzwe.

Ibigo byose byagenzuwe uyu mwaka bingana na 80% by’ingengo y’imali y’igihugu. Umwaka wawubanjirije twari twagenzuye 86.6% by’ingengo y’Imari y’igihugu. Iri gabanuka ryatewe n’iki cyorezo cya COVID-19 cyateye hari inzego 9; ni ukuvuga 7.1% zikigenzurwa. Igenzura rizasubukurwa ibintu nibisubira mu buryo.

Igenzura ryakozwe muri uyu mwaka ryagaragaje ko amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko ziyasobanura; Amafaranga yasohotse inyandiko zidahagije; amafaranga yasesaguwe; amafaranga yasohotse nta burenganzira n’amafaranga yanyerejwe cyangwa yasohotse mu buriganya yiyongereye ku kigero cya 51% ugereranije n’umwaka ushize. Yose hamwe yabaye miliyari 8.6 z’amafaranga y’u Rwanda avuye kuri miliyari 5.6 mu mwaka wa 2018.

Iyi raporo igaragaza ibyavuye mu bugenzuzi bwerekeye imikoreshereze y’umutungo (Financial audit), ubugenzuzi bw’amahame (Compliance audit); ubugenzuzi bwimbitse (performance audits), ubugenzuzi bwihariye (special audits), n’ubugenzuzi ku ikoranabuhanga (IT audits) bwakozwe kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2019 kugeza muri Mata 2020.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yabwiye inteko ishinga amategeko ati: “Uyu mwaka raporo ntamakemwa (unqualified) zabaye 33% mu byerekeye gukurikiza amategeko n’amabwiriza naho mu byerekeye imikoreshereze y’umutungo zabaye 55%. Umubare w’ibitekerezo binenga imicungire y’imari (Adverse Opinion) wagabanutseho 3% (Compliance audit), na 5% (Financial audit) ugereranije n’umwaka ushize. Ibi bigaragaza intambwe iterwa mu kunoza imicungire y’umutungo wa Leta.”

Nk’uko yabisobanuye ariko: “Iyi ntambwe yiganje mu mishinga, Minisiteri. n’izindi nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta kuko byihariye 82% ya raporo ntamakemwa (unqualified), na 67% bya qualified. Ibyavuye mu igenzura ry’ibigo bya Leta bikora ubucuruzi (GBEs) n’ibindi bigo binini (Boards) ntibishimishije, mu gihe ari byo bishyira mu bikorwa porogaramu z’ingenzi z’igihugu zikora ku buzima bw’abaturage.”

Kubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya leta byasubiye inyuma

Ibindi bibazo byagaragaye inzego zose zihuriyeho birimo amasezerano yadindiye n’ayatawe atarangiye; amasezerano afite imirimo yahagaze n’imitungo idakoreshwa. Ibi bibazo, nk’uko umugenzuzi mukuru w’imari ya leta abivuga, bikeneye guhagurukirwa kuko bishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (NST1).

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yanagaragaje muri raporo ye ko igipimo cyo gushyira mu bikorwa inama zitangwa n’ubugenzuzi cyagabanutseho 5% muri uyu mwaka. Uyu mwaka inama zashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 44% ugereranije na 49% by’inama zashyizwe mu bikorwa umwaka ushize wa 2018.

Ubwo yagezaga raporo ku nteko yavuze ati “Nkurikije uko gushyira mu bikorwa inama z’ubugenzuzi bihora biri hasi, ndahamagarira inzego za leta kubona raporo z’ubugenzuzi nk’igikoresho kibafasha kunoza imicungire y’umutungo wa leta”

Yongeraho ati “Naho ubundi ubugenzuzi bwatugirira akamaro gake, mu gihe inama zabuvuyemo zidashyizwe mu bikorwa ngo zikemure ibibazo byaragarajwe muri raporo”

Abagize Inteko banenze cyane ibigo byagarayeho imikorere mibi ku isonga harimo Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura, WASAC yongeye kubona raporo y’agahomamunwa ’Disclaimer opinion’ bitewe n’amakosa akabije akomeje kugarabara muri mikorere y’iki kigo.

Iyi raporo igaragaza ko WASAC ishobora guhomba miliyari 2.9 Frw ajyanye n’ibikoresho bishaje bidakoreshwa ndetse n’ibyibwe bitagarujwe.

Hari kandi igihombo gituruka ku mazi atunganywa na WASAC ariko ntagurishwe aya ngo yari kugurishwa miliyari 5.7 ku giciro gito, cyangwa miliyari 15 ku giciro cyo hejuru.

Source: IMVAHO NSHYA

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble allias

    Ndabona hakabaye hashimirwa mr,Biraro wuzuza inshingano hanyuma hagakurikiranwa inzego zifite guhana no kugaruza ibyanyerejwe ni byangijwe zituzuza inshingano nkuko bigomba.nyamara abaturage barahatikirira.🇷🇼

    4 months ago

Inzindi nkuru

Commonwealth yatangaje igihe inama ya CHOGM igomba kubera i Kigali...

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa...
23 September 2020 Yasuwe: 2489 0

Rubavu: Imvura nyinshi yasenye amazu menshi inangiza imyaka y’abaturage

Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye mu ijoro ryakeye yasenye ibintu...
23 September 2020 Yasuwe: 596 0

Uruhuri rw’ibibazo by’imicungire y’imari muri WASAC rwateye inkeke...

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari...
21 September 2020 Yasuwe: 1169 0

Isoko ryo kwa Mutangana rigiye kongera gufungurwa mu ngamba...

Umujyi wa Kigali watangaje ko Isoko rya Nyabugogo rizwi nko kwa Mutangana...
14 September 2020 Yasuwe: 820 0

Ibikubiye mu gishushanyo mbonera gishya cy’umujyi wa Kigali kigiye gutangira...

Umujyi wa Kigali wamuritse ku mugaragaro igishushanyombonera gishya,...
4 September 2020 Yasuwe: 2709 0

Umuhango wo #KwitaIzina uyu mwaka uzaba hakoreshejwe ikoranabuhanga

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ’RDB’ cyatangaje ko kubera icyorezo cya...
4 September 2020 Yasuwe: 1162 0