skol
fortebet

MUSANZE : Babangamiwe no guhabwa intica ntikize ngo bimuke ahagiye kubakwa inganda

Yanditswe: Saturday 09, Sep 2017

Sponsored Ad

Abaturage bafite imirima mu gice kigiye kwegurirwa inganda mu karere ka Musanze banze gusinyira ingurane barimo guhabwa na minisitere y’ubucuruzi n’inganda, ngo kuko amafaranga babariwe ari make ku gaciro k’ubutaka bwabo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko hari bake bari bamaze gusinya abandi bakabyanga, bwabwiye TV na Radio one ducyesha iyi nkuru ko bugiye gutegura inama byihutirwa igomba guhuza imbande zombi zirebwa n’iki kibazo ngo gishakirwe igisubizo.
Aba baturage bavuga ko bagera (...)

Sponsored Ad

Abaturage bafite imirima mu gice kigiye kwegurirwa inganda mu karere ka Musanze banze gusinyira ingurane barimo guhabwa na minisitere y’ubucuruzi n’inganda, ngo kuko amafaranga babariwe ari make ku gaciro k’ubutaka bwabo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko hari bake bari bamaze gusinya abandi bakabyanga, bwabwiye TV na Radio one ducyesha iyi nkuru ko bugiye gutegura inama byihutirwa igomba guhuza imbande zombi zirebwa n’iki kibazo ngo gishakirwe igisubizo.

Aba baturage bavuga ko bagera ku 163 bafite amasambu mu gace kenda guharirwa inganda mu murenge wa Kimonyi ho mu karere ka Musanze bavuga ko batanyuzwe n’amafaranga 591 babariwe kuri metero kare imwe y’ubutaka igiciro bemeza ko kiri hasi cyane y’agaciro nyakuri k’ubutaka bwabo bamwe bashingira k’uko babuguze.

Bagakemanga kandi icyo bita ubwiru bwo kudatangaza ibyo biciro ku mugaragaro, ahubwo ngo ababishinzwe bakagenda bahamagara umwe umwe ngo asinye ari nabyo byatumye bahitamo kwanga kongera gusinyira iyi ngurane bavuga ko itabanyuze.

Aya mafanga aba baturage bita make umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu bwana NDABEREYE Augustin avuga ko yagenwe n’abagenagaciro boherejwe na minisisitere ifite inganda mu nshingano kandi ngo bakayagena bagendeye ku biciro by’ubutaka muri aka gace.

Ibi ariko ntabivugaho rumwe n’aba baturage bo bemeza ko iyo bikorwa bityo metero kare y’ubutaka itari kubarirwa amafanga 591, cyane ko n’ubundi muri bo harimo benshi bafite ubu butaka barabuguze.

Uru runturuntu rwazamutse hagati y’aba baturage na ministere y’ubucuruzi n’inganda igomba kubimura, nirwo rwatumye ubuyobozi bw�-80%9=aKarere ka Musanze butegura inama y’igitaraganya igomba guhuza izi mpande zombie ngo baganire kuri iyi ngurane abaturage banze gusinyira ngo kuko babona idakwiriye.

Ku ikubitiro ubundi aba baturage bari batanze icyifuzo ko ubutaka bwabo bwabarirwa ku gaciro k’ibihumbi 6 kuri metero kare nyuma ngo batungurwa no kubona umugenagaciro we yarabubariye amafaranga 591 igiciro bemeza ko batari barigeze bakimenyeshwa ahubwo bagasabwa gusinya gusa, kuri ubu bifashishije inyandiko bavuga ko bakuye ku rubuga rwa minisitere y’inganda n’ubucuruzi ivuga ko ikiguzi cy’ubutaka bw’ahagiye gushyirwa inganda mu bindi bice bitari Bugesera kitajya mu nsi y’amadorari atatu kuri metero kare, barifuza ko agaciro k’ubutaka bwabo katajya mu nsi y’ibihumbi 2500, gusa ibi ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bakavuga ko bizeye ko biri bukemukire mu nama ihuza izo mpande zombi zirebwa n’iki kibazo kuri uyu wa kane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa