skol
fortebet

Muhanga: Ubuyobozi bwongeye gutanga ibibanza bwari bwarambuye abacuruzi

Yanditswe: Tuesday 25, Sep 2018

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize ni bwo ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga bwari buhagarariwe na Murekezi Gaspard, umuyobozi w’ ishami ry’ iterambere ry’ ishoramari n’ umurimo muri aka karere binyuze mu cyiswe tombola bwatanze ibibanza by’ isoko rya Muhanga bwavugaga ko byakorerwagamo n’ abadozi bimuriwe mu yindi nyubako.
Iki gihe bamwe mu bambuwe ibibanza bemeza ko bitakorerwagamo n’ abadozi ntibishimiye iki gikorwa ndetse ntibanarya indimi mu kuvuga ko harimo akarengane n’ ikimenyane.
Umwe muri bo we (...)

Umwe muri bo we yanavugaga ko acyambuwe ipatanti yatanze isigaje hafi igice cy’ umwaka ngo irangire, ibyo Murekezi Gaspard yemezaga ko nta shingiro bifite.

Nyuma y’ icyumweru kimwe gusa ubu buyobozi bwatesheje agaciro iki gikorwa.
Umuyobozi w’ akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice yemeza ko abari barambuwe ibibanza babisubizwa, ibidafite ababikoreramo bikazatangwa ikindi gihe.Ni igikorwa aba bacuruzi bishimiye cyane ndetse banashimira ubuvugizi bakorewe.

Bufata umwanzuro wo kongera gutanga bundi bushya ibibanza by’ ubucuruzi biri mu isoko rya Muhanga, ubuyobozi bw’ akarere bwavugaga ko mu kubikoreramo hajemo akajagari aho ngo wasangaga bamwe mu babikodesheje n’ akarere barabigurishije abandi na bo bakabikodesha bagenzi babo, ibyo bamwe mu bacuruzi badahakana.

Gusa birashoboka ko uburyo umwanzuro wo kongera kubitanga washyizwe mu bikorwa utari waganiriweho bihagije n’ impande zose ureba ndetse ngo hanakorwe igenzura ryimbitse kuri ibi bibanza.

Src: TV1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa