skol
fortebet

Muhanga: Batatu bakekwaho gucukura amabuye y’agaciro batawe muri yombi

Yanditswe: Friday 02, Feb 2018

Sponsored Ad

Hasigayiki Janvier w’imyaka 23, Tuyisenge Fulgence w’imyaka 18 na Nyandwi Jean Paul w’imyaka 24 bari mu maboko ya Polisi mu karere ka Muhanga, ho bakurikiranyweho icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro batabifitiye uburenganzira.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko aba basore uko ari batatu bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 1 Gashyantare, bafatirwa mu murenge wa Muhanga akagari ka Nyamirama mu mudugudu wa Gahabwa, (...)

Sponsored Ad

Hasigayiki Janvier w’imyaka 23, Tuyisenge Fulgence w’imyaka 18 na Nyandwi Jean Paul w’imyaka 24 bari mu maboko ya Polisi mu karere ka Muhanga, ho bakurikiranyweho icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro batabifitiye uburenganzira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko aba basore uko ari batatu bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 1 Gashyantare, bafatirwa mu murenge wa Muhanga akagari ka Nyamirama mu mudugudu wa Gahabwa, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhanga.

Yavuze ati:”Muri uriya murenge harimo ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, bikaba bifite ababikoreramo banabifitiye uburenganzira, ariko bariya bafashwe bari bitwikiriye ijoro bajya kwiba amabuye y’abahakorera mu buryo buzwi, ari nayo mpamvu bafashwe.”

Yakomeje avuga ati:”Amabuye y’agaciro ni umutungo w’igihugu, kuyacukura bigomba uruhushya rutangwa n’inzego zibishinzwe, iyo hari abitwikira ijoro rero bakajya gucukura mu birombe by’abandi, bifatwa nk’ubujura.”

Yabwiye abagitekereza ko bashobora kwitwikira ijoro bakajya gukora icyo cyaha ko bakwiye kubicikaho, kuko Polisi ifatanije n’abaturage yahagurukiye guta muri yombi ababikora ndetse no kubashyikiriza ubutabera.

Yongeyeho ko abaturage bagomba kumenya ko batagomba kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye batabifitiye uruhushya cyangwa ibikoresho byabigenewe kuko baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yavuze ko gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko bituma habaho kwangiza ibidukikije bigatera isuri ndetse n’ubutayu, bityo bikaba bisaba ko habaho imbaraga za buri wese kugira ngo habeho gukumira ibikorwa nk’ibi.

Nibaramuka bahamwe n’icyaha bakaba bazahanishwa igifungo cy’umwaka 1 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri Miliyoni 3 kugeza kuri Miliyoni 10 nk’uko biteganywa mu ngingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa