skol
fortebet

Muhanga: Ababumbyi b’amatafari bakomorewe

Yanditswe: Wednesday 18, Jul 2018

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga bwatangaje ko bwakomereye ababumbyi n’ abatwitswi b’ amatafari mato yitwa mpunyu ngo bakomeze akazi kabo bari barahagaritseho mu mezi 9 ashize.

Sponsored Ad

Mu kwezi kwa 10 k’umwaka ushize wa 2017 ni bwo bubinyujije ku buyobozi bw’akarere ka Muhanga, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwahagaritse by’agateganyo abakoreraga ubucukuzi bw’ibumba no gutwika amatafari mu gishanga cya Nyirangari kigabanya Umurenge wa Nyamabuye n’uwa Shyogwe yombi yo muri aka karere.

Abakoraga ibi bikorwa bari biganjemo urubyiruko bahise batangariza TV1 na Radio1 ko imibereho yabo igiye kuba mibi ndetse ikanatuma bishobora mu ngeso mbi zirimo uburaya n’ubujura.

Iki gihe ubu buyobozi bwavugaga ko igitumye buhagarika aba bantu ari uko batumaga Damu ya Rugeramigozi yakusanyaga amazi yatunganywaga akavamo akoreshwa n’abatuye umujyi wa Muhanga ndetse akanifashihswa mu bikorwa byo kuhira umuceri uhingwa muri iki gishanga itayabona.

Nyuma y’igihe gito imvura yaraguye aya mazi ariyongera ariko aba bacukuzi ntibakomorerwa ndetse bamwe muri bo batangira no gukeka ko hari ikindi cyaba kibyihishe inyuma.

Mu kwezi kwakurikiyeho ari kwo kwa 11, ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwatangaje ko nyuma y’igenzura riri gukorwa n’impande zombi bashobora kuzakomorerwa.

Nyuma y’amezi agera ku 9 aba bacukuzi b’ibumba n’ababumbyi b’amatafari bo mu gishanga cya Nyirangari bahagaritswe, umuyobozi w’akarere ka Muhanga Uwamariya Béatrice aratangaza ko bakomorewe ariko bahawe ahandi hatari muri iki gishanga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko igenzura bwakoze muri ubu bucukuzi ryasanze uretse kuba ababukoraga baratumaga amazi atagera neza mu idamu ya Rugeramigozi ndetse no kuba barangizaga ibidukikije, bamwe muri bo ngo banakoraga nta byangombwa bafite, abandi bagakorera ku byarangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa