skol
fortebet

Mu mezi abiri ashize Abanyarwanda bari batunze telephone zirenga miliyoni 8

Yanditswe: Tuesday 16, Jan 2018

Sponsored Ad

Imibare itangwa n’ ikigo ngenzura mikorere RURA igaragara ko umubare w’ Abanyarwanda bakoresha telephone umaze kwiyongera kuko ubu bagera kuri 75,5%.
Iki kigo kivuga ko 30 Ugushyingo 2017 mu Rwanda hari telephone 8 707 584.
RURA ivuga kandi ko iteganya kuvugurura uburyo abantu biyandikishaho Simcard kuko hari ubwo usanga umuntu yariyandikishijeho simcard nyinshi adakoresha kandi bishobora guteza ibibazo.
Umuyobozi ushinzwe kubungabunga imiyoboro ikoreshwa mu itumanaho na za nimero, Kwizera (...)

Sponsored Ad

Imibare itangwa n’ ikigo ngenzura mikorere RURA igaragara ko umubare w’ Abanyarwanda bakoresha telephone umaze kwiyongera kuko ubu bagera kuri 75,5%.

Iki kigo kivuga ko 30 Ugushyingo 2017 mu Rwanda hari telephone 8 707 584.

RURA ivuga kandi ko iteganya kuvugurura uburyo abantu biyandikishaho Simcard kuko hari ubwo usanga umuntu yariyandikishijeho simcard nyinshi adakoresha kandi bishobora guteza ibibazo.

Umuyobozi ushinzwe kubungabunga imiyoboro ikoreshwa mu itumanaho na za nimero, Kwizera Georges, yabwiye Igihe ko kuva kwandikisha Sim Card byatangira mu 2013, hari abatareba nimero zibanditseho kandi byongera umutekano wa telefoni y’umuntu

Ati “Kugira ngo dukore buno bukangurambaga, hari raporo mu bigo by’itumanaho baduhaye, tubonamo ibibazo by’umuntu ufite sim card 50 cyangwa 100 zimwanditseho, bivuze ngo hari ikintu kitagenda neza. Umuntu aba afite nimero azwiho ariko bareba bakabona umuntu afite nimero nyinshi ntibumve impamvu umuntu akwiye kugira nimero zingana gutyo.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera abafatabuguzi, Venerande Mukamurera, avuga ko abatunga sim card nyinshi ku bwende akenshi baba bafite imigambi ihishe.

Yagize ati “Akenshi ni ababa bafite ibintu bihishe inyuma bashaka kuzikoresha. Agashuka nk’abantu akabatwara amafaranga, ya sim card agahita ayibika amezi abiri, nyuma imaze kwibagirana akongera akayifata.“

Mu byaha bishobora gukorerwa kuri telefoni harimo ubushukanyi n’ubwambuzi, gutuka abantu no kubatera ubwoba, ubujura bw’amafaranga, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Yakomeje agira ati “Hagiye habamo abarengera nk’abo abantu bo ku muhanda bashobora kukwandikaho nka nimero utazi, mugenzi wawe ugambiriye gukora ikibi akaba yayikoresha ikintu ejo ukakibazwa kandi atari wowe. Iyo habaye ikintu hahamagaye nk’umugabo bajya kureba bagasanga telefoni yanditse ku mudamu kandi nta sano afitanye n’uwo mugabo, icyo gihe bashakishiriza ahandi icyaha kikaba kimuvuyeho.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera abafatabuguzi, Venerande Mukamurera, avuga ko abatunga sim card nyinshi ku bwende akenshi baba bafite imigambi ihishe.

Yagize ati “Akenshi ni ababa bafite ibintu bihishe inyuma bashaka kuzikoresha. Agashuka nk’abantu akabatwara amafaranga, ya sim card agahita ayibika amezi abiri, nyuma imaze kwibagirana akongera akayifata.“

Mu byaha bishobora gukorerwa kuri telefoni harimo ubushukanyi n’ubwambuzi, gutuka abantu no kubatera ubwoba, ubujura bw’amafaranga, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Yakomeje agira ati “Hagiye habamo abarengera nk’abo abantu bo ku muhanda bashobora kukwandikaho nka nimero utazi, mugenzi wawe ugambiriye gukora ikibi akaba yayikoresha ikintu ejo ukakibazwa kandi atari wowe….Iyo habaye ikintu hahamagaye nk’umugabo bajya kureba bagasanga telefoni yanditse ku mudamu kandi nta sano afitanye n’uwo mugabo, icyo gihe bashakishiriza ahandi icyaha kikaba kimuvuyeho.”

Mukamurera yavuze ko bateganya kuganira kuri gahunda yo gushyiraho umubare ntarengwa wa sim card umuntu atagomba kurenza yibaruzaho, bitandukanye n’ubu umuntu yibaruzaho nyinshi zishoboka.

Yakomeje agira ati “Impamvu mbere batari babitekerejeho cyane ni uko ufite nka barumuna bawe batarageza imyaka, bataragira indangamuntu, badashobora kwiyandikishaho telefoni, icyo gihe zakwandikwagaho. Kubera ko rero byaje kugaragara ko harimo ibyo bibazo bituruka ku bantu biyandikishaho nimero nyinshi zirenze, ni cyo cyatumye hatekerezwa kuzagera igihe bakavuga bati ‘umuntu ntakwiye kurenza uyu mubare.”

Kugira ngo umntu amenye nimero zimwanditseho akoresha telefoni agakanda *125* nimero y’indangamuntu ugakanda # agakanda guhamagara zigahita zigaragara.
Iyo asanze nimero runaka atayizi ashaka kuyiyandukuzaho akanda *125*1* nimero ya telefoni ashaka kwiyandukuzaho * nimero y’indangamuntu # agakanda guhamagara, akabona ubutumwa bw’uko igiye kumuvanwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa