skol
fortebet

Mu myaka itanu ingengo y’ imari y’ u Rwanda imaze kwiyongeraho arenga miliyari 800

Yanditswe: Friday 09, Feb 2018

Sponsored Ad

U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’ Afurika birimo gutera imbere cyane. Iyo umuntu avuze ko nibura buri mwaka ubukungu bw’ u Rwanda bwiyongeraho 5% ushobora kudahita ubyumva ariko amaso yawe akwereka ibikorwa remezo birimo amazu meza mashya yubakwa muri Kigali.
Iyo ugereranyije ingengo y’ imari u Rwanda rwakoresheje mu Rwanda w’ ingengo y’ imari 2013/2014 n’ ayo ruteganya gukoresha muri 2017/2018 usanga amaze kwiyongeraho miliyari 894.7.
Mu ntangiriro z’ uku kwezi kwa Gashyantare 2018 Minisitiri (...)

Sponsored Ad

U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’ Afurika birimo gutera imbere cyane. Iyo umuntu avuze ko nibura buri mwaka ubukungu bw’ u Rwanda bwiyongeraho 5% ushobora kudahita ubyumva ariko amaso yawe akwereka ibikorwa remezo birimo amazu meza mashya yubakwa muri Kigali.

Iyo ugereranyije ingengo y’ imari u Rwanda rwakoresheje mu Rwanda w’ ingengo y’ imari 2013/2014 n’ ayo ruteganya gukoresha muri 2017/2018 usanga amaze kwiyongeraho miliyari 894.7.

Mu ntangiriro z’ uku kwezi kwa Gashyantare 2018 Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Amb. Gatete Claver, yatangarije Abadepite ko ingengo y’imari ivuguruye yiyongereyeho miliyari 20.5 iva ku 2094.9 iba miliyari 2115.4.

Ni mu gihe muri 2012 u Rwanda rwakoresheje ingengo y’ imari ingana na miliyari 1385,3. Izi miliyari zakoreshejwe muri 2012 mu mwaka wakurikiyeho 2013/2014 ziyongereyeho miliyari 164,6.

Magingo aya amafaranga ava imbere mu gihugu yariyongereye ava kuri miliyari 1,375.4 z’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 1,412.9 bivuze inyongera igera kuri miliyari 37.5 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nyongera ikomoka mu kugurisha impapuro mpeshamwenda ku isoko ry’imari n’imigabane n’amahoro y’ibikomoka kuri peteroli byinjizwa mu gihugu biba byazigamwe.

Mu ngengo y’imari ya 2017/2018, imishinga izibandwaho irimo uwo kwagura ibigega bya peteroli, gutunganya ibishanga, kuhira imyaka, guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga inyama i Gako no gutera inkunga iyubakwa ry’Ishuri ry’icyitegererezo rya ‘Ntare School’.

Kugeza mu mpera za Ukuboza 2017 ingengo y’imari ya 2017/2018 yari imaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero cya 56%.

Mu gihe amafaranga aturuka mu baterankunga yagabanutseho miliyari 16.9 akava kuri miliyari 719.5 aba 702.6, bitewe n’igabanuka ry’igipimo cy’ivunjisha ry’ifaranga ugereranyije n’amadorali, amafaranga agenerwa imishinga y’iterambere yiyongereyeho miliyari 9.8, ava kuri miliyari 772.7 z’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 782.5 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Amafaranga agenewe ishoramari ni miliyari 178 avuye kuri miliyari 159.1Frw; inyongera ikaba ingana na miliyari 18.9, akazashorwa muri RwandAir na Marriot Hotel.

Ibitekerezo

  • Ni byiza ko turimo gutera imbere kandi n’amahanga arabivuga.Rwanda iteye ishema kabisa.Ariko ndasaba LETA gushishoza.Kubera ko usanga ibikorwa bireba abaturage bo hasi bititaweho cyane.Urugero,birababaje kubona umuntu arangiza akazi 17H mu mugi,mu gutaha akabura Taxi,akamara amasaha 2 mu nzira.Ikibazo cy’amazi kimaze imyaka myinshi kidakemurwa.Utibagiwe Ubushomeri,hamwe na Mwalimu uhembwa 40 000 Frw ku kwezi!! Ikindi kibazo giteye impungenge,ni Rwandair na Marriot Hotel LETA igomba gushyiramo amafaranga kugirango zikore.Mfite ubwoba ko Rwandair izahomba nkuko byagendekeye Uganda Airlines,Air Afrique,etc...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa