skol
fortebet

Muri Mata, imodoka ya mbere yakorewe mu Rwanda izashyirwa ku isoko

Yanditswe: Thursday 18, Jan 2018

Sponsored Ad

Uruganda rw’Abadage rukora imodoka Volkswagen rwatangaje byinshi bijyanye n’ikorwa ry’imodoka mu Rwanda zabo runatangaza igihe imwe mu modoka bazakora izagira ku isoko kuburyo abantu batangira kwigurira.
Volkswagen ikaba yinjiye mu nganda nyarwanda zikora mu buryo bwemewe n’amategeko.Abayobozi b’uruganda bakaba batangaje ko muri Mata na Gicurasi uyu mwaka wa 2018 imodoka ya mbere bazateranya igomba kuba yasohotse mu ruganda.
Bavuze ko bazamurika ku mugaragaro imodoka nshya izaba yakorewe i (...)

Sponsored Ad

Uruganda rw’Abadage rukora imodoka Volkswagen rwatangaje byinshi bijyanye n’ikorwa ry’imodoka mu Rwanda zabo runatangaza igihe imwe mu modoka bazakora izagira ku isoko kuburyo abantu batangira kwigurira.

Volkswagen ikaba yinjiye mu nganda nyarwanda zikora mu buryo bwemewe n’amategeko.Abayobozi b’uruganda bakaba batangaje ko muri Mata na Gicurasi uyu mwaka wa 2018 imodoka ya mbere bazateranya igomba kuba yasohotse mu ruganda.

Bavuze ko bazamurika ku mugaragaro imodoka nshya izaba yakorewe i Kigali mu gace kahariwe inganda gaherereye ahitwa i Masoro mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bukuru bw’uruganda bwatangaje kandi ko bimwe mu bikoresho bizifashishwa n’uru ruganda biri mu nzira biza aho biri kuva ku cyambu cya Mombasa bizanwa i Kigali mu Rwanda.

Uru ruganda ngo ruzibanda cyane mu gukora imodoko zo mu bwoko bwa Teramont, Jetta na Polo. Thomas Schafer, umuyobozi mukuru wa Volkswagen muri Afurika Yepfo yahishuye ko bashoye miliyoni $20 (hafi miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda)ngo batangize uru ruganda mu Rwanda.

Abantu babarirwa hagati ya 500 na 1000 bazabona akazi kubera uru ruganda, mu gihe buri mwaka hategerejwe kujya hasohoka imodoka zirenga 5.Thomas Schafer ati :" Binagaragaye ko hakenewe imodoka ibihumbi 10 nazo twazikora.”

Teramont bumwe mu bwoko buzakorerwa mu Rwanda na Volkswagen

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa