skol
fortebet

Mu mezi ane u Rwanda rwahombye miliyari 5 kubera uburenge

Yanditswe: Friday 10, Nov 2017

Sponsored Ad

Kuva mu kwezi kwa Gatanu kwa 2017 kugeza mu kwezi muri Nzeli 2017, u Rwanda rwahombye miliyari 5 bitewe n’ indwara y’ uburenge.
Ubwo iyi ndwara yadukaga mu ntara y’ uburasirazuba inka zo muri iyo ntara zahise zishyirwa mu kato kuburyo nta nka cyangwa ibiyokomokaho byongera kuva muri iyo ntara ngo bigere mu kindi gice cy’ igihugu.
Ibi ngo nibyo byateje u Rwanda igihombo cya miliyoni 10 z’amadorali nk’ uko byatangajwe na Minisitiri w’ ubuhinzi n’ ubworozi Gerardine Mukeshimana.
Yagize ati “Iyi (...)

Sponsored Ad

Kuva mu kwezi kwa Gatanu kwa 2017 kugeza mu kwezi muri Nzeli 2017, u Rwanda rwahombye miliyari 5 bitewe n’ indwara y’ uburenge.

Ubwo iyi ndwara yadukaga mu ntara y’ uburasirazuba inka zo muri iyo ntara zahise zishyirwa mu kato kuburyo nta nka cyangwa ibiyokomokaho byongera kuva muri iyo ntara ngo bigere mu kindi gice cy’ igihugu.

Ibi ngo nibyo byateje u Rwanda igihombo cya miliyoni 10 z’amadorali nk’ uko byatangajwe na Minisitiri w’ ubuhinzi n’ ubworozi Gerardine Mukeshimana.

Yagize ati “Iyi ntara yagiye mu kato kari gatewe n’inka zifite agaciro ka miliyoni 600 zinjiye mu gihugu, ariko amezi 4 yarangiye hafi miliyari 5 z’igihombo zimaze kugera muri iriya ntara”.

Nta n’ubwo ari muri iriya ntara gusa kuko byagize n’ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu. Kuko ayo matungo niyo ducuruza mu bihugu duturanye, inyama nizo ducuruza mu bihugu duturanye.”

Minisitiri Mukeshimana akomeza avuga ko kugeza mu kwezi kwa 9 w’umwaka wa 2016, amatungo yari amaze kwinjiza miliyoni 28 z’amadolari, ariko muri uyu mwaka wa 2017 mu mezi 4 iriya ntara yamaze mu kato, igihugu cyagize igihombo cy’amadorali miliyoni 10.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, kivuga ko iyi ndwara y’uburenge yakunze kwibasira intara y’Iburasirazuba kubera abakura inka zanduye muri Tanzaniya na Uganda.

Izi nka ziganjemo iziba zije gucuruzwa mu Rwanda ndetse no mu bihugu bituranyi nka Congo Kinshasa n’Uburundi.

Ibi ngo byatumye mu mwaka 2000 hafatwa icyemezo cy’uko uwinjije inka mu gihugu agomba kuba afite icyemezo cyo muri laboratoire ko zapimwe ku bintu bitandukanye birimo kuba mu gace zivuyemo nta burenge bwahagaragaye mu gihe cy’imyaka 5.
Gusa ngo uko hashyirwagaho ingamba, niko abaturage barushagaho kuzinjiza mu buryo bwa magendu nk’uko bivugwa n’umuyobozi ushinzwe imirimo y’ubuvuzi bw’amatungo muri RAB, Dr Isidore Gafarasi.

Ati”Uko abaturage babonaga dushyizeho ibyo byemezo nabo batangiye gushakisha uburyo bajya bazinjiza rwihishwa, mbese aho usangamo n’ikintu cyo guhishirana. “
RAB ivuga ko nyuma y’uko icyo cyorezo cyongeye kugaragara kuva mu kwezi kwa 5, hahise hafatwa ingamba zo gukingirana inka zose, gukingira no kuvura izirwaye, hakajyaho ikiswe ibipakiriro (Ahazajya hapakirirwa inka) ku buryo zizajya zibanza zigasuzumwa.

Ivuga kandi ko muri urwo rwego yatanze hafi miliyoni 200FRW yatanzwe mu gukingira, aho inka imwe yaterwaga urushinge rufite agaciro ka 1500Frw.
Kuba iki cyorezo cyongeye kugaragara muri iyi Ntara muri uku kwezi, ngo byatewe n’umuntu wazanye inka ze nyuma y’umutekano mucye wabaye muri Tanzaniya zirwaye, akazihisha mu kigo cya Gabiro, mu gihe cy’ikingirwa zo ntiyazikingiza ahubwo akazivura rwihishwa, azijyanye mu zindi zirazanduza.

Dr Gafarasi avuga ko kuva icyorezo cyongera kugaragara muri kuno kwezi, inka zimaze kugaragaraho ibimenyetso ari 13, naho kuva mu kwezi kwa 5 uyu mwaka zose hamwe akaba ari izisaga 2000.

Avuga ko ubu imbaraga ziyongera ku zisanzwe bagiye kuzishyira mu gukorana n’inzego zitandukanye ariko cyane bakangurira abaturage kumva uburemere bw’igihombo iyo ndwara iteza ndetse no kudahishirana.

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu ntara y’Iburasirazuba
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kandi yasabye Polisi ubufasha mu guhangana n’iki kibazo.

Polisi ivuga ko ubu burwayi bw’inka ari kimwe mu bihungabanya umutekano kuko biteza ubukene muri iyo Ntara, bityo ikaba yariyemeje uruhare mu kubukumira nk’uko bivugwa n’umuvugizi wayo, ACP Theos Badege.

Ati” Twagiye muri komite ihuriweho n’inzego zitandukanye mu kurwanya iyi ndwara, tugira uruhare mu kwigisha abaturage icyo amategeko ateganya, no mu gukurikirana abakwirakwiza uburwayi bagahanwa hifashishijwe amategeko.”

Ingingo ya 437 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko hagendewe ku biteganywa n’izindi ngingo z’iri tegeko ngenga, umuntu wese utuma mu gihugu habaho ikwirakizwa ry’indwara zanduza amatungo, arabihanirwa.
Ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ku ruhande rw’abaturage bo muri iyi Ntara bo bavuga ko nabo bababazwa na bagenzi babo bakomeje kurenga ku mabwiriza bakabateza ibihombo nk’uko bivugwa na Kamanzi Godfrey

Ati”Ikibazo ni abantu wagira ngo ntibumva. Ariko biratubabaza cyane, njye nagize igihombo nabarira mu mafaranga miliyoni 2 kuko narwaje inka 3, imwe irapfa, izindi bapfa kumpa ayo babonye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa