skol
fortebet

Mu Rwanda hongeye kuvukira inkura

Yanditswe: Friday 22, Sep 2017

Sponsored Ad

Ineza iri kumwe n’icyana cyayo (Ifoto/ A. Manirarora)
Nyuma y’ imyaka isaga 10 inyamaswa zitwa inkura zicitse mu Rwanda, kuri uyu wa 22 Nzeli imwe mu Nkura 18 ziherutse kuzanwa mu Rwanda yabyaye.
Nk’ uko bikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru, pariki y’ Akagera yakiriye izi nkura yashyize ahagaragara, Ubuyobozi bw’ iyi pariki bwatangaje ko uyu munsi ari umunsi udasanzwe kuko iyi nkura yabyaye ku munsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku Nkura.
Ubuyobozi bw’Akagera bugira buti “Nyuma y’iyi foto (...)

Sponsored Ad

Ineza iri kumwe n’icyana cyayo (Ifoto/ A. Manirarora)

Nyuma y’ imyaka isaga 10 inyamaswa zitwa inkura zicitse mu Rwanda, kuri uyu wa 22 Nzeli imwe mu Nkura 18 ziherutse kuzanwa mu Rwanda yabyaye.

Nk’ uko bikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru, pariki y’ Akagera yakiriye izi nkura yashyize ahagaragara, Ubuyobozi bw’ iyi pariki bwatangaje ko uyu munsi ari umunsi udasanzwe kuko iyi nkura yabyaye ku munsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku Nkura.

Ubuyobozi bw’Akagera bugira buti “Nyuma y’iyi foto ifatwa nka gihamya cy’uko hari icyana cyavutse, ikipe igenzura izi nkura yaketse ko cyaba cyaravutse muri Kanama ikomeza gukurikirana. Nyina yahawe izina rya Ineza ishobora kuba yaraje mu Rwanda ihaka.”

Jes Gruner uyobora iyi pariki yagize ati “Ni ibihe bishimishije ku Rwanda kuba hari inkura yongeye kuvukira kuri ubu butaka, kuko ari igihugu kuyobora ibindi mu kurengera ibiremwa biri mu marembera ahandi ku Isi.”

Yunzemoa ati “Binyuze mu miyoborere yacu no gukorana n’abaturiye pariki, turakora ibishoboka ngo turinde iterambere n’ubwiyongere bw’inkura zisigaye hake mu karere.”

Ngo izi nkura zashyiriwe ikipe izigenzura kandi ngo zishyirwaho ibikoresho bituma hamenyekana aho ziherereye, aho ubu kuvuka kw’iyi nkura nto bitumwe umubare wazo muri pariki ugera ku 19.

Mu myaka ya 1970 iyi pariki yabagamo inkura z’umukara zirenga 50 ariko kubera ibikorwa by’ubuhigi zagiye zishira aho iya nyuma yagaragaye mu 2007.

Inyamaswa zikomeje kwiyongera muri iyi pariki aho ubu intare zimaze kwikuba kabiri kuva zirindwi zagarurwa mu 2015 ubu pariki ikaba irimo inyamaswa z’inkazi 5 zikomeye bakunze kwita ‘Big Five’ zikurura benshi.

Kubera guhiga amahembe yazo henshi muri Afurika ubu habarurwa izitagera ku 5000 z’umukara zisigaye ndetse na 1000 bita ‘eastern black rhinos’ gusa, ari byo bituma kuvuka kw’iyi nkura ubuyobozi bw’Akagera bubyishimira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa